Ku wa kabiri w’icyumweru cya kabiri cya Adiventi, A, 06/12/2016
Amasomo: Iz 40, 1-11; Zab: 96(95)1-2a, 3.10ac, 11-12a, 12b.13ab; Mt 18,12-14.
Bavandimwe muri Kristu,
Ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya y’uyu wa kabiri w’icyumweru cya kabiri cya Adiventi, ni ijambo ry’ihumure n’amizero ryabwirwaga umuryango w’Imana wari umaze imyaka 40 mu kaga k’ubuhungiro n’uburetwa, aho wababazwaga cyane ku buryo utari ugishobora kwiyumvisha ko hari ugutabarwa gushoboka.
Ni ijambo riwuhumuriza riwubwira ko n’ubwo byasaga n’aho Imana yawutereranye ikawutera umugongo kubera ibyaha byabo, igihano cyakuweho, Nyagasani akaba akiwufitiye urukundo n’impuhwe akaba yiteguye kuwutabara no kuwuhoza. Ni ijambo ritangaza amaza y’Imana yisesuye ikuzo, ije kwiyoborera umuryango wayo.
Umuryango w’Imana uramenyeshwa ko nyagasani agomba kuwusanga mu butayu kandi ko ari ho ugomba kumwakirira. Bityo rero ko ari ngombwa ko hategurwa amayira ye.
Uwavuga ko iri jambo ryumvikana neza muri iki gihe cya Adiventi kurusha ibindi bihe ntiyaba yibeshye. Igihe cya Adiventi ni igihe cyo gutegereza amaza y’umukiza, ni igihe cy’amizero y’uko umukiro uturi bugufi kuko abakristu mu ngorane zose twahura na zo tuzi neza ko ibyago n’ibibazo bidashobora kugira ijambo rya nyuma. Turababara, ariko iteka twizera ko hari isezerano Nyagasani yatugiriye ko azadutabara.
Turahamagarirwa gutegura mu butayu amaza ya Nyagasani, gutenganiza imisozi n’utununga.
Iri jambo riraduhumuriza kandi rikaturema umutima twe twese dufite ibituremereye muri ubu buzima bwa none. Hari benshi tubabaye kandi turemerewe n’imitwaro inyuranye. Hari abataye amizero kubera impamvu zitandukanye. Yewe hari n’abataye ukwemera kubera ibyo babayemo cyangwa barimo bakabona Imana isa n’aho ntacyo biyibwiye.
Bavandimwe, Nyagasani arifuza ko tumenya ko ibihe bigoye twarimo bigeze ku musozo, aratumenyesha ko igihe cyo gucishwaho akanyafu kubera amakosa twakoze kirangiye akaba atugarukiye. Gusa aradusaba ko tumutegurira amayira ubundi akaza adusanga.
Ku bakristu, ubutayu Nyagasani adusangamo kandi agomba kwakirirwamo, ni imitima yacu. Turasabwa kuyitegura tuyisizamo imisozi n’utununga tw’urwango, ishyari n’imigambi mibi, tuyikuramo imanga z’ubwikunde, ubwirasi n’ubwikuze, dusibanganya imibande y’irari ry’umubiri,ubugugu n’ubugome, mbese tuyikuramo ikibi cyose kugira ngo tuyitegurire guturwamo n’Imana ituzaniye umukiro.
Gusa kuba hari umwe cyangwa undi wakwanga gutegura amaza ya Nyagasani, ibyo ntibizamububuza kuza; gusa azaba mu batazarebwa n’amaza ye kuko azaba yagaragaye nk’utifuza umukiro umukomokaho.
Bavandimwe, umukiro w’Imana ntawe uhatirwa ariko kandi icyifuzo cy’Imana ni uko buri wese yabona umukiro uyiturukaho kuko umugambi wayo ari uko umuntu wese yakira.
Mu ivanjili ya Matayo twazirikanye, twumvise ko Nyagasani adashaka ko hari umwe muri abo bato uzimira.
Mu gutegura amaza ya Nyagasani, nitumwemerere arangize umugambi afitiye buri wese, yigaragaze nk’Umukiza wacu, cyane cyane nk’umukiza w’abaciye bugufi n’ib’intamamenyekana.
Iki gihe cya Adiventi duhimbaza nikitubere umwanya ukwiriye wo kugaragara nk’ubusitani nyabwo bubereye, bwera imbuto Imana yifuza.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Oswald Sibomana