Nimugire amahoro

Inyigisho yo ku wa kane wa Pasika , 08/04/2021

AMASOMO: Intu 3, 11-26; Zab 8,4-5,6-7,8-9; Lk 24, 35-48

Bandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Turakomeza guhimbaza nk’abakristu ibyishimo bya Pasika, Kristu Yezu ni Muzima Alleluya. Imana ni yo soko y’ubuzima kandi ni na yo ishobora gusubiza Ubuzima ababwambuwe n’inabi ya muntu. Muri Yezu Kristu wapfuye na we azize ubugome bw’abantu ariko akazuka, twemera ko abacu bapfuye na bo bazaronka ubugingo bw’iteka mu izina rye. Nk’abanyarwanda b’abakristu, gukora icyunamo cy’abacu bishwe, mu gihe turi guhimbaza ibirori bya Pasika ni isomo rikomeye cyane kandi n’umukoro duhabwa n’Ijuru.

Amasomo matagatifu dukomeza kuzirikana muri iyi minsi munani ya Pasika, arakomeza kutwerekeza i Yeruzalemu. Ibyo tubwirwa byari byahabereye muri kiriya gihe si ibintu by’i Rwanda! Byahungabanyije cyane abigishwa ba Yezu bidasize na rubanda rwose rwatangazwaga n’ibyo rwabonaga kandi rwumvaga: isangira rya nyuma ryari ryabaye ku wa kane waherukaga…ifatwa rya Yezu agambaniwe n’umwe mu ntuma ze, urupfu rwa Yezu ku musaraba ku wa gatanu babireba, ukwiyahura kwa Yuda, abari 12 bakisanga ari 11; inkuru y’ibura ry’umurambo wa Yezu mu mva, abatangiye guhwihwisa ko bamubonye yanababonekeye, n’andi magambo menshi yavugwaga yerekeye kuri Yezu n’abahuye na We.

Ni muri uwo mwuka udasanzwe Inkuru y’Izuka rya Yezu yamamajwemo bwa mbere na Petero na bagenzi be, nk’uko tubyumva mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa. Ni na yo mpamvu ijambo rya mbere Yezu yatangarije abe igihe abasuye ari amahoro. Benshi muri bo bari mu nduru nyinshi, amarira menshi mbese aka ya mvugo bari bashyushye umutwe! Bari bakeneye guhora no guhozwa; Yezu ati: “Nimugire amahoro”.

Ayo mahoro ni yo natwe Yezu Kristu wazutse atuzaniye none muri iki gihe turimo kuko natwe benshi muri twe bashobora kuba badahoze kubera impamvu zitandukanye, Covid-19 ku isonga. Abo bose bashyuhiranye, abo bose bafite amarira n’imiborogo nta wundi mutabazi ushoboye bazabona utari Yezu Kristu watsinze icyago n’urupfu agatangaza Ubuzima. Uko yagenjereje abo tubwirwa n’ibitabo bitagatifu muri kiriya gihe akoresheje Petero n’izindi ntumwa, na n’ubu ntaratezuka, ahagaze ku muryango akomanga ngo natwe atugirire neza. Nihagira uwumva ijwi ntanangire umutima.

Bavandimwe, dukomeze dusabirane imbaraga zo guhora dutangariza bose ibyo byiza turonka mu Izuka rya Kristu. Uwazutse mu bapfuye, atuzure natwe ubwacu mu bitamutunganiye bituranga kandi azazura n’abavandimwe bacu dusabira.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho