Inyigisho yo ku cyumweru cya 7 Gisanzwe C, 24 gashyantare 2019
Amasomo: 1º. 1Sam 26,2.7-9.12-13.22-23; Zab 103 (102), 1-2.3-4.8.10.12-13; 1 Kor 15, 45-49; Lk 6,27-38.
Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bikomoka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!
Ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya yo kuri iki cyumweru cya karindwi gisanzwe cy’umwaka wa liturujiya C riradufasha kwinjira mu mutima w’Imana aho dusanga urukundo ruzima. Nyuma yo kubwira abigishwa iby’abahire n’abagowe Nyagasani Yezu yakomeje inyigisho ye agira ati: “ahubwo mwebwe munyumva reka mbabwire: nimujye mukunda abanzi banyu mugirire neza ababanga.”
Bavandimwe, mvuze ko aya magambo akomeye cyane ndakeka ntawavuga ko nivugira cyangwa se nkabije, cyane cyane ko abanyarwanda tuzi icyo kwanga bivuze duhereye ku kiguzi cyabyo mu mateka twagiye tunyuramo. Hari uwakwibwira ko umukristu atagira abanzi, nibyo ntawe yanga ariko kandi byaba ari ukwibeshya kuko kutanga ntibivuga kutangwa. Abo batwanga nibo Yezu adusaba gukunda ndetse no kubagirira neza. Muri kamere muntu ibi Nyagasani adusaba ntabwo bikwiye nta n’ubwo bishoboka. Wenda umwanzi yakwirindwa akagenderwa kure naho kumukunda no kumugiririra neza n’iby’urundi rwego.
Iyo turebye mu gitabo cy’intangiriro(9,6), Iyimukamisiri(21, 23-24), Abalevi (24, 18-19), Ibarura (35, 19), Ivugururamategeko(19-21) dusangamo ko umuco n’amategeko by’abayahudi bitihanganiraga inabi ihita itaryojwe nyirayo. Ibyo wenda umuntu yabyita ubutabera kuko inabi yabazwaga uwayigize.
Abanyarwanda barengaga iyo ntera kuko inabi yashoboraga kubazwa uwo mu muryango w’uwahemutse cyane cyane iyo habaga hajemo kumena amaraso, baragiraga bati: “ingoma idahora iba ari igicuma”.
Ubutumwa Nyagasani Yezu yazanye ari nabwo atugezaho kuri uyu munsi ni impindura-matwara y’abamuhisemo, ni impindura-myumvire y’abiyemeje kumukurikira. Ni umwihariko w’ubukristu. Buri jambo atubwira rirakomeye kandi rifite agaciro, ibyinshi ntitubyumva cyangwa turumva biturenze kandi ntabwo ari igitangaza n’ubitubwira arabizi gusa aradusaba kuzamuka mu myumvire bituma tuzamuka mu migirire. Araduha igipimo gikomeye tugomba kwifashisha muri urwo rugendo tugomba gukora rwo guhindura imyumvire: “uko mushaka ko abandi babagirira mube ari ko namwe mubagirira”. Nta shiti ko twese twiyifuriza ineza kandi ariyo twifuza ku bandi kabone n’iyo twaba tuzi neza ko tudatunganye.
Bavandimwe igihe cyose tuzaharanira gushyira mu bikorwa aya magambo ya Nyagasani Yezu tuzashyira mu ngiro rya tegeko ry’urukundo yatwigishije aho agira ati. “uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe.”
Mu ntege nke zacu nk’abantu nituzirikana ko tugomba guharanira ineza y’abavandimwe bacu nk’abaharanira iyacu bwite tuzabasha kumva ko na wawundi udufitiye urwango nawe akeneye impuhwe zacu.
Ntabwo ari impuhwe tuzamugirira kuko yasabye imbabazi cyangwa se yahinduye umutima we w’inabi n’urwango, ni impuhwe tugomba gukomora ku rukundo rw’Imana. Impuhwe nk’izo Nyagasani Yezu yagiriye abamubambaga ubwo yagiraga ati: “Dawe babarire kuko batazi icyo bakora.” Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cya mbere cya Samweli twumvise uburyo Dawudi yanze gusesa amaraso ya Sauli wamuhigaga ngo amuvutse ubuzima kandi mu by’ukuri atari abinaniwe. Ni urugero rw’ibyo Nyagasani adusaba.
Dutsinde imisusire ya muntu w’umunyagitaka duharanire kugira imisusire ya muntu wavuye mu ijuru nk’uko twamwumvise mu isomo rya kabiri ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Abanyakorinti. Ibyo nta kindi tuzabikesha kitari ukugira imyumvire n’imigirire mishya bitandukanye n’ibyabataramenye Kristu.
Tugomba gukora ikinyuranyo na bo. Yezu ati: “niba mwikundiye ababakunda gusa mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha bakunda abanyabyaha? Niba mugirira neza ababagirira neza namwe, mwabishimirwa mute ko n’abanyabyaha babigenza batyo? …
Mu by’ukuri icyo adusaba ni ugukora icyazaduhesha ingororano y’ijuru aricyo kwigana ingiro ya Data we ugirira neza indashima n’abagiranabi. Bavandimwe, dusabe Nyagasani ingabire ye kuko ni yo yonyine yatuma dushyira mu ngiro inyigisho ye y’uyu munsi.
Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho nahore atubera urugero mu nzira y’ubutagatifu duhamagarirwa kandi adusabire.
Icyumweru cyiza kuri mwese!
Padiri Oswald SIBOMANA