Nimumbamo muzasabe icyo mushaka cyose

Ku wa 3 w´icya 5 cya Pasika “A” 2017.  Amasomo: Intu 15,1-6; Zab 122; Yh 15,1-8.

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka. Uyu munsi isomo rya mbere riratwibutsa ko Yeruzalemu y´abakuru ari ingenzi mu kumenya iyogeza butumwa nyaryo rishingiye ku Ntumwa za Yezu Kristu wazukiye kudukiza. Yeruzalemu nshya rero ikaba ari yo Ngoro y´Uhoraho ihuza abantu bose bemera Kristu. Uwemera  Kristu  aba muri we nk´uko Ivanjiri y´uyu munsi ibitubwira.

-N´uko bajya i Yeruzalemu kugisha inama. Bakristu bavandimwe, burya nta muryango utagira abakuru. Iyo ibintu byageze iwa Ndabaga, bisaba ko hagira abantu b´inararibonye basubiza ibintu mu buryo noneho ikibazo runaka kikabonerwa umuti mu mahoro n´ubwumvikane. Ibi nibyo byabaye Kuri Pawulo na Barnaba (Reba Intu 15,2). Twabonye ko mu gihe havukaga impaka ku byerekeye kwakira agakiza ku bagenywe cyangwa batagenywe, iki kibazo cyabaye ingorabahizi kugeza ubwo  Pawulo na Barnaba bafashe gahunda yo kujya kugisha inama ku babakuriye b´inararibonye mu murwa wa Yeruzalemu.  Kuba inararibonye bikaba ari ukumenya Yezu Kristu kandi akaba ariwe ukurangaza imbere. Isomo dukuramo n´uko kuba mukuru ari ukumenya Imana kandi kumenya Imana ikaba ariyo ntangiriro y´ubwenge nyakuri.

-Yeruzalemu nshya n´igicumbi cy´ukwemera. Twibuke ko Yeruzalemu nshya ari umurwa w´isezerano ku  bana bose b´Uhoraho. Kujya mu murwa wa  Yeruzalemu n´ukujya mu murwa Mutagatifu. Niyo mpamvu kujya muri Yeruzalemu bitera ibyishimo nk´uko uyu muririmbyi wa Zaburi abivuga ati:” mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye bati ngwino tujye mu Ngoro y´Uhoraho, Yeruzalemu“. Uwamenye Yeruzalemu rero ntashobora kuyibagirwa kuko ariho Umwami ategereje buri wese umugana. Uwo Mwami utegereje buri wese ni Yezu Kristu We Muzabibu w´ukuri, Umwana w´Imana nyirubugingo. Biragaragara rero ko Yeruzalemu ari yo gicumbi cy´ukwemera nyakuri .

-Yezu niwe Muzabibu w´ukuri. Yezu ati” Ndi umuzabibu w´ukuri, naho Data akaba umuhinzi”. Muri iyi nyigisho Yezu araduhishurira ko Imana Data ariwe Rurema akaba ari na we utanga kubaho. Buri kiremwa cyose, ku by´umwihariko muntu,  kikaba gifite ugucungurwa muri Yezu Kristu. Niyo mpamvu Yezu yigereranya n´umuzabibu noneho buri wese muri twe akaba ishami. Ishami ritari ku giti cy´umuzabibu , nk´uko Yezu abitubwira none, ntirishobora kwera imbuto ku bwaryo. Bityo rero, iyo muntu yitandukanyije na Kristu we Jambo wigize Muntu, aba atandukanye n´Imana Rurema  maze akaba arazimiye. Iyo tutari kumwe na Kristu tuba twazimiye maze tugahaba. Yezu rero aradukangurira kutamuvaho maze tugahorana nawe kandi tukamubamo kugirango tubeho.  Guhora muri Yezu n´ukuba mu kuri. Yezu ati nimumbamo muzansabe icyo mushaka cyose nzakibaha.

Bakristu bavandimwe rero dusabe Yezu Kristu aduhunde ingabire ze maze tureke kwitandukanya na we na rimwe bibaho. Icyo nicyo gihesha Imana Data ikuzo kandi tukera imbuto zituma duhora turi abigishwa be b´ukuri. Izo mbuto zitang´urukundo n´ubworoherane; izo mbuto n´ukuri n´umurava nk´abavandimwe; izo mbuto n´ukubana no kubahana nk´abantu baremwe mu ishusho n´urukundo by´Imana maze buri wese akabaho mu mudendezo. Dusabe Roho Mutagatifu adukomeze mu Kuri Yezu Kristu atwigisha buri munsi. Bikira Mariya agume adukomeze kandi atube hafi. Bikira Mariya Mwamikazi w´Intumwa shimirwa ko wadusuye i Kibeho. Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho