Nimumugane abunge

Ku wa 3 w’icya XXII Gisanzwe B, 5/09/2018

1 Kor 3, 1-9; Lk 4, 38-44.

Bakristu namwe mwese bantu b’Imana muyishakashakana umutima utayiryarya! Muhorane Imana yo Rukundo rudakama kandi rwizihira imitima ya bose.

Urukundo rw’Imana ntirubana no kwicamo ibice, ntirurangwa n’ishyari, ntirurangwa n’ubwironde cyangwa ubwikanyize nk’uko byaranze ikoraniro ry’abanyakorinti ryiciyemo ibice n’ibico rikurikije abarinyuzemo bigisha ibanga rya Kristu wapfuye akazuka: bamwe biyise aba Apolo, abandi bigira aba Pawulo, abandi bigira aba Kefasi. Pawulo Mutagatifu yibaza imvano y’ayo matsinda akayibura kuko abo bose baje bavuga Kristu umwe rukumbi kandi nta bice yari aciyemo. Icyo Pawulo Mutagatifu yibutsa, ni uko abigisha bose banyuze muri iryo koraniro basenyera umugozi umwe nk’uko abahinzi basimburana mu murima: bamwe bakarima, abandi bakabiba, abandi bakabagara, abandi bagasukira, abandi bagasarura, abandi bagatunganya imyaka, abandi bakayihunika. Ese ni nde muri abo uziyitirira imbuto zihunitse? Bose ntibafatanyije umurimo kugera habonetse umusaruro?  Nguko uko no mu butumwa bimeze: bose basenyera umugozi umwe kandi uwo bamamaza ni umwe: Kristu wapfuye akazuka ubu akaba yicaye iburyo bwa Se adutakambira iteka.

Bantu b’Imana ni kangahe abantu bicamo ibice bitwaje Kristu? Hari uwambwira ngo ntibibaho? Uwo yaba atagira amaso n’amatwi! Ese wambwira amatorero yavutse nyuma y’ukwivumbura kwa Luther King uko angana? Ese wambwira amadini ashingiye Kuri Kristu uko angana? Umuntu araryama akabyuka yigize “Apôtre=Intumwa” akaba ashinze itorero kandi tuzi ko intumwa zatowe na Kristu ari cumi n’ebyiri gusa! Undi akaryama akabyuka yabaye “Beshop” agashinga itorero! Undi akaryama akabyuka yabaye umuhanuzi akaba ashinze itorero, abo bose bakaza bavuga Kristu, buri wese bitewe n’uko yabyutse. Abaririmbyi muri korali runaka bakaba bicimbuye kabiri cyangwa gatatu kandi ngo ni abakristu! Njya nicara nkibaza igihe aya macakubiri n’amakimbirane ashingiye Kuri Kristu n’ubutumwa azashiririza bikanyobera!!! Nkibaza Roho Mutagatifu uba uyoboye ibyo bintu akanyihisha! Ese hari undi waba ufite impungenge nk’izanjye? Yezu Kristu araduha igisubizo.

Ni We wenyine utanga ubuhungirro bw’ukuri, kandi ntiyicamo ibice kugira ngo aguhumurize, umutabaje aza wese kandi akamwiha wese! Ibiganza bye byuje ububasha n’ubushobozi bikiza! Nimumugane abunge aho kwicamo ibice. Bantu b’Imana nimurebere Kuri aba baturage ba Kafarinawu bazaniraga Yezu abarwayi baturutse imihanda yose kugira ngo abaramburireho ibiganza bakire, namwe mwiture imbere ye mubikuye ku mutima murebe ko atabavura iyo virusi y’amacakubiri. Ndabasabye mu izina rye ritagatifu nimureke yinjire iwanyu abogezemo inkuru nziza y’ubumwe bubumbye amahwemo! Mwoye kumwitirira imigambi itari iye mukurikiye amaronko n’amaramuko. Mbivuge mbisubiremo kandi nzanabisubiramo: Yezu yashinze Kiliziya imwe yaragije intumwa 11, Bikira Mariya na Matiyasi waje kwiyongeramo kugira ngo umubare 12 wuzure! Iyo Kiliziya yavutse ku mugaragaro Kuri Pentekositi!! Iyi ni yo Kiliziya Nyakuri, Nkuru kandi ikwiye kubahwa no kugishwa inama. Yezu Kristu, ha abantu bose kukubahira muri Kiliziya yawe.  

P. Nkundimana Théophile.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho