Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 30 gisanzwe, A, imbangikane, 29/10/2014
Bavandimwe,
Yezu aragana i Yeuzalemu. Nta kindi kimujyanye uretse gutukwa, gukubitwa, kwambikwa ikamba ry’amahwa, kubambwa ku musaraba akicwa ariko akazazuka ku munsi wa gatatu. I Yeruzalemu niho azasohereza ubutumwa bwe bwo kuducungura. Muri urwo rugendo rugana ku rupfu n’izuka, Yezu aragenda yigisha. Muri make arakomeza ubutumwa bwe. Natwe aratwigisha.
-
Kwinjira mu Ngoma y’Imana biraharanirwa
Umwe mu bo yigishaga agira inyota yo gusobanukirwa kurushaho, niko kumubaza ati « Mwigisha, ese koko abantu bake nibo bazarokoka ?”
Icyo kibazo cy’amatsiko Yezu ntagisubiza. Ntamubwira umubare w’abazarokoka, niba ari benshi cyangwa bake. Yezu aramubwira ibimureba we n’abandi bigishwa bari kumwe nawe. Aho kwibaza niba ari benshi cyangwa bake bazarokoka, ikibazo nyamukuru ni ukwibaza uti” Ese nzaba mbarimo? Ese nzagira umwanya mo Ngoma y’Imana?”
Yezu arababurira ko bitoroshye kugira uruhare mu Ngoma y’Ijuru akoresheje ikigereranyo cy’umuryango ufunganye:”Muharanire kwinjirira mu muryago ufunganye”. Ese umuryango ufunganye usobanura iki? Umuryango ufunganye uganisha ku buzima. Yezu ati “Nimwinjirire mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse n’inzira y’igihogere ari byo bijyana mu cyorezo, kandi abahanyura ni benshi. Mbega ukuntu umuryango ugana ku bugingo ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake!” (Mt 7,13-14).
Ni ukuvuga ko abakristu dusabwa kurangwa n’ubushishozi. Ntitumere nka za nyamaswa zabonye izindi ziruka nazo zikiruka zitazi ikizirakana n’aho zigana. Kwinjira mu Ngoma y’ijuru, si demokarasi, ngo aho abenshi banyuze niyo nzira, ngo ibyo benshi bemeje nibyo kuri. Benshi bazagerageza kwinjira ariko ntibazabishobora. Bazehera inyuma y’umuryango. Bazashinga urubanza bati « Nyagasani buriya ntuturenganyije, ? Ntiwibuka ko twajyaga mu Misa, ko twahabwaga Ukaristiya n’andi masakramentu, ko twatangaga ituro rya Kiliziya… ? »
Nyagasani azabasubiza ati «Sinzi iyo muturutse, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe ! » Muri make ikibabujije kwinjira ni ubukozi bw’ibibi. Kuba baragiye mu Misa bakarangwa n’ubukozi bw’ibibi, ni nk’aho iyo Misa batayigiyemo. None se Yezu ntadusaba kubanza kwiyunga n’abo twangana mbere yo gutura ituro yracu ? « Ni uko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora n’uwo muva inda imwe ; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe » (Mt 5, 23-24)
Yezu ati « Muzumirwa . Muzabona abo mutatekerezaga binjira mu ngoma y’ijuru naho mwebwe muri hanze muganya, muhekenya amenyo. Bazaturuka mu bihugu byose, mu majyaruguru no mu majyepfo, iburasirazuba n’iburengerazuba bazakikize ameza mu isangira ry’Ingoma y’Imana. Nta gihugu gihejwe. Nta cyiciro cy’abantu gihejwe. Indaya n’abasoresha bazadutanga mu ijuru ». (Mt 21,31) None se igisambo cyicujije Yezu ntiyakigororeye ijuru bakiri ku musaraba abakuru b’umuryango n’abaherezabitambo batarasobanukirwa ! (Lk 23,43)
-
Akamaro k’Ijambo ry’Imana n’amasakramentu
None kujya mu Misa n’andi materaniro ya gikristu tubyihorere ? Guhabwa ukaristiya tubicikeho ? Gusenga no gukora ingendo nyobokamana tubisezerere ? Oya. Icyo Yezu atubuza ni ukuvanga. Tugasenga kandi tukarangwa n’ubukozi bw’ibibi. Aradusaba guhitamo, tukazibukira ubukozi bw’ibibi aho buva bukagera.
Indi mpavu tugoma busenga no guhabwa amasakramentu ubutarabirwa ni uko guhinduka, kureka ubukozi bw’ibibi bisaba izindi ngufu. Ubashake bwa muntu ntibwihagije. Izo mbaraga Yezu aziduhera mu isengesho. Umukristu usenga nta buryarya agenda ava mu kibi akarushaho kujya mu cyiza buhoro buhoro. Izo mbaraga tuzivoma mu ijambo ry’Imana. Ryifitemo ububasha. Ni ifunguro dore ko umukristu adatungwa n’umugati gusa (Mt 4,4). Hari ubuhamya bw’umuntu wahunganye Bibilya, akagenda ayirambura, ikamutera ubutwari bwo kudacika intege no kutiheba agakomeza urugendo. Ijambo ry’Imana ni nk’imvura. Aho iguye ibaytsi biramera, imbuto zigakura umusaruro ukaboneka ( Iz 55, 10-11). Imbaraga zidufasha kuva mu bukozi bw’ibibi tuzikura mu isakramentu ry’Ukaristiya. Tuzivoma kandi mu isakramentu ry’Imbabazi (penetensiya) aho Yezu atwomora ibikomere twatewe n’icyaha twakoze cyangwe se twakorewe. Iyo soko y’umukiro ni ukuyikomeraho, tukayivomaho amazi y’ubugingo.
Bisaba ariko wa mugambi wo kuva mu bukozi bw’ibibi. Naho ubundi byamera nko mu kuvomera mu kiva.nk’uko umuhanuzi yabibwiraga umuryango we (Yer 2,13).
Bavandimwe, Yezu yadufunguriye amarembo y’Ingoma y’ijuru. Duharanire kwinjira n’ubwo bigoye bwose. Naho ubundi se, aka ya ndirimbo « waba wararuhiye iki wa munsi utabonye Yezu, waba wararuhiye iki ? » Tumenye ko umusaraba ari iteme twambukiraho nk’uko Yezu yaryambukiyeho. Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho afashe buri wese mu rugendo rugana mu Ngoma y’Imana.
Padiri Alexandre UWIZEYE