Nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze

KUWA GATANU W’ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA,

     11 GICURASI 2012 

AMASOMO: 1º. Intu 15, 22-31

2º. Yh 15, 12-17

 

NIMUJYE MUKUNDANA NK’UKO NANJYE NABAKUNZE 

Uyu munsi, YEZU KRISTU aduhaye uburyo bwo kongera kuzirikana ku Itegeko ribumbye andi yose yatwigishije: GUKUNDA. Isezerano Rishya rigaragaza neza URUKUNDO icyo ari cyo. Uwarugezeho aba yageze ku Mukiro. Twumve icyo YEZU atubwira maze tumusabe imbaraga zo kumukunda. Iyo tumukunze koko, tumenya gukunda nk’uko yakunze. Na ho ubundi, kamere yacu ntishobora kugera kuri urwo rukundo.

Bimwe mu biranga urukundo rwa YEZU, Ivanjili ya none irabitubwira: guhara amagara ye kubera incuti ze; kuzimenyesha ibyo yumvanye Data byose. Ibyo bintu uko ari bibiri, ni byo byaranze urukundo YEZU yadukunze.

Urukundo ruzatubeshaho, ni urukundo rwitanga. Kwitanga utizigama. Kwemera kubabara kugira ngo abawe cyangwa abantu bose babeho. Ni ukubapfira. Kwemera guhara icyubahiro cyawe ukegera abaciye bugufi ugira ngo ubazamure. Pawulo intumwa abivuga neza mu ibaruwa yandikiye Abanyafilipi 2, 5-11: N’ubwo yari afite imimerere imwe n’iy’Imana bwose, YEZU KRISTU ntiyagundiriye kureshya na Yo. Tuzi ko yihinduye ubusabusa akaza gusangira natwe imibabaro yo ku isi. Kuki yemeye kuza mu bukene bwo ku isi? Aho ni ho nyine yagaragarije urukundo. Yabanye natwe agamije kutwereka inzira y’Umukiro. Iyo nzira ni iyo gutsinda icyaha kugeza ku ndunduro. Kwemera kubabara aho gukora icyaha. Icyaha gikomeye, ni ukwitandukanya n’Imana Data Ushoborabyose. Ni ukwanga kumva ibyo idushakaho. Ni kenshi twebwe tugera mu mahina tugahakana Imana. Ni kenshi isi idushoraho ibitotezo maze tukemera ibyayo bityo tukitandukanya n’isoko y’ubuzima. Ni kenshi icyaha kiturembuza kikadukurura tugatsindwa. Birumvikana ko iyo duhisemo korohera secyaha, kwereka abandi inzira y’umukiro biratuyobera. Aho rero YEZU yagaragarije urukundo, ni uko yatubereye urumuri kugera ku ndunduro. Abamukurikiye mu bihe by’ikubitiro, na bo bamenye gukunda kugera ku ndunduro. Imisaraba yabo, ni yo yeze imbuto nyinshi z’ubukristu. Iyo bumvira isi bakitandukanya n’Imana, sinatinya kuvuga ko amahirwe yacu yo kumenya Umukiro yari kuba arangiriye aho.

Ikindi rero kiranga Urukundo rushyitse, ni ukwihatira kumenyesha abandi ibibafitiye akamaro. Urwo rukundo ni na rwo ruhuriza abantu mu bucuti nyakuri. Ni byo YEZU avuga ati: “…ahubwo mbise incuti kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose” (Yh 15, 15b). Ntabwo ushobora kuvuga ko kanaka ari incuti yawe mu gihe utamubwira ibyamugirira akamaro byose. Niba umubeshya, niba umurerega cyangwa umubwira ibintu bidafite akamaro, nta bucuti mufitanye. Uko kugeza ku bandi ibyabagirira akamaro, ni ikimenyetso kiranga umuntu wakiriye urukundo nyakuri rwa YEZU KRISTU. Umunyacyubahiro imbere y’ uwo ategeka, umuntu mukuru imbere y’ukibyiruka, umukire imbere y’umukene…nta manga iharangwa iyo bakiriye urukundo ruzima. Buri wese, cyane cyane umukuru ahora ageza ku bo akuriye ibyabagirira akamaro haba kuri roho, haba ku mubiri. Iyo tubeshyana, iyo dusuzugurana, iyo tutifurizanya icyiza, nta Rukundo ruba rurangwa hagati yacu.

Twiyemeze iki uyu munsi? Bidufitiye akamaro kwakira urwo rukundo rwitangira ineza y’abandi. Hanze yarwo nta mbuto dushobora kwera, nta n’icyo twashobora gusaba Data mu izina rya YEZU KRISTU. Twiyemeze kwicuza ibintu byose byadutandukanyije n’urukundo nyarwo. Ibyo byose biruvangira ni nk’amarangamutima ya muntu: Urukundo nyakuri rukunze kononwa n’intege nke z’umubiri. Kamere muntu, kuva aho ikomerekejwe n’icyaha cy’inkomoko, yifitemo rukuruzi y’ibiyiryoheye gusa. Ikintu cyose kigufitiye inyungu ifatika, usanga akenshi ari cyo wikundira. Gukurikirana inyungu z’ibituma wigwizaho ibintu, ni cyo wumva waha ubuzima bwawe bwose. Ugera ha handi wibwira ko iby’Imana bitagufitiye akamaro! Iyo rukuruzi y’ifaranga, y’ibiribwa n’ibindi byose by’isi, ni na yo ifitanye isano n’irari ry’umubiri. Ntawe uyobewe ko hari abahuzwa n’iraha ry’umubiri bakabyitiranya n’urukundo. Ari abahungu ari abakobwa, ari abagabo ari abagore, hari igihe usanga batakirwambaye kubera gushaka gusa gucubya irari ry’umubiri wabo. Ibyo bakabikora kandi birengagije akamaro k’isakaramentu ry’ugushyingirwa. Urwo si rwo rukundo. Urukundo ruzima ni urwitanga, rwemera kuvunika aho gukora icyaha, rumenya gutandukanya amarangamutima n’ubucuti nyakuri, urwo rukundo ni rwo rugeza mu ijuru kubana yo na YEZU. Ni rwo dusaba mu gitambo cya misa cy’uyu munsi.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE MU MITIMA YACU.

Cyprien BIZIMANA