Nimujye mukundana

KU WA 14 GICURASI 2021: UMUNSI MUKURU WA MUTAGATIFU MATIYASI INTUMWA

AMASOMO: Int 1,15-17.20-26; Zab 112; Yh 15, 9-17

“Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nabakunze.”

Bavandimwe muri Kristu mbifurije ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho mutagatifu.

Uyu munsi ni kuwa 14 gicurasi, itariki duhimbazaho mutagatifu Matiyasi intumwa. Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere ryatubwiraga ibijyanye n’itorwa rye, Matiyasi yasimbuye Yuda wagambaniye Yezu yarangiza akiyahura. Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri uyu munsi mukuru riragaruka ku itegeko riruta ayandi ari ryo ryo gukundana.  Bavandimwe, kuvuga urukundo biratworohera kuko akenshi na kenshi tutirirwa dutekereza ku buremere iryo jambo rifite. Urukundo ni ijambo rishobora gukoreshwa aho bidakwiye kuko hari abashobora kurwitiranya n’inyungu zabo cyangwa se amaranga-mutima yabo. Urukundo Yezu atubwira ntirushobora kwitiranywa n’ikindi icyo ari cyo cyose kuko ararusobanura neza. Ni urukundo yakomoye ku Mana Data. Ni urukundo yagumyemo abikesha kubaha.

Yezu ati:  “Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nabakunze”. Urukundo Yezu aduhamagarira kugira ni urukundo tutatinya kuvuga ko rutoroshye; gukundana nk’uko yadukunze! Urukundo rwe rwatumye yemera kurambura amaboko ku musaraba aratubambirwa. Urukundo rwe ari na rwo atwifuzaho ni urwemera guhara ubuzima kubera inshuti, ni uruha agaciro kandi rugafungurira umutima umuvandimwe. Yezu aratwibutsa ko atadufata nk’abantu baciye bugufi cyangwa abanyamahanga (abagaragu) ahubwo turi ab’agaciro (inshuti) kuko ntacyo yadukinze mu byo yumvanye se. Akatubwira ko ibyo yabigize ku bwende bwe kuko yari afite ubutumwa agomba kuduha: ubutumwa bwo kwera imbuto. Iyo mbuto tugomba kwera nta yindi itari imbuto y’urukundo. Urukundo rwagombye kuba igipimisho cy’ubukristu, umukristu nyawe ni ukunda nyabyo. Hari aho Yezu agira ati : “Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni urukundo muzaba mufitanbye”(Yh 13,35). Urukundo kimwe n’ubukristu ntabwo ari amagambo; ni ubuzima bwa buri munsi, ni ibikorwa bigaragara bishobora kureberwaho ko turi mu rukundo rwa Yezu cyangwa tutarurimo.

Pawulo intumwa aruvuga neza mu ibaruwa ye ya mbere yandikiye Abanyakorinti aho agira ati: “urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira; ntacyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose”(1Kor 13,4-7). Urukundo ni ingabire y’Imana Pawulo mutagatifu ahamya ko ihatse izindi kuko uwazigira adafite urukundo ntacyo yaba ari cyo kandi birumvikana kuko urukundo ari rwo tuzacirwaho urubanza.

Nk’abakristu, ni ngombwa buri gihe kwisuzuma no kwibaza niba koko uru rukundo Pawulo avuga ari rwo rwacu kuko ni rwo rukundo Yezu atwifuzaho nk’abigishwa be. Kuko twemera ko urukundo ari ingabire y’Imana dusabe Nyagasani kuyiduha kandi duharanire kuyikuza no kuyikwirakwiza mu bo tubana.

Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’intumwa aduhore hafi kandi adusabire.

Padiri Oswald SIBOMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho