Nimuhinduke (Mk1,14-20)

Inyigisho yo ku wa mbere, Icyumweru cya 1 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 13 Mutarama 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Nimuhinduke (Mk 1,14-20)

Bavandimwe,

Tumaze iminsi mu byishimo bya Noheli. Icyakora nk’uko abavukanyi bacu bo hakurya y’Akanyaru babivuga, “akaryoshe ntigahora mu itama”. Nyuma y’iminsi mikuru, dutangiye igihe gisanzwe cy’umwaka wa Liturujiya.

Ivanjili y’uyu munsi iradushishikariza guhinduka. “Nimwisubireho maze mwemere Inkuru nziza!”. Yohani Batista amaze gufungwa, nyuma gato azacibwa umutwe muri gereza. Niwe muhanuzi wa nyuma w’Isezerano rya kera. Ubutumwa yahawe bwo gutegura inzira ya Nyagasani arabushoje. Uwo yateguriye inzira araje. “Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru nziza!” Aya magambo akubiyemo ubutumwa bwa Yezu. Yezu aradushishikariza kwisubiraho tugahinduka. Ni amahirwe gutega amatwi iyi vanjili mu ntangirio y’umwaka. Mu byo duteganya, ntitwibagirwe umugambi mwiza wo guhinduka. Guhinduka bireba buri wese.

  1. Nimwisubireho

Ese kwisubiraho cyangwa se guhinduka bisobanura iki? Umuhanzi nyakwigendera Sipiriyani Rugamba yavugaga ko guhinduka atari uguhindukira ahubwo ari ugukebana. Sinzi niba hari uwigeze akebana ibikanu. Iyo wakebanye ibikanu, ukomeza kureba mu cyerekezo kimwe. Ni ukuvuga ko uhindutse aba ahindutse.

Ingero z’abahuye na Yezu bagahinduka ni nyinshi. Twavuga nka Zakewusi. Igihe ahuye na Yezu mu nsi y’igiti cy’umuvumu i Yeriko, yahise atangira urugendo rwo guhinduka. Afata imigambi itoroshye: “kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze ngihaye abakene. Kandi niba hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye” (Reba Lk, 19, 1-10).

Urundi rugero twatanga ni Pawulo wahindutse ahuye na Yezu ku muhanda ugana i Damasi (Reba Intu 9, 1-22). Twavuga na Karoli wa Fuko wahindutse igihe ahuriye na Yezu mu isakramentu rya Penetensiya yaherewe muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu Agusitini i Parisi mu Bufaransa. Isakramentu rya Panetensiya ari ryo Sakramentu ry’imbabazi rifite ububasha bukomeye. Mu kutubabarira ibyaha twakoze Imana iduhindura ibiremwa bishya. (Bitandukanye no guhanagura nk’uhanagura ikibaho abarimu bandikaho, kwibagirwa, kurenzaho n’ubundi buryo budahwitse twumvamo imbabazi z’Imana). Na Rugamba twavuze haruguru abamuzi bavuga ko yahuye na Yezu agahinduka.

Yezu aradusaba guhinduka tukemera Inkuru nziza atuzaniye. Uhindutse ntahita aba umutagatifu ako kanya ahubwo aba atangiye urugendo rugana ku butagatifu. N’iyo agize intege nke akagwa, agwa ari mu inzira. Iyo abyutse akomeza urugendo. Ntaho bihuriye n’uwayobye. N’iyo yakwihuta ate ntazagera aho yashakaga kujya.

Yezu arakomeza atora intumwa zizabana nawe hanyuma zikazakomeza ubutumwa bwe. Abo atora ba mbere abari abarobyi. « Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu ». Abarobyi b’amafi Yezu abahindura abarobyi b’abantu. Yezu afite ububasha bwo guhindura abantu.

  1. Umujura w’inka ahinduka umuntu w’Imana

Guhinduka birashoboka kandi bibaho. Mushobora kuba mwibuka agakuru ka wa muntu wo mu Kibanda wari umujura w’inka. Abaturage amaze kubarembya abiba inka zabo, baramufashe bamushyira ku gahanga ikimenyetso kigizwe n’inyuguti ebyiri : U na I. U igasobanura umujura, I igasobanura Inka. Bamenyesha abaturanyi bati « uwo muzabona ku gahanga ikimenytso UI, muzamenye ko ari umujura w’inka, inka zanyu muzazirarire ». Hagati aho nawe abona kwiba ntacyo byamumariye. Ahubwo byaramuteranyije n’ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’abaturanyi. Icyaha kiradusenya kandi kikadusenyera.

Yaje kwisuzuma yiyemeza kureka kwiba. Bihurirana n’uko yari afite gahunda yo kwimukira ku Mayaga. Ageze ku Mayaga akajya yifatanya n’abakristu baho gusenga, agakunda guhabwa amasakramentu, ntasibe muri gahunda z’umuryangoremezo, mu bikorwa by’urukundo… mbese aba umukristu w’intangarugero. Ariko abantu bamureba mu maso bakibaza icyo kiriya kimenyesto « UI » gisobanura bikabayobera. Rimwe umwe muri bo aza gusuzuma kiriya kimenyetso areba n’imyifatire y’uriya mukristu. Abwira bagenzi be ati cya kimenyetso namenye icyo gisobanura. « UI » bivuga «  Umuntu w’Imana ». Nguko uko umujura w’inka yahindutse akaba umuntu w’Imana. Kubwa batisimu natwe twarahindutse tuba abana b’Imana. Bijye bigaragarira mu buzima bwacu bwa buri munsi.

  1. Akabaye icwende karoga kagacya

Abanyarwanda bo hambere, ntibemeraga ko umuntu ashobora guhinduka. Bakabivuga mu migani ngo yewe « Ntawe ukira aho yarwaye ». Ubundi ngo « Akabaye icwende ntikoga ». Ngo n’iyo koze ntugacya. N’iyo gakeye ntigatereke amata. N’iyo kayateretse ntanyobwa. Kuri bo umujura azahora ari umujura, umusambanyi azahora ari umusambanyi, umwicanyi azahora ari umwicanyi, umugome azahora ari umugome…

Kuva aho Yezu, Rumuri rw’amahanga aziye ku isi, ibintu byarahindutse. Ingoma y’Imana yaratangiye hano ku isi. Kuva Yezu yakwigira umuntu akabana natwe, akabaye icwende arakoza, kagacya, kagashira umunuko, kagatereka amata kandi akanyobwa. Ndetse akaryoha kurusha ayo bateretse mu cyansi. Mwibuke uko yahinduye amazi divayi mu bukwe bw’i Kana. (Yh 2,1-11). Icy’ingezi ni uguhura nawe tukemera ko aduhindura ibiremwa bishya. Ntawe ahindura ku ngufu, yubaha ubwigenge n’ubushake bwa buri wese.

Nifurije buri wese gukomera mu rugendo rwo kwisubiraho no kwemera Inkuru nziza y’umukiro Yezu atuzaniye. Ijambo ry’Imana rikomeze rituyubore kandi ritubesheho.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho