“Nimumara kwerereza Umwana w’umuntu,…”

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 5 cy’Igisibo, 2014

Ku ya 08 Mata 2014 

Amasomo: Ibar 21, 4-9; Zaburi ya 101(102); Yh 8, 21-30

Amasomo matagatifu yo kuri uyu wa kabiri, mu mvugo ishushanya ariko itaziguye aratubwira kurangamira umusaraba. Kurangamira Yezu ku musaraba bitanga agakiza kuko bituma twimenya tukanamenya Imana. Bituma tumenya ko Yezu ari “Uriho”, ni ukuvuga uwifitemo ubuzima, unafite ububasha bwo kubutanga. Bituma twimenya, kuko bitwumvisha icyaha cyacu ari cyo kugira ibitekerezezo biri kure y’Imana.

Isomo rya mbere riratwibutsa urugendo rwo guhinduka buri wese muri twe ahamagarirwa. Guhinduka nyabyo ni uguhengamira ku Mana, kugira ngo igihe intege zibaye nke abe ari yo dushakiraho ubuhungiro, nk’uko igiti kigwira aho gihengamiye. Abayisraheli bavuye mu Misiri bahavanywe n’imbaraga z’ukuboko kw’Imana. Barabyiboneye n’amaso yabo maze baratangara. Nyamara agatima ntikaravayo. Iyo bagize ikibazo batekereza Misiri, bagakumbura ibyabashimishirizaga mu bucakara.

Ni gutyo n’urugendo rwo kwanga icyaha duhamagarirwa mu Gisibo rugenda. Hari igihe ubwenge n’ubushake bitwumvisha ko kureka icyaha bikwiye, ariko umutima ugatinda kwizitura burundu ku byawushimishaga, rimwe na rimwe hakazamo ibimeze nko kwicuza impamvu twambutse inyanja itukura. Turi mu rugendo rugana ijuru twasezeranyijwe, nyamara kugerayo bisaba kwambukiranya ubutayu. Ibyishimo by’isi turabizi kuko tuyirimo, ariko ibyishimo by’ijuru n’ubwo twabibonyeho umuganura, ntabwo twari twabyinjiramo ku buryo busesuye, kuko igice kinini cyabyo kiri mu Isezerano ryo kubana n’Imana ku buryo budasubira inyuma kandi buhoraho. Ni yo mpamvu natwe usanga hari uduce tumwe na tumwe tw’ubuzima bwacu ivanjili itarinjiramo. Tugatunganya bimwe, ariko bwacya tukifuza gusubira mu Misiri!

Nk’uko Yezu abivuga mu Ivanjili, guhanga amaso umusaraba ni byo biturinda kureba inyuma. Bidukiza ubumara bwa ya nzoka yatwanduje indwara yo kugomera Imana dutekereza ibitandukanye n’umugambi wayo. Umusaraba ni ikimenyetso gikomeye mu kwemera kwacu. Ni ikimenyetso duhuriyeho kuko mwene muntu wese, yabishaka atabishaka, byatinda byatebuka, ahura nawo mu buzima kandi agomba gufata icyemezo cyo kuwakira, akawukunda cyangwa akivumbura, kuko kuwuhunga burundu bidashoboka. Umusaraba ni imvugo igera kuri bose n’ubwo kuyumva bidukomerera, yemwe natwe twemera rimwe na rimwe ugasanga isengesho ryacu ryabaye gusaba Imana kudukiza umusaraba gusa, aho kuyibaza uko tugomba kuwuheka. Umusaraba utwigisha gukora ugushaka kw’Imana n’iyo byatugora

Yezu ati: “Nimumara kwerereza Umwana w’umuntu, nibwo muzamenya ko ndi Uriho”. Biratangaje kuba utaramwemeye igihe yavugaga ijambo riherekejwe n’ububasha, amwemera kubera ububasha bw’umusaraba. Mu yandi magambo Umusaraba ni wo wuje imbaraga zikiza za Yezu kuko ari ho tubona nyabyo icyo Imana ari cyo koko: ni Urukundo.

Abashaka kumenya Imana rero nibazirikane umusaraba. Babonemo icyo natwe twagombye gukora: kumvira Imana yaturemye kandi idufiteho gahunda. Yezu nta gahunda yigeze agira zitandukanye n’iza Se. Twibuke ko intego ya mbere ya gahunda z’Iyobokamana ari ugushyira ubwenge n’umutima byacu mu gushaka n’mugambi by’Imana.

Muri iki gihe cyo kwinjira mu minsi mikuru ya Pasika twiteguye, dusabe ko yazasiga ubumenyi n’urukundo dufitiye Imana byiyongeye, ku buryo twakwishimira kurushaho kwitwa abana b’Imana hamwe na Yezu wapfiriye ku Musaraba.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho