Inyigisho yo ku wa Kabiri w’icyumweru cya 29 gisanzwe, A, Mbangikane. Taliki ya 21 Ukwakira 2014
AMASOMO MATAGATIFU: 10. Ef 2,12-22; 20. Lk 12,35-38
Hahirwa abahora bari maso kandi basenga, bazashobora gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu
Bavandimwe, muri iyi minsi Yezu akomeje kutubwira amahirwe nyayo. Mu Ivanjili yo kuri uyu wa mbere ushize Yezu yatubwiye ko amahirwe nyayo ari ugukenera Imana no guhorana inyota yayo. Tugahora rwose tuyisonzeye. Ibyo ni byo bitugobotora inyota n’inzara y’iby’isi rimwe na rimwe turunduriramo umutima wacu nka wa mukungu Kiburabwenge utazi kwizigamira ubukungu bw’ijuru kugeza ubwo abura byose nk’ingata imennye. Uyu munsi, Yezu atumenyesheje andi mahirwe: guhora turi maso kandi dusenga kugira ngo tuzashobore gutunguka mu maso y’umwana w’umuntu. Kuba maso no gusenga bidusaba gukenyera no guhorana amatara yaka.
Nimukenyere
Gukenyera ni ikimenyetso cyo guhora ukereye umurimo. Ni ikimenyetso cyo guhora ukereye gukorera Imana n’abantu. Ni ikimenyetso cy’ubuhereza: guhereza abandi no kubabera umugaragu mwiza. Ni byo Yezu avuga agira ati:”barahirwa abo bagaragu, Shebuja azasanga bari maso; azakenyera abicaze ku meza maze abahereze”(Lk 12, 37). Abo bagaragu beza ni babandi kandi batagomba kuvuga ngo banza umpereze, ndye kandi nywe hanyuma nawe uze kubona kurya no kunywa(Lk 17,8). Ni babandi bakurikiza urugero rwiza Yezu yabahaye igihe ahaguruka ku meza agakindikiza igitambaro maze agatangira koza ibirenge by’intumwa ze akababwira ati:”urwo ni urugero mbahaye”(Yh13,4). Ni babandi kandi Pawulo Mutagatifu abwira mu Ibaruwa ye yandikiye Abanyefezi ati:” ngaho rero nimuhagarare gitwari, mukenyere ukuri, mwambare ubutungane, umwete wo kogeza Inkuru nziza y’amahoro ubabere nk’inkweto mu birenge, ariko cyane cyane muhorane ukwemera kubabere ingabo izimya imyambi ya Nyakibi(Ef 6,14).
Nimuhorane amatara yaka
Bavandimwe, kuba maso kandi dusenga bidusaba guhorana amatara yaka. Guhorana amatara yaka ni ikimenyetso cy’urugendo. Urugendo rugana igihugu cyiza. Urugendo rugana igihugu cy’Isezerano. Urugendo rugana mu ijuru, ijabiro kwa Jambo iwabo w’ibyishimo. Ni rwa rugendo rwaranze Abaheburayi, abana ba Israheli. Ni rwo dukomeza mu isezerano rishya kandi rizahoraho iteka rugaragazwa na Pasika nshya y’iteka rishya itugeza mu byishimo bizira urupfu.
Ni urugendo rudakorwa ku manywa gusa ahubwo na n’ijoro. Ni urugendo rudakorerwa ahagaragara gusa ahubwo n’ahatagaragara cyangwa ahihishe. Ni urugendo duhuriramo na Databuja wacu dutegereje; Yezu Kristu waje, uhora aza kandi uzagaruka. Tukamutegereza kandi ku manywa, mu gicuku cyangwa mu nkoko. Ibyo bidusaba rero guhorana amatara yaka, turi abakristu beza, haba ku manywa cyangwa nijoro, twaba ahagaragara cyangwa ahatagaragara.
Bavandimwe, iki ndareba ngasanga ari cyo gishuko kuri bamwe mu bakristu b’iki gihe. Ba bandi Bambara umwambaro w’ubukristu ku manywa, ahagaragara ariko nijoro ahihishe n’ahatagaragara bakambara umwambaro wa Nyakibi. Nyagasani ntatinze nk’uko dushobora kubyibwira arimo arakomanga nitumukingurire.
Bikira Mariya, Umwamikazi wa Rozari aduhakirwe!
Padiri Théoneste NZAYISENGA.