Nimube intungane nka So wo mu ijuru

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 1 C, Igisibo, ku wa 20 Gashyantare 2016

Amasomo: Ivug 26, 16-19; Zab 118, 1-2, 4-5, 7-8; Mt 5, 43-48

 

“Mwebweho muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane”

Bavandimwe muri Kristu Yezu, nimugire iteka amahoro ya Nyagasani!

Kuri uyu wa gatandatu, Nyagasani Umubyeyi wacu wo mu ijuru atwigishije ubundi buryo bwo kumva no kubaho igisibo cyacu kigana Pasika. Ubwo buryo nta bundi; ni uguharanira kuba intungane nkuko Imana ubwayo ari intungane; aka wa mugani w’umunyarwanda ngo “umwambari w’umwana agenda nka shebuja”! Uyu murongo (Mt 5,48) nakwita umutima w’iyi vanjiri ya none, ni umwanzuro ukubakubiyemo umuti w’imico mibi ibiri nyamukuru Yezu yari amaze kunenga; kandi koko iyo urebye usanga yaranabaye nk’indwara yamunze imibanire ya benshi. Dukurikije uko ivanjiri ibitubwira, umuco mubi wa mbere ni uguha akato abo twita abanzi bacu kimwe n’abadutoteza, umuco mubi wa kabiri ni ukwironda gushingiye ku masano kimwe n’ibindi runaka biduhuza; tukaburira abandi umwanya mu buzima bwacu.

Bavandimwe muri Kristu, uyu munsi Yezu atubwiye amagambo akomeye dukwiriye kuzirikana twitonze. Mu by’ukuri niba turi abana basangiye Data umwe wo mu ijuru, kandi mu rugendo turimo no mu rugamba turwana hano ku isi tukaba twifuza twese kuzataha mu ihirwe ry’ijuru; niducukire aho rero kugira umutima w’urwango, w’akato, w’iheza, umutima urobanura, mbese wa mutima ubana na bamwe ugaca ukubiri n’abandi. Bitabaye ibyo, turaruhira ubusa kuko nta rwango ruzataha ijuru. Biranababaje cyane, kuko akenshi usanga abo twita abanzi bacu, na bo ubwabo batubonamo abanzi babo. Bityo Shitani ikaduhoza kuri iyo nkeke y’urwikekwe, rutuvutsa urukundo n’ubusabane bishyitse hagati yacu kimwe no ku Mana. Bene ibyo rero, umugani wa Yezu, ntaho bidutandukanyiriza n’abatazi Imana, kuko Imana ari urukundo. Yo iduha urugero mu kudukunda ubudakuraho kandi ikadukomereza ineza yayo nyamara twe tudasiba kuyigomekaho ducumura.

Ikindi Yezu ashatse kuduhugurira muri iyi vanjiri, nuko ntawe ukwiye kwihandagaza ngo yumve ko we ari umutagatifu, ko yashyikiriye, ko yenda we akanyakanya, bityo ko ijuru arikozaho imitwe y’intoki. Kabone n’aho rubanda rwose rwaba rukogagiza ko uri umuntu w’Imana, nyabuna ntakwirara kuko urugamba ruracyari rwa rundi: waba intungane wagira nturageza ah’Imana ubwayo, yo rugero rw’ubutungane nyakuri Yezu adushakaho. Ubutungane dukwiriye guharanira si ukuvugwa neza ku isi gusa. Tuzi ko umuntu w’intungane mu maso y’abantu, ari uwo bakunze kwita “indakemwa mu mico no mu myifatire”. Na byo ni byiza, ariko birashoboka ko aho abandi batagenzura hashobora kutaba miseke igoroye. Ntibihagije rero ubigereranyije n’ubutungane bwa Data wo mu ijuru tugomba gukurikiza. Uritonde rero hato utazavaho udohoka ukagwa, bityo bamwe mu bagushonyagizaga bakaba banavuga bati “dore wa muntu”; nk’ibyagiriwe Yezu mu nzira y’Umusaraba kandi we ataranigeze icyaha.

Ubwo butungane kandi ni imbuto zera mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza by’Uhoraho, nk’uko isomo rya mbere ribidushishikariza. Uyu munsi bavandimwe, isengesho ryacu risabe Imana iyo nema y’ubutungane ishingiye ku rukundo ruzira umupaka tugirira bagenzi bacu; urukundo rwakira bose, rubabarira kandi rukita yemwe no ku baducumuraho nk’uko isengesho rya “Dawe uri mu ijuru” Yezu aherutse kutwigisha ribitwibutsa. Kubyumva, kubizirikana no kwihatira kubikurikiza; byose mu bwiyoroshye, ngubwo uburyo Yezu atwigishije none bwo gukomeza neza igisibo cyacu. Tubisabirane.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Diyakoni Jean-Paul MANIRIHO

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho