« Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize, niko Imana ivuze »

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 2 cya Adiventi, 2013

Ku ya 10 Ukuboza 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Amasomo: Izayi 40,1-11, Zaburi ya 95 (96), Matayo 18,12-14

Bavandimwe,

Mu gihe twitegura amaza y’Umukiza, twifuza ko yaganza mu mitima yacu, ndashishikariza abazabona akanya gusoma bitonze igice cya kabiri cy’igitabo cy’umuhanuzi Izayi. Iki gitabo kigizwe n’impanuro zimenyesha abari barahunze igihugu cyabo bakajyanwa bunyago i Babiloni ko igihe cyo gutahuka kigeze. Ubwo buhanuzi bwahawe umwe mu bari barajyanywe bunyago i Babiloni akaba yarabanaga n’impunzi. Bakunze kumwita Izayi wa kabiri, dore ko igitabo cyitwa icy’umuhanuzi Izayi kitanditswe n’umuntu umwe gusa. Ni muri iki gice cy’igitabo dusanga indirimbo enye z’umuntu udasanzwe witwa “umugaragu w’Imana”. Impanuro zivuga ko uwo mugaragu w’Imana azazanira abavandimwe be umukiro. Nyamara azaba amaze gutotezwa.

Abo umuhanuzi ashishikariza guhumuriza impunzi ni abigishwa be asubiriramo ubutumwa Imana yamushinze. Bagomba kubwigisha igihe n’imburagihe. Bashize amanga. Bati nimuhumure, ibyago mwabayemo bitewe n’ibyaha byanyu bigiye kurangira. Itahuka ryo kuva i Babiloni rikunze kwitwa itahuka rya kabiri nyuma y’iryabaye igihe umuryango w’Imana watahukaga uturutse mu Misiri. Burya igitabo cy’iyimuka Misiri, umuntu yacyita igitabo cy’itahuka. Aya matahuka yose yashobotse kuberako umuryango w’Imana wari wayigarukiye ugasenga ushishikaye usaba ko ubucakara ukorerwa n’ubuhunzi urimo byarangira.

Bavandimwe, namwe rero nimuhumure! Igihe cy’itahuka kiregereje. Tumaze iminsi tubabwira ko Imana ibakunda. Abakurambere bacu bo baravugaga ngo yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Aho amahano agwiririye u Rwanda muri 1994, hari abibajije niba Imana ikirara mu Rwanda! Ntabwo yigeze irwibagirwa kuko itajya yibagirwa abayo buheriheri. Kuba Imana ikunda Abanyarwanda byo ntibishidikanywaho. Ni hake ku isi Umubyeyi w’Imana yasuye imiryango y’abantu bikemezwa ku mugaragaro na Kiliziya. None se ubutumwa yaduhaye ngo tutagwa mu byago twikururiye twarabukurikije? Ubanza nyamara Abanyarwanda dufite amajosi ashingaraye. Igihe rero cyo kugarukira Imana, kuyitakambira ni iki ngiki. Igitabo cy’iyimukamisiri kitubwira ukuntu isengesho ry’abahungukaga bava mu gihugu cy’ubucakara ryarushije ingufu amafarasi ya Farawo yari akurikiye abatahukaga ngo abice, yamara akaba ariyo ashirira mu nyanja itukura.

Burya nta hanga rihora rihanze, ngo riyobore akaramata. Misiri yagacishijeho, Abanyashuru bagacishaho, Babiloni igacishaho, Abagereki bagacishaho, Abanyaroma bagacishaho. N’abandi n’abandi ! Amateka najye atwigisha ko ingoma zisimburana iteka. Nyamara iya Yezu ibayeho akaramata kuko yubatse ku rutare rw’urukundo rw’Imana n’abantu ! Yezu nyine niwe umuhanuzi Izayi yahanuye avuga ko ari “umugaragu w’Imana”. Ngo “yari yasuzuguwe kandi yatereranywe n’abantu, umunyamibabaro n’umumenyerane w’ibyago; mbese nk’uwo bagera imbere bakipfuka mu maso, kuko yari asuzuguritse, twese ntawe umwitayeho” (Izayi 53, 3). Nguwo ubahumuriza kuko nawe azi akababaro icyo aricyo!

« Ntutinye wowe ntumwa y’inkuru nziza »

Abihayimana n’abandi bogezabutumwa dufite inshingano zitoroshe zo kudatinya. Dufite inshingano zo kuvuga igihe abandi bose bahiye ubwoba. Usibye y’uko twibagirwa vuba, niyo nzira yacu ! None se ba Yohani Batisita barangije ubuzima bwabo bate ? Yezu we se ? Intumwa ze se ? Ba Petero, ba Pahulo,.. abo bose barangije ubuzima bwabo bate ? Nyamara basize inkuru nziza imusozi. Ubu barabihembewe. Bavandimwe mudusabire dutinyuke. Ariko namwe ababatijwe mwibuke ko igihe mubatijwe namwe mwahawe ubutumwa bwo kuba abahanuzi.

Mu ibaruwa papa Faransisiko aherutse kwandikira abakristu yise “Gaudium evangelii”, bisobanuye ngo “ibyishimo by’ivanjiri”, atinda ku nyigisho y’abapadiri bita “homélie”, itangwa nyuma y’ivanjiri. Ageraho akavuga ko umupadiri udafata igihe cyo gusenga no gutegura inyigisho ye neza, noneho akabwira ubusa abakeneye kumva ijambo ribahumuriza, uwo mupadiri aba ari umuhemu (malhonnête). Mudusabire rero tutaba abahemu.

« Nyagasani Imana (…) aje gutegeka »

Mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru dusaba Imana ko yaza ikatwitegekera. Kuko yo iyo itegetse nta gahotoro ishyira ku bantu. Iyo dusenga dusaba Imana ko ingoma yayo yakogera hose, tuba dusaba ingoma ishakira amahoro abanyagihugu, irangwa n’ubutabera, ukuri n’urukundo.

Bavandimwe, nimuhumure ! Namwe umuhanuzi Izayi arababwiye ati “Nibyo koko, dore Nyagasani Imana ! Araje n’imbaraga nyinshi, afite amaboko, aje gutegeka”.

Padiri Bernardin Twagiramungu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho