Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 1 cy’Igisibo B

Ku ya 28 Gashyantare 2015

AMASOMO : Ivug26,16-19 ; Mt 5,43-48

Amasomo ya none aradusaba gukunda, nk’umugenzo wa gikristu ugomba kuranga ababatijwe bose cyane muri iki gihe cy’igisibo turimo.

Urukundo rwa gikristu ni ingino nyamukuru mu nyigisho Yezu yatangiye hejuru y’umusozi (Mt5,1-7,29). Urwo rukundo Kristu atwigisha ni Urukundo rutagira imipaka rugenda rukagera no ku banzi bacu :. « Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza. Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza…».

Twibuke ko mu mateka y’isi, mu mico n’imitekerereze inyuranye, ndetse no mu nyigisho z’amadini aya magambo nta wundi wayavuze uretse Yezu Kristu. Twavuga ko gukunda abantu bose ndetse n’abatwanga ari umwihariko w’idini ya Kristu, ni umwimerere w’abakristu. Abandi bose bavuga ko umwanzi ari nyagupfa, ari ukumurwanya wivuye inyuma.

Ibyo byigaragaza uko, kuko akenshi twe muri kamere yacu guhora bibangukira benshi ndetse bikagaragara nk’igikorwa cy’ubutwari. Bityo ukugiriye nabi, wowe ukagomba kumurimburana n’imizi n’imiganda.

Ibyo akenshi tubibona iyo turebye nk’imwe mu migani y’ikinyarwanda nk’iyi : «  Ingoma idahora, ni igicuma », n’undi ugira uti : «  Ugusuriye ntumusurire akwita kiburannyo » abandi baba bugarijwe, amakuba yabagose impande n’impande bati : « Ngeze aho umwanzi ashaka ! »

Barima ibisinde bakankorera!

Muri iyi si dutuye kuva kera kugeza n’ubu, hagiye haba inzangano n’ubuhemu bw’indengakamere. Ku buryo kuvuga gukunda abanzi bacu bisa n’ibitumvikana kuri bamwe. Yemwe bikaba byatera bamwe guhindukirira Yezu, maze ya magambo yavugaga aburira Abafarizayi n’abasaduseyi ko bahambira imitwaro iremereye, bakayikorera abantu, ariko bo bakanga kuyikozaho intoki (Mt23,4) tukaba twayamusubiza, ndetse tukamuvugiraho aka ya mvugo ngo : « Barima ibisinde bakankorera ! »

Uwabitekereza atyo yaba yibeshye kuko Yezu Kristu ubwe yaduhaye urugero igihe yari ku musaraba. Yasenze avuga ati « Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora » (Lk 23, 34). Nyamara bariya bamubambaga ntibari bamusabye imbabazi. Hari n’ushobora gutekereza ko we yabishoboye kuko ari Umwana w’Imana. Aho naho yaba yibeshye kuko dufite ingero nyinshi z’abatagatifu bagiye basoza ubuzima bwabo, bagasiga bahambuye ingoyi ku banzi bishi babo.

Sitefano, umwe mu bakistu ba mbere, abayahudi bamwishe bamutera amabuye. Mbere y’uko avamo umwuka, yasabiye abishi be ati « Nyagasani, ntubahore iki cyaha » (Intu 7,60). Abamaritiri benshi bagiye bapfa basabira ababica urupfu rubi. Ndetse no mu Rwanda, hari ingero nyinshi z’abakristu bagaragaje urukundo mu bihe bikomeye bababarira ababagiriye nabi.

Ibyo rero biratwereka ko Imana itadusaba ibirenze ubushobozi bwacu kuko idusaba ibishoboka, ikimenyimenyi hari benshi babishobora. Mbese aka wa muhanzi , ko bidasa dipolome na seritifika, twe bitunaniza iki?

Itegeko ryo gukunda

Akenshi iyo urukundo rwabaye ruke mu bantu, niho ibibazo bivukira maze amategeko y’Imana tukayahindura amagambo asanzwe, anyura mu gutwi kumwe agasohokera mu kundi. Ni aho rero itegeko ryo kukunda abanzi bacu ritunanirira kuko nta Rukundo tuba twifitemo.

Yezu ati: Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze (Jh15,12). Ntabwo rero dusabwa kwishakira inzira yo gukunda, ahubwo ni ugukunda nkuko Imana ubwayo ikunda itarobanuye ababi n’abeza. Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye.”

Bana b’Imana, mu by’ukuri dukeneye Kristu, kugirango tubashe gukurikiza itegeko rye. Ni we muzabibu twe tukaba amashami. “ Uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzabibu, namwe ni ko mutakwera, mutandimo”(Yh15,4).

Urwo Rukundo Yezu adusaba gukunda,ni rwo rushobora gutuma dusa n’Imana umuremyi wacu kandi Data wa twese udukunda. Rukaba rero arirwo rufunguzo, rudushoboza kwinjira mu ibanga ry’Imana, tukabasha gufutura no gushobokerwa n’ibyo abandi babona ari insobe.

Ni kubw’urwo rukundo, dushobora kubaho mu gushaka kwa Kristu we utubwira ati: “mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane”(Mt5,48).

Kandi uko kuba intungane nka Data wa twese uri mu ijuru, si akadashoboka kuko n’ubundi uretse kwihindanya kubera ibyaha byacu, tuzi neza ko twaremwe mu ishusho y’Imana:

Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu”(Intg1,26). Ibyo rero biratwereka ko twaremewe gusa n’Imana; ntibitangaje kandi si akadashoboka kuba Yezu abiduhamo itegeko, ko tugomba kuba intungane nka Data wo mu ijuru.

Muri iki gihe cy’igisibo turimo, dusabe Imana kutuba hafi, natwe duhugukire kuyigarukira uko bwije ni uko bukeye. Dusabe kwivugurura ukwemera, tugire imbaraga mu isengesho, tugarukire Imana n’umutima wacu wose, maze bitubere impamvu yo gukundana no gukunda abandi nkuko Imana ikunda tutarobanuye.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE.

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Muri Koleji ya Kristu Umwami, i Nyanza.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho