Inyigisho yo ku wa Kabiri w’icyumweru cya 31 gisanzwe, Umwaka A
Ku ya 04 Ugushyingo 2014 – Mutagatifu Karoli Boromewo, Umwepiskopi
Amasomo: Fil 2, 5-11 ;Z 21, 26-27ab, 28-29, 31-32 ;Lk14, 15-24.
Mu bukristu bwacu ndetse no mu buzima busanzwe umuntu agira uwo yigana. Iyo umuntu akiri muto agira abakuru yigana cyangwa yifuza kumera nka bo. Iyo umuntu ari mushya mu bintu yigana abo abisanzemo akabigira ho uko bagenza. Mu buzima nta watangirira kuri zeru, ibyinshi tubikomora ku bandi wenda tukagenda tubinoza.
-
Turebere kuri Kristu mu kwicisha bugufi
Pawulo Intumwa amaze kumenya ibibazo Abanyafilipi bari bafite byo kutumvikana no gusuzugurana : “ Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza,…” (Fil 2, 3). Asanze nta rundi rugero yabaha uretse urwa Kristu. Ni byo koko nta wundi twareberaho.
Nta wundi watwigisha guca bugufi. Ikuzo n’ibyubahiro byo muri iyi si biraturyohera. Baba abaduha amashyi dutambutse. Baba abatwakiriza amashyi n’impundu. Baba abo twinjira bagahaguruka. Baba abadusuhuza bapfukamye cyangwa baciye bugufi. Baba abatuvugisha bareba hasi cyangwa bifashe neza. Baba abaturirimba. Baba abatubyinira n’abandi benshi batwumvisha ko dukomeye kandi dufite ibyubahiro bashobora kutwibagiza kwigana Yezu.
Kenshi Yezu yabisubiriyemo abigishwa be abibutsa ko ushaka kuba mukuru aba umugaragu wa bose abaha n’ingero nyinshi.
-
Yari afite imimerere imwe n’iy’Imana
Yezu ni Imana, ariko kwicisha bugufi kwe kwatumye benshi bashidikanya. Ntabwo yigeze ashaka gukoresha ububasha bwe mu kwerekana ko akomeye, ko ari Imana. Ububasha bwe yabukoresheshe agira neza aho anyuze hose. Atera ibyishimo abababaye b’ingeri zose. Iyaba abafite ubushobozi n’ububasha muri iyi si babikoreshaga mu gutera ibyishimo muri bose aho kumvikanisha ubuhangage bwabo.
Imana Umuremyi wa byose baramusuzugura kugera ku rwego rwa nyuma : kubambwa ku musaraba. Nibyo koko kubambwa ku musaraba cyari igihano cyari kigenewe abacakara b’abaromani. Kugira ngo umuntu agere ku rwego rw’ubucakara yabaga yarahawe ibindi bihano byinshi. Ni yo mpamvu iyo yakoraga ibindi byaha bikomeye urwego rwa nyuma kwari ukubabwa ku musaraba cyangwa kuribwa n’inyamaswa. Yezu, Imana yarabyemeye atari uko yari umunyabyaha , ahubwo agira ngo azukane ikuzo ridukiza. Ntawe yashatse gusiga inyuma mu banyabyaha kuko igihano cya nyuma wari umusaraba yashatse kuzamukana abanyabyaha twese. Nta cyaha gishoboka Nyagasani Yezu atabambiwe.
-
Yezu adutumira mu kwitegura ihirwe ry’ijuru
Uwo watubambiwe ni we udutumira ngo tuzasangire ihirwe ry’ijuru. Nk’uko yabibwiye uriya mufarizayi. hari byisnhi byatubuza kujya muri ibyo birori. Byaba kujya muri “shuguli” zinyuranye zitubuza guhura n’Imana cyangwa kujya mu bindi byinshi bigezweho. Ibitubuza byose kubona Yezu aho agaragara. Ibitubuza ku mubona mu ishusho ye.
Uyu munsi hari umupira w’ikipe mfana, ubwo Misa ni ah’ubutaha. Hari uwantumiye ngo tujye gusangira agacupa. Hari ibirori runaka. Hari inama y’ishyirahamwe ndimo (ikimina/ikibina), ndajya muri “salon de coiffure”. Umwanya wari ugenewe kujya mu bukwe bwa Ntama tukabona impamvu. Nyamara iyo igihe kirimo kidushirana tuba twifuza ko yatwongerera n’iminota. Nta kanya ko kujya gusura abarwayi bihangane. Ababaye tunyuraho tukababonamo abahindanye banduza umujyi, nk’aho badafite Ubuntu bwuzuye; banduza aho dutuye. Abababaye barenzwe n’agahinda tudashaka kumva ahubwo tukiyumvira “ingoma” (imiziki), cyangwa tukigira mu rwenya ngo “twiryohereze”.
Kuki inama nyinshi zishyirwa ku munsi wa Nyagasani? Umugenga w’ibihe tukamwima umwanya mu gihe yaduhaye. Umunyarwanda wo hambere ati “Nyamwanga yanga n’uwamuhaye inka”.
Bavandimwe ntitukabura umwanya wa Mugengabihe. Tubanze twitabire ubutumire bukuru ibindi tuzabyongererwa.
Hahirwa abatumirwa ku meza ya Ntama kandi bakitabira ubutumire. Mutagatifu Karoli adusabire.
Padiri Charles HAKORIMANA