Nimukunde ababanga

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 1 cy’Igisibo

Ku ya 23 Gashyantare 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Nimukunde ababanga (Mt 5,43-48)

Bavandimwe, ejo twahimbaje umunsi mukuru w’Intebe ya Petero, umushumba wa Kiliziya. Twazirikanye ubutumwa bwa Petero n’abamusimbura bwo gukomeza ubumwe bw’abemera. Nk’uko Kristu yazanywe mu nsi no guhuriza hamwe abana bose b’Imana batatanye, Papa, abepiskopi n’ababafaha mu butumwa bafite inshingano ikomeye yo guharanira ubumwe bw’abana b’Imana. Uburyo bwo kugera kuri ubwo bumwe ni ukwigisha abantu Inkuru nziza no kubafasha kunga ubumwe muri Kristu. Intebe ya Petero ni kimenyetso kigaragara cy’ubwo bumwe bwa Kiliziya n’ubutumwa bwo kwigisha Ijambo ry’Imana mu izina rya Yezu, Umushumba mwiza.

Reka tugaruke ku masomo y’igisibo. Uyu munsi Yezu aradusaba gukunda abantu bose ndetse n’abanzi bacu. « Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza ». Mu mateka y’isi, mu mico n’imitekerereze inyuranye, ndetse no mu nyigisho z’amadini aya magambo nta wundi wayavuze uretse Yezu. Twavuga ko gukunda abantu bose ndetse n’abatwanga ari umwihariko w’idini ya Kristu, ni umwimerere w’abakristu. Abandi bose bavuga ko umwanzi ari mwanzi, ari ukumurwanya. Nko mu Rwanda rwo hambere guhora byari umugenzo mwiza. Yezu we aradushishikariza kuba intungane nk’uko Imana Umubyeyi wacu wo mu ijuru ari intungane.

Nigeze kubabwira ukuntu mu ishuri ryisumbuye nizemo twakoraga imyitozo ngororamubiri harimo no gusimbuka urukiramende. Mu kwezi kwa gatanu habaga irushanwa ry’amashuri yose yo mu Rwanda, rikabera i Kigali kuri ETO Kicukiro. Hari umusore wigaga imbere yacu, wasimbukaga urukiramende twese tukamutangarira. Twari tuzi ko umudari wa zahabu ari uwe kuko twumvaga ntawasimuka urukiramende rurerure kumurusha. Reka rero tuzajye ku Kicukiro ahure n’abavuye ma yandi mashuri. Asimbutse, ntiyashobora kurenga wa mutambiko. Tumubajije uko bayagenze, aradusubiza ati «  Umutambiko bawushyize hejuru cyane ! »

Bavandimwe, hari ubwo natwe twibaza niba Imana itaraduhaye ikizamini gikomeye, igashyira umutambiko hejuru cyane ku buryo nta muntu wahasimbuka. Gukunda abatwanga ! Gusabira abadutoteza ! Ninde wabishobora ? Ntibyoroshye.

Mu mateka y’igihugu cyacu hagiye haba inzangano n’ubuhemu bw’indengakamere. Ku buryo gukunda abanzi bifite icyo bisobanura, bifite uburemere bwihariye. Aha rero niho abakristu dusabwa kuba umunyu n’urumuri (Mt 5, 13-16). Tugahamya ko kuba umukristu atari ukuba nyamujyiyobigiye, ahubwo ari ukumenya uwo twemeye kandi twakurikiye : Yezu Kristu. Yaduhaye urugero igihe yari ku musaraba. Yasenze avuga ati « Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora » (Lk 23, 34). Nyamara bariya bamubambaga ntibari bamusabye imbabazi.

Sitefano, umwe mu bakistu ba mbere, abayahudi bamwishe bamutera amabuye. Mbere y’uko avamo umwuka, yasabiye abishi be ati « Nyagasani, ntubahore iki icyaha » (Intu 7,60). Abamaritiri benshi bagiye bapfa basabira ababica urupfu rubi. Ndetse no mu Rwanda, hari ingero nyinshi z’abakristu bagaragaje urukundo mu bihe bikomeye bababarira ababagiriye nabi.

Ntabwo rero Imana yashyize umutambiko ahatagerwa, kuko hari abatubanjirije muri iyo nzira. Icy’ingenzi ni ukwemera kunyura mu nzira Yezu atwereka no gukora icyo adusaba cyose nk’uko byagenze i Kana ka Galileya (reba Yh 2,1-11). Ubundi Nyagasani akikorera ibitangaza mu ntege nke zacu.

Bavandimwe, Yezu atweretse umurongo tugomba kugenderaho, niba koko turi abana b’Imana, Imana-Rukundo : « Jyeweho ndababwira ngo ‘Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’. » Igisibo kibidufashemo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho