“Nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka”

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 3 cya Pasika

Ku ya 05 Gicurasi 2014

Bavandimwe, uyu munsi turi ku wa mbere w’icyumweru cya gatatu cya Pasika. Mukomeze kugira Pasika nziza. Muri iyi nyigisho, ndifuza kwibanda ku Ivanjili tumaze kumva.

Ivanjili iratugezaho intangiriro y’ikiganiro Yezu yagiranye n’imbaga y’Abayahudi nyuma y’uko atubuye imigati 5 n’amafi 2 akabagaburira, bakarya, bagahaga ndetse bakabisigaza. Yezu yahereye kuri icyo gitangaza abigisha ibyerekeye umugati utanga ubugingo.

Koko rero nyuma y’uko barya, bagahaga ndetse bakanabisigaza, rubanda bashatse kuza kumujyana ku mbaraga ngo bamwimike, ariko we arabahunga yigira ku musozi ari wenyine (Yh 6, 15). Ndetse bugorobye aza kwambuka inyanja agendera hejuru y’amazi ajya hakurya hamwe n’abigishwa be bari bagiye n’ubwato. Ariko rubanda ntibashizwe. Bukeye, baramushakashatse, maze bamubuze, bajya mu mato, bamusanga hakurya y’inyanja.

Ariko Yezu yari azi neza ibyifuzo n’ibitekerezo byari mu mitima yabo. Yari azi neza ko batamushakashakaga kubera urukundo n’ukwemera bamufitiye, ahubwo kubera amaco y’inda; yari azi ko bari bayobowe n’inzara y’umubiri gusa, ko bari bashishikajwe no kugira ngo akomeze abihere imigati, maze birire, biyuzurize inda zabo. Nyagasani Yezu ntiyatinye rero kubereka impamvu y’ukuri bamukurikiranaga ako kageni. Koko rero, bamaze kwibarisha ubusa bati “Mwigisha, wageze hano ryari?” (Yh 6, 25), Yezu yabasubije adaciye inkereramucyamo, ati “Ndababwira ukuri koko: ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga” (Yh 6, 26). Ni ko guhera aho abereka inzara y’ukuri bagomba kugira n’ibiribwa by’ukuri bagomba guharanira: “Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso” (Yh 6, 27) .

Bamubajije bati “Twagenza dute kugira ngo dukore icyo Imana ishima?” (Yh 6, 28), Yezu yabasubije ko igikorwa Imana ishima, ari uko bakwemera uwo yatumye (Yh 6, 29). Yezu arasaba rero iriya mbaga y’abantu kutiruka inyuma y’ibiribwa bishira, ahubwo gucengera ibanga ry’ibimenyetso akora kugira ngo bumve neza ko ari we Mukiza w’ukuri Imana yohereje ku isi. Yezu arabasaba ukwemera; arabasaba kumwemera. Arabasaba kudaharanira umugati umara inzara y’inda gusa, ahubwo arabasaba guharanira umugati umara inzara n’inyota by’umutima; ari wo mugati utanga ubugingo bw’iteka. Uwo mugati kandi ni We ubwe, nk’uko tuzabyumva ejo mu gice gikurikira ivanjili y’uyu munsi: “Ni jye mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho” (Yh 6, 35).

Bavandimwe, buri wese niyibaze. Ni iki kimparanya mu bukristu bwanjye? Ni iki mfitiye inzara n’inyota? Nsonzeye iki? Aho nanjye simparanira gusa ibiribwa bishira? Ese nsonzeye kandi mparanira ubugingo bw’iteka? Ukwemera kwanjye kungana iki? Kwifashe gute? Ese nemera koko ko Yezu ari we wenyine wamara inzara n’inyota? Nemera ko ari we mugati utanga ubugingo bw’iteka?

Yezu Kristu arasa nk’utubwira uyu munsi, ati “Mwebwe mwese abafite inzara n’inyota, nimunsange. Ntimuzongera gusonza ukundi; ntimuzongera kugira inyota ukundi. Ariko ntimunshakeho ibiribwa cyangwa ibinyobwa bishira, ahubwo munshakeho umugati utanga ubugingo bw’iteka. Uwo mugati, ni jyewe. Nimunyakire. Nimunyemere. Ngicyo igikorwa Imana ishima.”

Mu gihe mvuga ibi, hari indirimbo izamutse mu mutima wanjye nifuza ko tuza kuzikirana uyu munsi:

Mfite inyota n’inzara, mfite inyota n’inzara

Nsonzeye ineza yawe, Yezu, mfungurira

Nsonzeye impuhwe zawe, Yezu, mfungurira

Mpaza urukundo rwawe, Kristu, mfungurira

Ni wowe wenyine funguro ry’ubuzima

Ndaje ngo umare inzara n’inyota, Kristu mfungurira.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho