“Nimugende mwigishe”

Ku wa 4 w’icya XIV Gisanzwe B, 12 Nyakanga 2018

Amasomo: Hoz 11, 1-4.8c-9; Z 79, 2ac.3bc.15-16 ; Mt 10, 7-15.

Bantu b’Imana, Bakristu namwe mwese mushakashaka  Imana n’umutima utaryarya, nimugire Kristu wazutse kandi udutuma twese kwinjira mu ibanga rye ritagatifu ryo kwamamaza hose Inkuru Nziza y’Umukiro kuri bose.

Buri mukristu wese kuva yabatizwa yahawe ububasha mu izina rya Yezu Kristu bwo kugira uruhare mu kwamamaza Ivanjili y’Imana, ibyo bisobanurwa n’amagambo aherekeza igikorwa cyo gusiga Krisma Ntagatifu umaze kubatizwa, aho umusaseridoti amubwira agira ati: “Imana ishobora byose….yo ubwayo igusize Krisma ikiza, kugira ngo ubwo umaze kwinjira mu muryango wayo, uzakomeze kuba, … ingingo za Kristu, We Musaseridoti, Umuhanuzi n’Umwami”. Aya magambo ubwayo ahura n’ayo Yezu yibukije buri wese, mu gihe yahaga ubutumwa intumwa ze: Nimugende mwigishe abantu mubabwire ko ingoma y’Imana yegereje. Ntimugarukiraho ijambo ryanyu muriherekeshe ibikorwa by’umukiro, mukize abarwayi, ababembe mubasukure, mwirukane amashitani kandi mwirinde kwakira ikintu cyose cyakwitwa igihembo kubera ibyo izina ryanjye ribakoresheje, ntimugire ubwoba ikizabatunga kizava mu byo mukora, mwirinde ibibaremerera mu butumwa ahubwo munyizere njyenyine. Ababakira mubane na bo kandi mubashyikirize amabanga yanjye ariko abatazabakira muzabavemo mubasigire ikimenyetso cy’ubwigomeke bwabo.

Bantu b’Imana, hari uwakeka ko ubwo Ijambo ry’Imana rimaze imyaka irenga ibihumbi bibiri ryigishwa, ubu ritagikenewe kwigishwa! Uwo namusubiza ko yibeshya cyane kuko ubu bikenewe cyane kurusha mu gihe cya Yezu. Impamvu nta yindi ni uko ibyonnyi byabaye byinshi na virusi zimunga ubuzima bwa roho ntizigira umubare. Ni yo mpamvu wowe wagize amahirwe yo kumva iyi vanjili ntagatifu udakwiye “gutereka ijigo” ngo hari abandi babikubereyemo. Oya rwose!!! Yezu arakubwira ati : “Haguruka, fata inzira, genda wigishe Ijambo ryanjye kuko abarisonzeye n’abarinyotewe ntibagira umubare!!!” Uramwemerera gushyiguka se? Igihe ni iki muntu w’Imana cyo gutanga umusanzu wawe mu kwamamaza Ijambo ry’Imana.

Igihe ni iki kuko hari benshi batari bamenya Kristu, hari benshi bamumenye  ariko ibikorwa byabo bikagaragaza ukumwirengagiza, ukwemera kwabo bakagukonjesha, hari benshi bamumenye bamwihakana umunsi ku munsi! Igihe ni iki kuko hari benshi baboshywe bakeneye kubohorwa kandi urufunguzo rw’ukubohoka kw’ukuri gushyinguye mu Ijambo ry’Imana. Ngaho rero twese nta n’umwe utubuzemo duhugukire kwamamaza Ijambo ry’Imana, dushyigikiwe n’ububasha bwa Roho Mutafifu. Ishyaka n’umurava mu butumwa biturange!

Padiri NKUNDIMANA Théophile.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho