Inyigisho – Nimubinzanire hano

Ku wa mbere w’icyumweru cya 18 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 5 Kanama 2013 – Mutagatifu Oswalidi

AMASOMO: Ibarura 11, 4b-15; Zaburi 81 (80), 12-17; Matayo 14, 13-21

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

Kuri uyu munsi Yezu Kristu aratubura imigati itanu n’amafi abiri, maze agaburire abagabo ibihumbi bitanu n’abagore n’abana batatubwiye umubare. Ariko ibyo kugira ngo abikore arahera mbere na mbere ku mpuhwe ze ahorana. Kuko abo bantu baje buhanya bamusanga, ntiyabasubiza inyuma. Ntiyabareba igitsure cy’umugabo uba gito. Ntiyabarebana indoro y’umuntu unaniwe udashaka kugira ikindi akorera abandi. Ntiyabihisha ngo abatumeho intumwa ze ngo zibeshye ko ataboneka kandi ahari. Ahubwo Yezu yarababonye (ntiyabirengagiza cyangwa ngo yirebeshe hirya nk’utababonye) arabitegereza abagirira impuhwe. Yezu kandi arahera ku bushake bw’abigishwa be bwo gukorana na we mu byo bashoboye byose nta cyo bamukinze. Udufi n’utugati bari bizigamiye, ntibagize bati “reka tuvuge ko nta kintu dusigaranye, hato atabibaha tugasigarira aho”. Bamubwiye beruye mu kuri k’umutima wabo bati “dufite hano imigati itanu n’amafi abiri gusa.” Yezu na we ntiyavuze ati “nimugumane ubwo busa bwanyu ngiye kubereka ahubwo ububasha bwanjye mbahe ibyo kurya mwese muhage!” Ahubwo Nyagasani yabwiye abigishwa be ati “nimubinzanire hano”. Ahereye ku mpuhwe ze no ku busabusa ahawe n’umutima mwiza w’intumwa ze, Yezu yashimiye Se, maze ifunguro rya bose riraboneka. Ndetse biranasaguka. Kuko impuhwe ze igihe cyose ari igisagirane.

Uyu munsi rero, Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga natwe ngo aduhe amasomo menshi yo gucungura roho zacu. Ariko kuko azi ko tunangiye umutima, ijwi rye riravugana agahinda muri zaburi ya none riti “iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga! Iyaba Isiraheli yagenderaga mu nzira zanjye (Z 81 (80),14. Yezu Kristu wapfuye akazuka aje kudusaba kumuzanira ibyo dufite byose. Aragira ati “nimubinzanire hano”. Kiriya gitangaza Yezu yakoze, kirashushanya Igitambo cya Misa dutura. Ni cyo gikorwa cy’Impuhwe za Yezu kiruta ibindi muri iyi si. Kuko Yezu atwiha we ubwe ho ifunguro, kandi ifunguro riturinda urupfu rw’iteka. Buri munsi rero Nyagasani aduhamagarira kumusanga ngo tumushyire ibyo dufite maze abitubyarizemo ubugingo bw’iteka.

Ariko se uyu munsi ibyo Yezu adusaba kumuzanira ni ibiki? Tutanyuze ibintu ku ruhande, mbere na mbere ni twebwe ubwacu n’ibyacu byose nta na kimwe dusize inyuma. Niyo mpamvu atatubwira ngo nimubinyoherereze hano. Kuko ntashaka ko tugira undi dukorera umutwaro wacu ngo awumushyire (Gal 6,5). Arashaka ko tuza tuwikoreye bityo akatwakira hamwe n’amaturo yacu. Ese turemera kurekura ibyo dutunze byose ngo abigire ibye, maze abitubure uko ashatse, abigaburire abo ashatse? Rahira ko umutima wacu utarimo kubyanga utwumvisha ko twaba duhombye? Nyamara wenda turimo turamusabiriza ngo atwongerere, adutuburire, adutagatifuze, atugire intungane. Nyamara we yagira icyo adusaba tukihutira kuvuga tuti “umva kandi! Ndakubwira ko najye ntacyo mfite cyangwa mfite ubusa busa maze nawe ukanshinyagurira uvuga ngo ninguhe? Yewe ubanza nawe niba utari igisambo uri umukene nkanjye!” Ubwo erega akenshi urubanza rwacu na Yezu ni uko rurangira. Iyo ashatse kuduha byinshi abanza kudusaba kumuha ibyo dufite byose. Nuko tugafumyamo twitaza dutangarira uwo Mwami usabiriza kandi ngo ari Umugenga w’isi n’Ijuru ra! Twibuke wa musore w’umukungu washakaga kuba intungane! Kurekura ibye ngo ahobere Kristu byaramunaniye akomeza kugundira imitungo ye! (Mt 19,16-30)

Ibyo rero tubishyize mu mvugo yumvikana kurushaho, turabizi ko mu misa Kristu atereka akebo hariya maze agahamagara abaje bamusanga ati “NIMUBINZANIRE HANO”. Igihe cyose Ifunguro duhabwa mu Misa riba rifitanye isano n’ibyatuvuyemo: umutungo w’ibintu, ibibazo by’urugo, ibibazo by’ubuzima, ibibazo by’uburwayi, ibibazo by’ubukene, ibitotezo, indwara z’akarande, ibibazo by’ibyago n’urupfu, ingeso mbi zananiranye, ibikomere by’umutima (agahinda n’intimba, ishavu n’inkeke, agasuzuguro n’ubwirasi, ubwoba n’umushiha, ubwigunge no kwiheba, ubugome n’uburakari), ibyishimo by’urugo rushya, ibyishimo by’umwana bibarutse, ibyishimo by’imyaka yeze, ibyishimo by’umutekano, ibyishimo by’umuryango n’inshuti, ibyishimo by’impamyabumenyi, ibyishimo by’impano runaka, ibyishimo by’amasakaramentu, ibyishimo by’ubwigenge bw’abana b’Imana Data ufite nyuma yo guca ingoyi y’ingeso mbi runaka, ibyishimo by’umwuga wize ukamenya cyangwa ururimi wize ugashobora kuruvuga, ibyishimo by’urugendo warangije mu mahoro…Ibyo byose Yezu aragira ati “NIMUBINZANIRE HANO”. Bityo niba tubimuzaniye akabigira ibye bwite, twebwe tugomba kuruhuka tukareka guhangayika. Bityo akaduhaza amahoro n’umunezero we kuko ari byo twari dushonje (Mt 11,28-30). Niba ari ibyiza twamutuye ubwo ntituzongera kubyiratana. Ahubwo tuziratana we ubwe. Kuko we ubwe ari we Shema ryacu akaba n’Ibyishimo byacu ubu n’iteka ryose. Iyo rero tutatuye Yezu ituro ry’ibyacu byose mu Misa, ntabwo duhazwa uko bikwiye. Duhabwa Ukaristiya, ariko inzara n’inyota twazanye tukabitahana: inyota y’iby’isi, irari ry’ingeso mbi, irari ry’amakuzo rituma tudashobora bibaho kwihanganira gusuzugurwa kandi Yezu yarasuzuguwe birenze ariko agakomeza gukunda abo bagome ari bo twebwe ( Fil 5,2-11). Igihe cyo gutura rero kirakomeye mu Misa.

Dukomeje tubizirikanaho twakwibuka ituro ryanyuze Yezu rya wa mupfakazi watuye uduceri tubiri yari afite ntagire icyo asigarana (Lk 21, 1-4). Urwo ni urugero nyarwo rwo gutura. Kandi nta gihe na kimwe Nyagasani Yezu atazashimishwa n’abamutura byose cyangwa bakamwitura uko bari kose bamwiyegurira mu buzima bwabo bwose (Mk 10,28-31). Twakwibaza rero tuti “ESE JYEWE NZATURA RYARI NYAGASANI ITURO ASHIMA? ESE MBURA IKI NGO NTANGE ITURO NYARYO RINYUZE UMUTIMA WA KRISTU? KO YEZU YAMPAYE UBWENGE NKIGA AMASHURI, MBURA IKI NGO NANJYE MUKORERE NK’ABANDI MWIYEGURIRA MU BABIKIRA, ABAFURERE CYANGWA ABAPADIRI? Harya ngo ni urukundo rugurumana rwa kanaka cyangwa rwa nyirakanaka? Ese ubwo uwakwambura ubwo bwenge n’ubwo bwema byagenda gute ra? Aho uwo muriro w’urukundo wakomeza ukaka? Nsubiza uti “yego! nka cya kinonko cy’izuba gikangata imvura itaragwa”. Ariko Yezu uzamusubiza iki amagingo yawe yo kwigendera nagera? Ko yaguhaye inka nyinshi n’andi matungo, wowe wamwituye zingahe? Ahubwo wenda wazihaye abo mwasangiye inzoga mugasinda cyangwa abo musangiye kuba mu gatsiko k’abagome? Cyangwa wahaye inka umugabo watwariye umugore, ugira ngo uyimukinge mu maso, maze wikomereze umugambi wawe wa Sebusambanyi witwa inshuti y’urugo kandi uri umusambane warwo? Ko Yezu yaguhaye amamodoka menshi ukayatunga, ukajya uhinduranya, we wamutuye iki umushimira? Ese wibwira ko ibyo wabitunze kuko urusha abandi ubwenge cyangwa kuko abandi kubitunga byari kubananira? Ko Yezu yaguhaye ibyo byose ngo nawe ubimuture abigutuburiremo ubugingo bw’iteka, umunsi wamuhingutse imbere bizakugendekera bite kandi ko atari kera cyane, niba atari n’uyu munsi? Ko abandi bamaze imyaka myinshi barabuze akazi, wowe ukaba umaze imyaka myinshi uhembwa ifaranga, ituro wageneye Nyagasani ryo kumushimira ni irihe? Ese ako kazi wibwira ko atari kugaha undi ukoresha uwo mutungo yubaka Ingoma y’Ijuru muri we no mu bandi? ESE KO NAGIZE AMAHIRWE AKOMEYE YO KWAMBARA IKANZU Y’ABAMWIYEGURIYE, MBURA IKI NGO MFASHE HASI INGESO MBI ZANJYE MAZE NGO NANJYE MWEGURIRE BYOSE NTA BURYARYA?

Yezu Kristu rero wapfuye akazuka ahagaze none kuri alitari ye ntgatifu ngo tumuzanire ibyo byose. Bityo atugire abe kandi abe ari we utwibesherezaho kuko ari we Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Yh 6,14).

Yezu kandi araduha isomo none ryo kwakira abantu mu duke bafite. Nta burenganzira namba dufite bwo kugaya ituro ry’undi. Kuko tutaba tuzi umutima aritanganye. Ntituba tunareba aho yarikuye ikihasigaye uko kingana. Nta bantu bagombye gutoterezwa ko batura ibiceri mu Kiliziya. Kuko uwazanye ako gaceri n’aho yaba atanu yonyine aruta kure uwaje imbokoboko. Ariko na we, si twe dushinzwe kumucira urubanza. Icyacu ni ugushishikariza abantu gutura Kristu na Kiliziya ye byinshi bashoboye ndetse byashoboka bakabitanga byose. Ariko utanze ikintu, icyo atanze cyose tukagiheraho dushimira Imana Data ariko tutaretse no kugaya abatagira icyo batura kandi bifite, kuko abatura ni bo ubwabo biba bifitiye akamaro. Koko rero Nyagasani Yezu ntashobora na rimwe kwibagirwa ituro ryacu. Kabone n’aho rwaba ari uruho rw’amazi. Uwamutuye wese azamwitura (Mt 10, 40-42; Lk 6,36-38).

Kuri uyu munsi Oswalidi mutagatifu natubere urugero, kandi amasengesho ye abidufashemo. Kuko we yemeye kumena amaraso kubera Kristu mu mwaka wa 642 mu gihugu cy’Ubwongereza. Yaharaniye kwamamaza Kristu Yezu Umwami uha amahoro abantu bose, maze umujinya w’abapagani bari babangamiwe n’urumuri rwa Kristu yakwizaga utuma bamwivugana. Niba se Oswalidi mutagatifu yaramennye amaraso ye kubera Kristu kuki twebwe no kumutura ubusabusa bw’ibintu byatunanira?

Bikira Mariya nadusabire twese uyu munsi gusubiza Nyagasani tuti “KARAME NYAGASANI. NDAJE, NJE WESE KANDI NZANYE BYOSE”. Bityo YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA ahore ahererwa ikuzo muri twebwe ubwacu no mu byacu byose, kugira ngo natwe tuzahererwe ikuzo muri we ubwe no mu bye byose.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho