Inyigisho y’icyumweru cya munani gisanzwe- Umwaka A, taliki ya 2 werurwe 2014
Mwayiteguriwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Bavandimwe,
Turakomeza gusangira Ijambo ry’Imana dukura mu nyigisho nziza cyane Yezu yatangiye mu mpinga y’umusozi. Iyo nyigisho tuyisanga mu ivanjili ya Matayo, umutwe wa gatanu, umutwe wa gatandatu n’umutwe wa karindwi. Yezu arereka abigishwa be uburyo bagomba kwitwara kugira ngo babe koko abagenerwamurage b’Ingoma y’Imana kandi babeho mu munezero wa nyawo. Mbese Yezu ni nka Musa mushya. Marabizi Musa niwe Imana yanyuzeho kugira ngo ihe umuryango wayo wa Isiraheli amategeko ugomba kugenderaho. Ayo mategeko Imana yayatangiye ku musozi wa Sinayi. Kuri Matayo, Yezu ni Musa mushya, uha itegeko rishya umuryango mushya w’Imana ariwo Kiliziya. Iryo tegeko rishya mu magambo make ni ugukunda Imana no gukunda abantu. Uyu munsi Yezu aradushishikariza kwegukira Imana yonyine. « Ahubwo nimuharanire mbere na mbere Ingoma y’Imana n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho (Mt 6,24-34)
-
Guhitamo
“Ntimushobora gukorera Imana na Bintu”
Mbere na mbere Yezu aratwibutsa ko kuba umukristu bisaba guhitamo. Gufata impu zombi ntibishoboka. Arahera ku rugero rw’umucakara ufite ba shebuja babiri. Byajyaga bibaho mu gihe cya Yezu. Hakaba ubwo ba shebuja bombi bamushakira igihe kimwe. Byabaga ngombwa ko ahitamo, akibanda kuri umwe bityo akaba asuzuguye undi.
Yezu aratuburira ko ibintu bishobora guhinduka nk’ikigirwamana. Bityo kubera gushaka ibintu tukaba twakoresha uburyo bwemewe n’ubutemewe, ubushoboka n’ubudashoboka kugira ngo tubibone. Gukunda ibintu tukabihindura nk’ikigirwamana bishobora gutuma twiba, tukabeshya, tugasambana, ndetse no kwica. Aha Yezu aradusaba gushishoza tugahitamo hakiri kare. Twahisemo igihe tubatijwe kwanga shitani n’ibyayo byose n’ibiyaganishaho byose. Duhitamo kuyoboka Imana yonyine. Iyo ntambwe twateye igihe tubatijwe, tugomba kuyivugurura mu buzima bwacu bwa buri munsi, mu bibazo duhura nabyo mu kazi, muri politiki, mu mashuri, mu bukungu, mu mibereho myiza, mbese igihe cyose no muri byose. Bityo guhitamo Imana ntibibe mu magambo gusa, ngo birangirire mu kiliziya. Guhitamo Imana bihindura ubuzima bwacu bwose, bikabuvugurura bityo akuzuye umutima kagasesekara ku munwa. Ariko se umuntu afashe umugambi wo kurangamira Imana yonyine, ntiyiteganyirize aho ntiyahora ahangikishijwe na cya kibazo urubyiruko rwajyaga rwibaza mu minsi yashize ngo « ejo nzamera nte ? ». Yezu arabisobanura ku buryo burambuye kandi busobanutse.
-
Kwegukira Imana
« Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu . Ubugingo se ntiburuta ibyo kurya ? Umubiri se wo nturuta umwambaro ? »
Yezu aratubaza ikibazo nyamukuru kidufasha kumva inyigisho ye. Ikiruta ibindi ni ubugingo n’umubiri. Mwabihawe na nde ? Ese uwabahaye iby’ingenzi, azabuzwa n’iki kubaha iby’agaciro gake ?
Niba inyoni zidakora : ntizibiba, ntizisarura, ntizihunika ibigega. Ese mwigeze mubona zicwa n’inzara ? Imana izitaho ikazigaburira kandi zifite agaciro gake nkanswe muntu yaremye mu ishusho ryayo. Muzitambukije kure agaciro. Murumva koko ko Imana izabibabagirwa ?
Yezu akomeza asa n’udushishikariza kureba kure. Muribwira ko guhangayika hari ikibazo bikemura ? Ninde muri mwe, n’aho yahagarika umutima ate, washobora kugira icyo yongera ku bugingo bwe ? Nta na sentimetero n’imwe yakongera ku ndeshyo ye ! Guhagarika umutima rero nta musaruro bitanga. Ahubwo abaganga bavuga ko hari indwara zimwe na zimwe nk’igifu, umutima, kanseri … ziterwa no guhangayika.
None se niba Imana yita ku ndabo, ibyatsi byo mu murima, murumva koko izabibagirwa mwe mwayikurikiye, mukayegurira ubuzima bwanyu bwose n’ibyanyu byose ?
Mwibunza rero imitima muvuga ngo « Tuzarya iki ? Tuzanywa iki ? Tuzambara iki ? ». Nimubirekere abapagani. Bo no mumubano wabo n’Imana bibanda ku bukene n’ibibazo byabo. Isengesho ryabo rishingiye kugusaba Imana ko ibakemurira ibibazo. Mbese ni nka wa muntu wagiye gusenga ati « Dawe, izina ryanjye ryubahwe, ingoma yanjye yogere hose, icyo nshaka gikorwe mu nsi, ndetse no mu ijuru » !Ashaka ko Imana imanuka igaha umugisha imigambi ye yaba myiza cyangwa se mibi. Mbese ashaka ko Imana imukorera.
Umukristu uvuga isengesho rya Dawe uri mu ijuru, we abaho yizeye Imana. Ikimushishikaje ni uko izina ry’Imana ryubahwa, ingoma yayo ikogera hose, icyo ishaka kigakorwa mu nsi nko mu ijuru. Mbese muri byose aharanira ingoma y’Imana n’ubutungane bwayo. Agerageza kwinjira mu mugambi w’Imana, akajya aho imwerekeje nk’Aburahamu. (Intg 12, 1-5). Ahora asingiza Imana kandi akazirikana Ijambo ryayo mu mahoro no mu byishimo. Mbese akorera Imana, akera imbuto nziza kandi nyinshi aho ari no mu bo babana. Bityo akaba koko umugenerwamurage w’Ingoma y’Imana. Nta guhangayikishwa rero n’ejo hazaza.
-
Kwirinda irari ry’ibintu bireba abakire n’abakene
Abo Yezu abwira mbere na mbere ni abigishwa be bambere. Bari barasize byose baramukurikira. Bari babeshejweho n’abantu babacumbikraga bakabafashisha ibyo batunze. Luka atubwira bamwe mu bagore babitagaho bakabafashisha ibintu bari bafite (Lk 8,1-3). Yezu avuga ko umwana w’umuntu atagira aho arambika umusaya. (Lk 9, 58). Ubwo bukene hari ubwo bwajyanaga n’imihangayiko kuri bamwe mu bigishwa. Yezu arabahumuriza, akabahishurira ibanga ryo kwizera amaza y’Ingoma y’Imana.
Icyakora iyo usesenguye neza Ivanjili ya Matayo, usanga nta bukene bukabije abigishwa bari bahanganye nabyo icyo gihe. Ikoraniro ry’abakristu ba mbere nta bibazo bikomeye by’ubukene bari bafite. Iyo ugerageje gucengera neza inyigisho za Yezu usanga ikibazo atari ubwinshi bw’ibintu umukristu atunze cyangwa se ubuke bwabyo. Ikibazo si ukuba umukire cyangwa umukene, kugira ibintu byinshi cyangwa bike. Ikibazo kiri mu mutima wa muntu kandi kireba abantu bose ari abakire, ari n’abakene. Ushobora kuba uri umukene ugahora urarikiye ibintu by’abandi, ugahora wijujuta, wifuza ibyo udafite, urebuza ibyo abandi bafite , ugahorana umushiha, ukaba wagira n’urwango rw’abakire. Ushobora kuba uri umukire ugahora uhangayikishijwe n’ibyo utunze, ufite ibwoba ko byagabanuka, ugaharanira kugira byinshi kurushaho. Ushobora no kuba umukire ariko utihambiriye ku bintu utunze, atari byo wubatseho ubuzima bwawe, ahubwo wubatse kuri Yezu. Muri make kwitwara neza mu bintu by’iyi si bireba abantu bose ari abakire ari n’abakene. Buri wese ashobora gutwarwa n’irari ry’ibintu, gushaka gutunga ibintu byinshi kurushaho. Kwihambira ku bintu bishobora kutwibagiza gutegereza ingoma y’Imana no kuyizera nk’uko tubivuga mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru, aho tugira tuti « Ifunguro ridutunga uriduhe none ».
Muri iyi vanjili, ijambo guhagarika umutima, kubunza imitima, guhangayika rigaruka incuro nyinshi. Mu kutwereka indabo zo mu gasozi zitaboha, n’inyoni zo mu kirere zitabiba, ntizisarure, Yezu ntagamije kudushishikariza ubunebwe. Ngo twiyicarire, twoze akarenge ngo Imana izadukorera byose. None se abakurambere bacu ntibabivuze neza ko « Usengera Imana ku ishyiga ikagusiga ivu » ! Ni ukuvuga ko igihe abandi bagiye ku mirimo, wowe ugasigara wota, nta kindi uzasarura uretse ivu. Yezu ntadusaba gukurikiza urugero rw’indabo n’inyoni. Oya. Icyo Yezu yibandaho ni ubuntu bw’Imana n’impuhwe zayo ku byo yaremye, by’umwihariko ku muntu. Yezu ntatubuza gukora no kurwanya ubukene. « Senga kandi ukore » ni umugambi wa mutagatifu Benedigito n’abihayimana bagendera ku rugero rwe n’inyigisho ze. Ukwiye kuba umugambi wa buri mukristu. Nk’ « abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota » (Mt 5,6), Yezu aratwereka inzira iboneye. Uko kwiringira Imana muri byose bifasha umukristu mu guhitamo icyiza, ikiboneye, mu buzima busanzwe.
-
Umwanzuro : Imana iradukunda ntizigera idutererana
Dusabe Roho Mutagatifu atuvugururemo ingabire twahawe muri batisimu no mu gukomezwa, by’umwihariko ingabire y’ubushishozi n’iy’ubutwari. Bityo dushobore gukomera ku masezerano twagiranye n’Imana muri batisimu. Dusabe ingabire yo kwizera Imana igihe cyose no muri byose. Imana ni umubyeyi. Yaradukunze, iradukunda kandi ntizigera idutererana. Twongere tuzirikane amagambo meza cyane yo mu isomo rya mbere, aho Imana itwigaragariza nk’umubyeyi w’umugore wita ku mwana yonsa n’impuhwe nyinshi : Siyoni yaravugaga iti « Uhoraho yarantereranye, Nyagasani yaranyibagiwe. » Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa? Ese yaburira impuhwe umwana yibyariye ? Kabone n’aho we yarengwaho, njyewe sinzigera nkwibagirwa. Dore nakwanditse mu kiganza cyanjye, inkike zawe nzihozaho ijisho ubudahumbya.
Padiri Alexandre UWIZEYE