Ku cyumweru cya 19 gisanzwe, C, 2013
Ku wa 11 Kanama 2013 – Mutagatifu Klara
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Buh 18, 6-9;2º. Heh 11, 1-2.8-19; 3º. Lk 12, 32-48
Iyo ni yo nyigisho YEZU KRISTU ashaka kutugezaho kuri iki cyumweru. Umuryango w’Imana wa kera ntiwigeze wibagirwa ibyiza yawugiriye. Bakomeye ku kwemera kuko bari bizeye Amasezerano y’Uhoraho atavuguruzwa. N’ubwo bagiye bahura n’ibibahungabanya, ntibigeze bareka kurangamira Imana ya Isiraheli nk’Imana y’Ukuri itanga ihirwe ryuzuye. Isomo rya mbere n’irya kabiri, nadufashe gutekereza ko bikenewe guhorana umutima urangamiye iby’ijuru. Ivanjili yabibumbiye mu ngingo ebyiri: gukenyera no guhorana amatara yaka.
Gukenyera ugakomeza ni ukubaho usa n’uwiteguye urugamba ugasuzuma intwaro ufite kandi ukazikomeraho. Uwemeye YEZU KRISTU afite amatwara yo kwikomezamo imbaraga kugira ngo atava aho agamburuzwa na Sekibi. Kuba ku isi ntibyoroshye ariko guhanga amaso aho tugana heza bituma tutarangara. Twamenye ko YEZU KRISTU ari We utanga ubukungu bwose. Twiyemeje kugurisha ibindi byose kugira ngo duhahe ibizatubeshaho iteka mu ijuru. YEZU KRISTU twishimiye kwakira mu buzima bwacu na We ahora adutuma gukomeza abavandimwe. Adutoza kuba maso ku rugamba no gufasha abandi kuba maso kugira ngo igihe azazira kutujyana azasange turi mu birindiro dukomeye. Azaza igihe tudakeka, ni yo mpamvu adahwema kubitwibutsa. Ibyo kurangara twirira twinywera tukibagirwa umurimo yadutoreye, ni byo bizatuzanira umuvumo: “…uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’ maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda, amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho no ku isaha atazi maze amwirukane nabi, amuherereze mu nteko y’abahemu”. Twese tuburiwe guhonoka ayo makuba. Abigisha n’abigishwa, twese duhore gufatanya kugira ngo tugororokere Uwatwitangiye twirinde kumutamaza tutiretse. Dukeneye iki?
Guhorana amatara yaka. Ni icyo cyonyine dukeneye kugira ngo YEZU azasange dukereye kwinjirana na We mu Murwa Mutagatifu uzahoraho iteka. Amatara yacu akeneye amavuta meza kugira ngo atazima. Ayo mavuta yitwa UKWEMERA. Ukwemera kugomba kugenga imibereho yacu yose. Iyo hari ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wacu zitamurikiwe n’Ukwemera YEZU KRISTU, zirabora zigahindura ibozwe umubiri wose maze imibereho yacu hano ku isi igahinduka agahomamunwa: nta bwigenge bw’umutima, nta mahoro nta byishimo nta n’imbaraga zo guhamiriza abandi ibya YEZU KRISTU. Nta mbuto z’ubutungane n’ubutagatifu twigiramo bityo aho turi tukahaba nta mumaro. Ukwemera YEZU atubwira, ni uguhindura imibereho yacu yose. Ni kwa kundi kumurikira umuntu maze akitoza gukora ibikorwa by’ubutagatifu cyane cyane iyo ari hirya y’amaso y’abantu dore ko ku mugaragaro dusa na ba Ntamakemwa nyamara ahiherereye tukicudikira na Sekibi. Ibikorwa byose by’umwijima birwanywa n’UKWEMERA gukomeye, kwa kundi gutuma tugira ishyushyu ryo kuzishima iteka mu ijuru.
Kuri iki cyumweru, dusabirane gukomera ku kwemera kwacu. Dusabe ko imibereho yacu yose imurikirwa n’ukwemera. Ariko cyane cyane dusabire abiyemeje kwamamaza ukwemera: gukenyera, kwizirika umukanda no kwemarara ku rugamba kugira ngo bafashe roho nyinshi kwinjira mu ijuru.
YEZU KRISU ASINGIZWE.
BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.
ABATAGATIFU BADUSABIRE.
ABATAGATIFU DUHIMBAZA NONE:
Klara, Suzana, Tibursi, Tawurini, Rufino, Alegisandere, Umuhire Yohani Niyumani.
Mutagatifu Klara wa Asizi
Mutagatifu Klara wa Asizi yavutse mu w’1193. Ababyeyi be bari abantu b’ibikomerezwa batagize icyo babuze. Nyina umubyara, Ortolana yari umukristu ukomeye cyane n’ubwo nyine kimwe n’umugabo we Favarone Offeduccio bari baravukiye mu bakire.
Klara wa Asizi ageze mu gihe cy’ubwangavu, yagize amahirwe yo kumva inkuru za Fransisko wa Asizi wari umaze iminsi afashe icyemezo cyo guhinduka agakurikira YEZU KRISTU wigize umukene. Umunsi umwe, uwo mukobwa yajyanye na bagenzi be kumva aho Fransisko yigishaga. Inyigisho yababereye agatangaza kuko babonaga Fransisko yigisha ku buryo bushya kandi atifashe nk’abanyacyubahiro b’isi. Kuva ubwo Klara yiyemeje gukurikira Fransisko kugira ngo amusobanurire neza inzira ya gikristu. Bakundanye mu izina rya YEZU maze bafatanya gushinga Umuryango waje kwitwa Abavandimwe ba Fransisko babanaga nk’abavandimwe koko ku buryo bwa gikene bakitangira kwigisha Inkuru Nziza. Igice cya Klara wa Asizi ni cyo cyakoranyije umuryango waje kwitwa uw’abakalarisa.
Kugeza uyu munsi iyo miryango yombi-Abavandimwe ba Fransisko n’Abakaralisa– iracyahumeka umurongo w’umwimerere wa Fransisko na Klara. Tubasabire gukomera ku rugamba bafashe abantu b’iki gihe kugarukira Imana no kwitagatifuza.
Mutagatifu Klara aduhakirwe.