Nimube maso kandi musenge

Ku wa 6 w’icya 34 Gisanzwe A: 28 /11/2020: BIKIRA MARIYA NYINA WA JAMBO (KIBEHO)

NIMUBE MASO KANDI MUSENGE

Amasomo: Hish 22,1-7; Lk 21,34-36

Bavandimwe,

Yezu Kristu aradushishikariza kurushaho kurizikana uko dukoresha igihe cyacu. Ese ntiwasanga twibera mu bintu bimwe bidahindagurika kandi bitagira icyo bitwungura mu mubano n’umushyikiramo wacu n’Imana? Ese ntiwasanga tutazirikana bihagije ko uyu munsi wa none ari bwo twagombye kumva kurushaho ko Kristu aza buri gihe mu buzima bwacu bikaba byadufasha kurushaho gutegura wa wundi tuzabona uruhanga rw’Imana Data maze tukinjira mu bugingo bw’iteka? Yezu, atugezaho inkuru nziza buri munsi. None se iyo Nkuru nziza yaba ihindura ubuzima bwacu ?

Bavandimwe, Yezu aza adusanga. Uyu munsi rero, tumutege amatwi maze dufungure imitima yacu twakire ijambo ry’Imana ridufasha kubona ibisubizo bya bimwe mu bibazo twibaza. Dufungurira Imana imitima wacu, maze ugushaka kwayo abe ari ko gukorwa igihe cyose.

1.Tureke guheranwa n’iby’iki gihe.

Mu ivanjili, Yezu aratugaragariza ko bidakwiye guhangayikishwa n’iby’isi bihita kuko ibyo bishobora gutuma umuntu acika intege mu gutegura ejo hazaza. Aratwereka bimwe mu bishobora gutuma twibwira ko ubuzima bwo kuri iyi si buryoshye, nyamara tutitonze byaturoha ndetse bikatunyuza kure y’Imana.

Ubusambo: Ese umuntu aba igisambo ate ? Hari n’abo bita ibisambo by’ingufu ! Umuntu agera ubwo yitwa igisambo atabizi koko ? Umuntu aba cyangwa se yitwa igisambo bitewe n’imibereho ye mibi n’uko yitwara nabi mu bintu bimwe na bimwe by’isi : ibiryo, ibinyobwa, amafranga, … aha umwitozo wo gukora, ni ukuzirikana imibereho yawe, maze ukareba niba nta busambo wifitemo. Niba wisanzemo ubusambo rero, uyu ni umwanya kandi wo guhinduka no kwikuraho uwo mwambaro w’ubusambo wambaye kuko kristu arimo arakuburira.

Isindwe: Umunyarwanda avuga ku nzoga, yaragize ati : « uyikura mu kabindi ikagukura mu bagabo ». Aha rero, yashakaga kumvikanisha uburyo ishobora kugucumuza ikaba yanagutesha agaciro imfura zataramye. None se urumva igitaramo cyo mu ijuru cyo wapfa kucyinjiramo wandika umunani bikavamo ? Ni ngombwa kwitwararika kugira ngo imitima yacu idaheranwa n’inzoga kuko zishobora kugukoresha ibidakwiye kandi uri umwana w’Imana.

Uducogocogo tw’ubuzima : hari igihe wasanga twishimira guheranwa n’ubuzima bw’iyi si ndetse n’ibishimisha byo ku isi, maze iby’ijuru ntitubibonere umwanya ukwiye. Ugasanga dushakisha ibituryohereza byo ku isi, ariko bishobora kuroha umuntu. Ibikorwa nk’ibyo birangira n’ubundi mwene muntu ashavuye kandi bikamutera agahinda no kuba yata icyizere bitewe no guhitamo nabi, ataramenye icy’ingenzi. Ni ngombwa rero gushishoza no kuzirikana ko kubaho muri ubu buzima, byagombye gufasha mu gufungurira bene muntu umuryango w’ijuru. Ibyo kandi bigatangirira mu kwakira no gushyira mu bikorwa Inkuru nziza Yezu yatuzaniye, kuko yaje kugira ngo atwereke ikiri ingenzi n’igifite agaciro mu buzima bwacu. Ibikorwa byose bishobora kuduhuma amaso tubibone kare, maze twishimire kuba abana bizihiye umubyeyi.

2.Nimwitonde kandi mube maso

Nyuma yo kutwereka bimwe mu bishobora kutuganisha kwa Sekibi, Yezu aratugira inama y’uburyo bwo kwitwara mu rwego rwo kubyirinda : kwitonda, kuba maso no gusenga ubutitsa.

Kwitonda : Kwitonda Kristu adusaba rero, bisaba kureba, atari ugukanura ariko. Bisaba gushishoza ariko bigasaba by’umwihariko gutekereza mbere yo gufata icyemezo. Mu magambo ye, Yezu araduhamagarira gukomera ku isengesho. Ibyo akabiterwa n’uko igihe umuntu adasenga, ashobora gufata ibyemezo cya kimuntu kandi bidafite aho bihuriye n’ugushaka kw’Imana kuri twe.

Kuba maso: Abana b’Imana ntibagombye kubaho basinziriye mu icuraburindi ry’ikibi ahubwo igihe hari usunziriye agomba gakanguka; haba hari uguye agaharanira kubyuka ubundi agakora iby’Imana ishima kuko twemera ko ihindukira ry’umwana w’Imana mu ikuzo ari ikintu cyiza Imana ituzigamiye. Yego ntituzi igihe umwana w’umuntu azahindukirira ariko ni ngombwa guhora twiteguye, turi maso kandi dusenga kuko isengesho ryongera imbaraga mu gihe tugitegereje ihindukira rya Kristu mu ikuzo rye.

Gusenga ubutitsa: Nta sengesho, biroroshye gutwarwa n’iby’isi akaba ari byo byatuyobora. Nyamara, umukristu mwiza si ukora ibije byose buhumyi; si utwarwa n’isi n’ibyayo, si ushimishwa no kwishimisha by’akanya gato bishobora kumuganisha ku gahinda n’akababaro by’igihe kinini cyangwa se kazahoraho iteka. Umukristu mwiza, ni uhorana ubushishozi mu myitwarire, akegurira Imana ibye byose ahereye ku buzima bwe kandi ibyo ntibyashoboka umuntu adasenga. None se urasenga mu kuri? Twibuke ko isengesho ari ikiganiro tugirana n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we.

Muri icyo kiganiro tugirana n’umubyeyi wacu wo mu ijuru, tubasha kumenya ndetse no kwemera intege nke zacu. Ni muri ryo dufatiramo umwanzuro wo guhinduka ku buryo na bimwe bishobora kuturoha ari ho dufatira umugambi wo kubireka ubundi umuntu agahinduka, maze mu bwigenge twahawe tukabasha gukora ikitwubaka kandi kidatambamiye ugushaka kwa Data uri mu ijuru. Ni isengesho rero rizatuma tubasha kubona intege zo kugendera kure ibyatubuza gutunguka mu maso y’Umwana w’Imana dukeye ku mubiri no ku mutima.

3.Umwanzuro

Bavandimwe,

Kristu aradufasha kumva uburyo bukwiye bwo kubaho muri iki gihe muri iyi si yacu mu gihe dutegereje ihindukura rye. Ni ngombwa rero kumenya ko iyi si ubwayo itapfa kutumara inzara n’inyota. Twige kuyibamo ariko ntitwigarurire kuko ishobora kutwigarurira igihe twemeye kuyoborwa n’amarangamutima aganisha ku maraha ndetse n’ibindi bishimisha by’igihe gito ukazasanga ari byo tweguriye ubuzima bwacu. Nyamara, hari icy’ingenzi. Nyamara hari igikwiye ari cyo: kwemera no kureka tukayoborwa na roho wa Kristu we udutoza gukora ibinyura Imana. Ibyo kandi bikagaragarira mu mwanya duharira isengesho kuko tuzi ko ari cyo tugomba Imana nk’umubyeyi wacu udukunda.

Nk’abakristu beza, duharanire kwegurira Imana ibitekerezo byacu, imyumvire yacu, igihe cyacu mu isengesho. Nta sengesho, ntitwabasha kuba maso. Ngaho rero, nitube maso kandi dusenge igihe cyose kugira ngo tuzabashe kugira umwanya mu isi nshya ahataba ububabare, ahatarangwa indwara n’urupfu.

Padiri Valens Ndayisaba

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho