Nimube abanyampuhwe

Inyigisho yo kuwa mbere w’Icyumweru cya kabiri cy’Igisibo, 9/3/2020

          Dan 9, 4-10; Zab 79 (78), 5a.8-9.11.13ab; Lk 6, 36-38.

“Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe” (Lk 6, 36)

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Dukomeje urugendo rwacu rw’Igisibo tugana ihimbaza rya Pasika ya Nyagasani. Nyagasani Yezu na We akomeje kuduhugura atwereka uburyo bukwiye bwo kunoza Igisibo cyacu. Uyu munsi araduhamagarira kurangamira Imana nk’Umubyeyi wuje impuhwe, kugira ngo tubonereho kumwiga ingiro n’ingengo. Ati “Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe” (Lk 6, 36).

  1. Ibikorwa bigaragaza impuhwe z’Imana

Mu Ivanjili y’uyu munsi Nyagasani aratubwira ibikorwa bigomba kuturanga nk’abana b’Imana bahamya impuhwe zayo mu bantu. Hari ibintu bibiri tugomba kwirinda: gushinja abandi no kubacira urubanza; hari n’ibindi bibiri dusabwa gukora: kubabarira no gutanga.

  1. a) Kwirinda gushinja abandi no kubacira urubanza

Yezu ati: “Ntimugashinje abandi, namwe mutazashinjwa, ntimugacire abandi urubanza namwe mutazarucirwa” (Lk 6, 37). Ibyo ntibishatse kuvuga kubangamira ubutabera bugomba gukurikirana uwakoze icyaha. Ariko twebwe abakristu, impuhwe z’Imana zidusaba kwirinda kwigira abacamanza ba bagenzi bacu, cyane cyane mu kubabuza umukiro twaronkewe na Yezu Kristu. Ariko ibyo natwe biratugora. Twigize ba miseke igoroye, bumva bafite ububasha n’uburenganzira bwo gushyira ku karubanda inenge za bagenzi bacu. Imitima yacu yabaye intebe z’ubucamanza zihora zishungura abandi, twiyibagiza ko natwe uwadushungura ataburamo inkumbi. Duhora turebuza abandi, dushakisha mu maso yabo akatsi ko kubatokora kandi mu yacu harimo umugogo utuma tutarora neza. Dushimishwa no gutunga abandi agatoki, twiyibagiza ko hari intoki eshatu zacu zirimo kudushinja natwe ubwacu. Turyoherwa no kugira akarimi kavuga abandi, ntitumenye ko n’ahandi barimo kutuvuga!

Bavandimwe, tugomba kuba abahamya b’impuhwe kuko natwe tuzi ko dukeneye izo mpuhwe. Yezu ati: “Ibyo mushaka ko abandi babagirira byose, namwe muzajye mubibagirira: ngayo Amategeko n’Abahanuzi” (Mt 7, 12).

  1. b) Kubabarira no gutanga

Yezu ati: “Nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe. Mujye mutanga, namwe muzahabwa” (Lk 6, 37-38).

Kubabarira ni igikorwa cy’ibanze kigaragaza impuhwe. Umwigishwa w’ukuri wa Kristu ntatana n’imbabazi; agomba kuba intumwa y’impuhwe z’Imana: arangwa no kubabarira abamucumuyeho, ndetse no gusaba imbabazi abo acumuraho.

Imbabazi zivubuka mu mutima w’uwumvise ukuntu Imana yamubabariye n’uko kandi ahora akeneye imbabazi zayo. Mu Isengesho rya Dawe uri mu ijuru, ni ho dusaba Imana Data tuti: “Utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho”. Imbabazi ziva kandi mu mutima w’umuntu wemera ko na we ari umunyabyaha n’umunyantege nke, ko ahora akenera kubabarirwa na bagenzi be kuko na we abacumuraho.

Kuba umuhamya w’impuhwe z’Imana mu bantu bijyana kandi no gutanga. Yezu ati: “Mujye mutanga, namwe muzahabwa: icyibo gishimishije, gitsindagiye, gisheshekaje, ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo”. Umutima utanga ni umutima wigana ubuntu bw’Imana Umubyeyi wacu udukunda, We uduha byose ntacyo aduciye, nta n’ikiguzi; “We uvusha izuba rye ku babi no ku beza kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye” (Mt 5, 45).

Ubundi se koko ni iki dutunze, twaba tutarahawe n’Imana (reba 1 Kor 4, 7)? Niba byose twarabigabiwe n’Imana, natwe nitugire umutima utanga. Tuzi kandi ko gutanga atari ibintu cyangwa amafaranga. Hari abatunze byinshi, ariko ntibagire umutima wo gutanga. Hari n’abakene ku bintu, ariko bakungaye ku buntu. Gutanga ni umutima n’ubuntu. Dusabe Nyagasani ukungahaye ku mpuhwe n’ubuntu kugira ngo aduhe umutima umeze nk’uwe.

  1. Dusabe

Uyu munsi dusabe Nyagasani kuba ari We utugira abanyampuhwe nk’uko na We ari umunyampuhwe. Twifashishe isengesho ryiza rya Mama Faustina, intumwa y’Impuhwe z’Imana :

Mfasha, Nyagasani, kugira ngo amaso yanjye abe amanyampuhwe, ngo ntagira uwo ncira urubanza mpereye ku bigaragara inyuma, ahubwo mbone ubwiza muri roho y’umuvandimwe wanjye kandi mufashe ;

Mfasha, Nyagasani, kugira ngo amatwi yanjye abe amanyampuhwe, nuko numve icyo umuvandimwe wanjye akeneye, maze simbe ntibindeba imbere y’agahinda n’amaganya bye.

Mfasha, Nyagasani, kugira ngo ururimi rwanjye rube urunyampuhwe, sinzigere na rimwe mvuga nabi mugenzi wanjye, ahubwo ngeze kuri buri wese ijambo ry’ihumure n’imbabazi.

Mfasha, Nyagasani, kugira ngo ibiganza byanjye bibe ibinyampuhwe kandi byuzure ibikorwa byiza, nuko menye kugirira neza mugenzi wanjye no kwakira imirimo iremereye kandi idashimisha kurusha iyindi.

Mfasha, Nyagasani, kugira ngo ibirenge byanjye bibe ibinyampuhwe, maze nihutire gutabara mugenzi wanjye, ntsinda umunaniro wanjye no gucika intege kwanjye. Ikiruhuko nyacyo cyanjye ni ugufasha mugenzi wanjye.

Mfasha, Nyagasani, kugira ngo umutima wanjye ube umunyampuhwe, mbone kumva imibabaro yose y’umuvandimwe wanjye. Ntawe nzima umutima wanjye. Nzasanga rwose n’abo nzi ko bazagora ubuntu bwanjye, kandi njyewe nzifungira mu mutima wuje impuhwe wa Yezu. Nzaceceka imibabaro yanjye. Impuhwe zawe niziruhukire muri jye, Mana yanjye.

Ni Wowe Nyagasani untegeka kwimenyereza inzego z’Impuhwe uko ari eshatu. Urwa mbere : igikorwa cy’impuhwe icyo ari cyo cyose ; urwa kabiri : ijambo ry’impuhwe, niba ntashoboye gufashisha igikorwa, nzafashisha ijambo ; urwa gatatu : isengesho. Niba ntashoboye kuba umuhamya w’impuhwe nkoresheje igikorwa cyangwa ijambo, nzabishobozwa iteka n’isengesho. Isengesho ryanjye rigera aho ntashoboye kwigerera ubwanjye.

Yezu wanjye, mpinduramo Wowe, kuko Ushoboye byose. Amen.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho