“Nimube intungane kuko ndi intungane”

           Ku wa kabiri w’icya munani gisanzwe, B, 29/05/2018

AMASOMO: ISOMO RYA MBERE: 1Pet 1,10-16 

                        ZABURI: 98 (97), 1,2-3ab, 3c-4

                        IVANJILI: Mk10, 28-31

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya ya none riratwibutsa umuhamagaro wacu: KUBA INTUNGANE.  Kuba intungane nk’uko Petero Mutagatifu mu ibaruwa ye ya mbere abitubwira ni ukuba abana bumvira batakigengwa n’irari ry’abakiri mu bujiji.

Ubutungane duhamagarirwa ni ukugira imigenzereze y’ubuziranenge, ni uguharanira kubaho twigana imigirire y’Imana. Nta gushidikanya ko buri wese yaterwa impungenge n’icyo kigero cy’ubutungane kidusumbye ariko kandi ni na ngombwa kumenya ko uwo uduhamagara atatureka twenyine ahubwo anadusindagiza muri iyo nzira yo kumwiga ingiro n’ingendo.

Bavandimwe, iyi nzira ntabwo ari igihogere. Ni inzira ifunganye kuko ni inzira isaba kwemera kubabara, kwemera kwiyibagirwa, kwemera guheka umusaraba, nk’uko Kristu abisaba abifuza kumukurikira.

Petero nk’umwe muri abo, turamwumva abwira Yezu ati: “twebwe twasize byose turagukurikira”. Aha ni mu Ivanjili ya Mariko. Mu Ivanjili ya Matayo Petero ntabivuga muri ubu buryo busa n’ubwibutsa gusa, arerura akabaza Yezu ati: “Nkatwe twaretse byose tukagukurikira tuzamera dute?”

Iki kibazo cya Petero ni ikibazo gikomeye cyane kandi gifite ishingiro kuko gifatiye kuri kamere ya buri wese. Uretse no kuba twifitemo irari rishobora kutuganisha ku kibi, kwikunda no kwikuza bishobora kutuganisha ku cyaha, twese twifuza gukunda no gukundwa, twifuza guhabwa agaciro no kubahwa, twifuza gutunga no gutunganirwa.

Nyagasani ati ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, areke ibyo byose byifuzwa n’umutima we. None se koko Petero yari kubura ate kwibaza kiriya kibazo!

Bavandimwe muri Kristu,

Ubutungane Nyagasani aduhamagarira ntibuzatubera umuzigo igihe tuzaba twemeye kumwegukira by’ukuri kuko ufite Imana aba afite byose.

Yezu ati: “Ndababwira ukuri, ntawe uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye ari njye abigirira n’Inkuru Nziza, ngo abure kwiturwa kare ijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na ba nyina, n’abana n’amasambu, ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka.

Nta gushidikanya aya magambo ya Nyagasani aratwumvisha ko muri we tuzarema umuryango mushya, umuryango umwe, aho twese twiyumva nk’abavandimwe basangiye ababyeyi n’abavandimwe.

Tuzaba turemye umuryango mushya, aho badafite inyota y’iby’iyi si bihita ahubwo twumva ko Imana ubwayo iduhagije. Nta shiti tuzabigiriramo ingorane zikomeye kuko iyi si itazemera kutwakira kuko yifuza ko tubaho nkayo. Ni yo mpamvu Yezu atuburirira ati: “N’INGORANE ZITABUZE”

Bavandimwe, urugendo rw’ubutungane ni urugendo rugoye ariko rugana umunezero. Dusabe Nyagasani ingabire yo kurusohoza amahoro kuko ari yo nzira yonyine y’ihirwe.

Umubyeyi Bikira Mariya atube hafi kandi adusabire!

Padiri Oswald Sibomana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho