Nimumwumve

Ku cya 2 cy’Igisibo, 12/03/2017

Amasomo: Intg 12, 1-4a; Zab 33 (32), 4-5.18-22; 2 Tim 1,8-10; Mt 17, 1-9

Ivanjili itubwira Yezu yihindura ukundi idufasha kumenya neza uwo tugomba kumvira aho turi hose. Ntibikunze koroha ko umuntu abaho atekanye neza cyane cyane iyo afite abamugenga cyangwa abamugenzura agomba kumvira. Akenshi twumvira bene abo kubera ubwoba cyangwa kubera imishinga yacu twimirije imbere ijyanye n’amaronko tubatezeho. Hari n’igihe umuntu agira ingorane yo kumvira abanyabinyoma agira ngo buke kabiri. Ayo matwara ajyana na Mpemukendamuke. Ibyo biterwa n’igihu kiba kikitubundikiye ku buryo tutabona neza uwo tugomba kumvira. Dusabe Yezu natwe atuzamure kuri Taboro atwiyereke mu ikuzo rye.

Petero, Yakobo na Yohani bagize amahirwe yo kwibonera ikuzo ryari ribategereje hakiri kare. Yezu waberetse iryo hirwe yashakaga ko bazakomezwa n’ishyushyu ryo kugera muri ubwo rubengerane bityo bakitwararika bagakomera ku Ijambo rye kugera ku ndunduro. Nyuma yaho, aho Yezu azukiye mu bapfuye, ni bwo intumwa zagiye zibuka ibyo yajyaga azibwira n’ibyo yazeretse atarabambwa ku musaraba.

Babonye byinshi byabatashye ku mutima: Babonye Musa na Eliya, bibutswa akamaro k’Amategeko n’inyigisho z’Abahanuzi. Natwe twaboneyeho kuko mu rugendo rwacu rugana Yezu Muzima, dufashwa n’Amategeko y’Imana tuzirikana n’inyigisho inyuza ku bahanuzi. Muri iki gihe Kiliziya ikaba ni yo Muhanuzi utubwiriza ibyo Nyagasani adushakaho kugira ngo tuzagere mu ikuzo rye.

Icyabaye agahebuzo rwose, ni ijwi ryaturutse mu gihu cyererana rigira riti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!”. Ni icyo rwose cyabaye agatangaza kuko bacyumva iryo jwi baguye igihumure barazindara rwose. Birumvikana, kumva imbonankubone ijwi ry’Imana Data Ushoborabyose! Si ubwoba buhahamura ariko, ahubwo ni imbaraga zidasanzwe zisa n’izabahundagaje ariko mu by’ukuri bari bishimye bihambaye. Na Petero yari amaze kuvugaguzwa kubera ibyishimo birenze.

Turifuza kuzamukana na Yezu kuri Taboro. Taboro ni ahantu hose Yezu atwigaragariza tukamenya ikuzo rye ari na ryo dushaka kuzinjiramo. Toboro ni aho twahuriye na Yezu maze ubuzima bwacu buhinduka ukundi. Taboro yacu ni aho twafatiye icyemezo cyo kwisohokamo dutangira urugendo rutuganisha mu gihugu cy’Isezerano gitemba amata n’ubuki tunyungutira kandi dutangira ubuhamya. Taboro, ni aho twafatiye umugambi wo gushira ubwoba maze tugatangira kubera abagabo Yezu Kirisitu nta soni biduteye ahubwo dushyize imbere Urukundo yadukunze akarutugaragariza ku musaraba. Izo mbaraga twaronse kuri Taboro ni zo zituma tumwuvira aho turi hose aho kumvira isi ishaka kutugonda ijosi.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikiramariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Yusitina, Yozafina, Tewofano wa 1, Ludoviko Oriyone, Magisimiliyani na Inosenti wa 1, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho