Nimuhumure isi narayitsinze

Tuzirikane mu masomo ya Liturujiya yo ku wa  mbere, Icyumweru cya 7 cya Pasika;

Ku ya 09 Gicurasi 2016

Int 1, 1-11; Z 46, 2-3.6-7.8-9; Lk 24, 46-53.

Bakristu, Nshuti z’Imana namwe mwese bantu b’umutima mwiza, liturujiya y’ijambo ry’Imana uyu munsi iradushishikariza guhorana icyizere gishyitse mu Mana mu byo dukora byose (mu migambi yacu, imishinga yacu n’imirimo yacu yose), kandi tukitangira umurimo wo kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro w’abantu nta mususu ko duhagarikiwe na Roho Mutagatifu w’Imana imbaraga zacu.

Mu isomo rya mbere duhanze amaso Pawulo intumwa, intumwa y’amahanga. Ni urugero rufatika Kiliziya iduha kugira ngo turebereho kandi tumenyereho ko kwitangira kwamamaza ibyiza by’Imana mu bantu nta gihombo na mba kirimo. Koko rero nyuma yo guhinduka, Pawulo, imbaraga ze zose yazishoye mu murimo wo kwamamaza Yezu Kristu wazutse, umurimo wahinduye kandi utuma abantu benshi bamera barabazizwa kandi bakira Roho Mutagatifu, nk’uko Kristu yabitegetse intumwa ze igihe agize ati: “Nuko rero nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu” (Mt 28, 19). Nk’uko tubibona muri iri somo, muri Batisimu twakira ubuzima bushya muri Kristu ndetse tugahambwa Roho Mutagatifu uduha uburenganzira bwo kubera Imana abahamya aho turi hose. Roho Mutagatifu ni imbaraga z’abemera, ni umujyanama mu butumwa, ni we uduha gushishoza maze tugahangara gutunga agatoki ikibi, ni we uduha gusabana no kunga ubumwe n’Imana, ni we utumara ubwoba no kudagadwa imbere y’isi n’ibyayo.

Mukristu, Nshuti y’Imana, na we muntu w’umutima mwiza, ese wemera ko wahawe Roho Mutagatifu igihe ubatijwe ukanakomezwa? Ese uramwemerera akagukoresha? Cyangwa waramubwiye uti “maze rero Ngabire nahawe n’Imana, muri iki gihe ube unyitondesheje, ibi bihe turimo si ibyo kuvuga, nzakubwira ibihe nibyongera gusobanuka”. Nyabuna wikebuke wibuke ko “nta we ucana itara ngo aryubikeho icyibo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo aho rimurikira abari mu nzu bose” (Mt 5, 15). Hora wibuka kandi ko ubereyeho kubera abandi impamvu yo guhindukirira Imana kuko uri umunyu n’urumuri by’isi (Mt 5, 13-14). Ibiganza byakuramburiwe bihore bikwibutsa ingabire y’ubuhanuzi wahawe maze ushishikarire kuburira abashaka korama mu kibi babiba inzangano, bangiza iby’abandi, bishora mu ngeso zanduza izina ry’ubukristu bahawe, birengangiza ukuri bakuzi neza, baharanira kurenganya abandi…, kandi ibyo biganza waramburiweho, bihore bikwibutsa ko ufite ubutumwa bwo gutora abataramenya Kristu, ukabigisha nabo bakabatizwa kandi bagahabwa Roho Mutagatifu.

Bakristu, Nshuti z’Imana namwe bantu b’umutima mwiza, Yezu Kristu aratwumvisha ko tudakwiye kugira ubwoba mu butumwa bwacu: “Hano mu nsi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere: isi narayitsinze” (Jn 16, 33b). Ni ko koko Kristu yatsinze abanzi be bose, yatsinze isi, yashwanyaguje imirunga y’icyaha, ubwoba n’urupfu, niyo mpamvu yibutsa intumwa ze ko n’ubwo bahura n’amakuba bwose mu butumwa bwabo, ayo makuba siyo afite ijambo rya nyuma, ni we ubwe hamwe na Roho Mutagatifu uzabiyoborera kandi akabakomeza, icyo abasaba ni kwishyira mu biganza bye bakemera, nk’uko nabo ubwabo babihamije nyuma y’inyigisho yo kubasezeraho bagira bati: “Ubu tumenye ko uzi byose […] ngicyo n’igituma twemera ko ukomoka ku Mana” (Jn 16, 30).

Muntu w’Imana, ese wemera ko Kristu na Roho Mutagatifu bagushyigikiye mu butumwa bwawe? Wemera ko ibigeragezo bidafite imbaraga ugereranyije n’iza Kristu? Niba ubyemera gabanya ubunebwe kuko i ruhande rwawe hari benshi bakeneye Ijambo ribahumuriza ribakebura kandi rikabagarura mu nzira nziza. Niba kandi uri muri ba “Tereriyo” cyangwa “Ntibindeba”, ukwiye guhindura imyumvire ukibuka ko Imana igukeneye mu muzabibu wayo, bitabaye ibyo, witegure kuzakubitwa nyinshi, “agapfa kaburiwe ni impongo”, na njye mbaye nkuburiye.

Bakristu, Nshuti z’Imana namwe bantu b’umutima mwiza, mbifurije gukomeza kwitegura neza guhimbaza umunsi mukuru wa Pentekosti, umunsi twibukaho isendera rya Roho Mutagatifu mu Ntumwa n’ivuka rya Kiliziya imbere y’amaso n’amatwi y’abaturutse imihanda yose. Uwo munsi uzabere buri wese akanya ko kuvugurura imibereho ye, kumva umwanya ukomeye Kristu yamuhaye mu Kiliziya no kwisuzuma mu buryo arangiza inshingano ze nk’umukristu. Twese hamwe dusabirane gushyira hamwe mu butumwa bwacu no kudaha urwaho Sekibi utajya wishimira imigambi n’ibikorwa byacu byiza.

Dusabe:Nyagasani Mana yacu, turakwinginze: Ububasha bwa Roho Mutagatitu nibudusakaremo, maze imitima yacu ihugukire gukora ugushaka kwawe nta buhemu, kandi tubonereho kugira imigenzereze ikunogere. Ku bwa Kristu Umwana wawe n’Umwami wacu, Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka” (Isengesho ry’ikoraniro).

Padiri Théophile NKUNDIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho