Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 2 cy’Igisibo, 2014

Ku ya 17 Werurwe 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Amasomo: Dn 9, 4b-10; Za 78(79); Lk 6, 36-38

Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe. Ishema ry’umwana ufite umubyeyi yishimiye ni ugusa nawe mu mico. Kwitwa imfura nka so birashimisha.

Kugira impuhwe ni umwe mu mico ikomeye y’Imana. Mu mubano wayo n’abantu ni cyo cya mbere kigaragaza kamere yayo y’urukundo. Ni yo mpamvu hari igihe tuvuga ngo urukundo nyampuhwe (amour miséricordieux) rw’Imana.

Igihe tugerageza kumva Ijambo ry’Imana ridusobanurira imiterere yayo ntabwo ari ikosa na gato guhera kuri kamere yacu, kuko ari yo dushobora kumva. Niba dushaka kumva urukundo rw’Imana, si ikosa guhera ku rukundo nyarwo rw’abantu, rwaba urw’abashakanye cyangwa urw’abafitanye ikindi gihango gikomeye cyangwa cyoroshye. Ni cyo ukwigira umuntu kw’Imana bitwigisha. Yezu yigize umuntu ataretse kuba Imana kugirango tumenye ku buryo bugaragara Imana itagaragara.

Impuhwe kuva kera na kare ni umuco w’abantu. N’abataramenya Imana hari uko bazigirirana mu buzima bwabo kuko bose baremye mu ishusho ry’Imana. Ivanjili si yo yaduhimbiye ijambo “Impuhwe” mu muco wacu wa kinyarwanda. Ahubwo twagombye gutangazwa, nk’abanyarwanda, no kuba twarabwiwe Imana, bakatubwira ko ari Imana igira impuhwe nk’imfura cyangwa ababyeyi b’iwacu, noneho tugatera indi ntambwe yo kumenya umwihariko w’impuhwe z’Imana, kuko Yezu ari wo ashaka kutugezaho.

Intambwe ya mbere ni intambwe isanzwe ya muntu, noneho iya kabiri ikaba iyo kugira impuhwe nk’Imana. Icyerekezo ni kimwe ariko icyo Yezu yaduhishuriye tugomba kumwigiraho, ni uko Imana nta mipaka igira (Dieu est infini). Twe abantu turakunda ariko tukagira umupaka (aka wa mufarizayi wabajije ati mugenzi wanjye ni nde, cyangwa aka rya tegeko rya kera ngo uzakunde mugenzi wawe wange umwanzi wawe); twe turababarira ariko twaba intwari tukageza kuri karindwi (aka cya kibazo cya Petero), twihanganira abandi ariko tukongeraho ko no kwihanga bigira umupaka,…

Ivanjili y’uyu munsi irasa na rya jambo rikomeye rya Yezu rivuga ku buryo buhinnye “Amategeko n’Abahanuzi”: “ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe mubibagirire”. Icyiza cy’impuhwe z’Imana ni uko zitanguranwa zikatubanza ineza. Impuhwe z’Imana ntabwo zigaragaragara mu kutubabarira gusa, ahubwo zirabanza zikaturema zihereye ku busa, zikadufasha, zikadutabara kandi zikaturamira ku buryo burenze imyumvire yacu. Impuhwe z’Imana ni zo “zitugize”.

Kuba abanyampuhwe nk’Imana ni ukugira uruhare kuri ibyo bikorwa by’Imana kuko yabiduhayeho ububasha. Ni “ukugira” abandi, by’umwihariko mu gihe turimo cy’Igisibo, igihe cy’imbabazi no guhinduka imbere y’Imana mbere na mbere ariko n’imbere y’abantu. Ibyo dukora mu mubano wacu n’Imana, cyane cyane nko gusaba imbabazi, ntitugatinye kubikora no mu mubano wacu n’abantu. Bifitanye isano ikomeye nk’uko Ivanjili yabidusobanuriye.

Mu isomo rya mbere, Umuhanuzi Daniel arasaba imbabazi mu izina ry’umuryango we. Turacyakeneye kumva imbabazi z’Imana icyo ari cyo. Nazo ntizigira umupaka. Daniel tumwumva asaba imbabazi z’icyaha cy’imbaga, akemera kuba umwe mu bacumuye nta gushakisha impamvu zimushyira ku ruhande mu byabaye, kandi atarahwemye kubacyamura ngo bagarukire Imana. Mu gusaba imbabazi ku byaha byaharabitse imbaga, hari aho bigera kwireba bikavaho, ahubwo imbere y’Imana n’abantu tukemera kubarwa kimwe. Iyo mitekerereze birakomeye kuyumva mu gihe turimo aho amategeko n’imico by’abantu bihengamiye cyane ku myumvire yo kuba ba nyamwigendaho, aho bikomeye kumva icyaha cy’imbaga icyo ari cyo, tukumva ko icyaha buri gihe ari gatozi. Na none kandi muri kamere yacu buri gihe dushaka kwirwanaho, tugashakisha impamvu, ibibi bikajya ku bandi, cyangwa byibura hakaboneka impamvu yumvikana yaduteye kubikora. Dukeneye kumva neza imbabazi Imana ishaka ko dusaba tukanatanga, mu buzima bwa buri wese ku giti cye, no ku rwego rw’imbaga cyane nkatwe b’abanyarwanda.

Byose ariko bishoboka kandi bikumvikana iyo impuhwe z’Imana idahemuka zibijemo. Igisibo ni igihe cy’impuhwe z’Imana zishaka kuturemerema aho twiyangije hose.Turi abana bayo, nayo ikaba umubyeyi w’impuhwe zitagira ikizikumira. Muri iki gihe twihatire kwegera intebe y’Impuhwe z’Imana.

 

Mukomeze kugira Igisibo cyiza.

 

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho