“Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, njye nzabaruhura.”

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya kabiri cya Pasika
AMASOMO :

1Yh 1,5- 2,2 ;

Zab 102,1-2.3-4.8-9.13-14.17-18a ;

Mt 11,25-30

Bavandimwe muri Kristu,
Nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri Yezu Kristu Nyagasani!
Mu gihe tukiri mu byishimo no guhimbaza umutsindo wa Nyagasani Yezu ari nawo mutsindo wacu, uyu munsi kuwa 29 mata turahimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Gatarina w’i Siyena, isugi akaba n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya.
Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri uyu munsi mukuru ni ijambo ryuzuye ihumure n’ineza. Ni inkuru nziza koko!Ni ijambo ridakeneye ibisobanuro byinshi kugira ngo ryumvikane kuko risobanutse neza. Nagira nti: ni ijambo ryo kunyungutira gusa ngo twongere twumve uburyo Imana yacu idukunda.
Yezu ubwe arataraka, agatangaririra Imana Se uburyo yihitiyemo abaciye bugufi, ikaba aribo ihishurira amabanga yayo yahishwe abihangange, abanyabwenge n’abakomeye b’isi. Yezu ati Dawe ni uko wabyishakiye. None se bavandimwe ibyo twabyongeraho iki?
Irango nahaye inyigisho ya none ni ariya magambo y’ihumure aho Yezu agira ati: “Nimungane mwese abarushye, n’abaremerewe, njye nzabaruhura.”
Bavandimwe muri Kristu, ntabwo nshidikanya ko aya magambo agira uburyo akora ku mutima wa buri wese kuko nta shiti ko hari byinshi bituremereye, hari byinshi bituma turuha ku mutima no ku mubiri.
Iyo mitwaro yose aho iva ikagera Nyagasani aradusaba kuyitura tukikorera umutwaro we,atwizeza ko utaremereye, tukamwiga ingiro n’ingendo We utuza akanoroshya, akatwizeza ko tuzamererwa neza mu mitima yanyu. Hari ikindi se bavandimwe dukeneye kitari icyo?
Bavandimwe,
Uwavuga ko kuruha no kuremererwa kwacu bituruka ahanini ku cyaha (icyacu cyangwa icya bagenzi bacu) ntabwo yaba yibeshye na mba. Nyagasani muri wa mugambi ukomeye wo kuturuhura arongera kutumenyesha ko nitwemera kugendera muri we tutazigera na rimwe tugira aho duhurira n’umwijima w’icyaha kuko Imana ari urumuri, kandi muri Yo hakaba hatarangwa umwijama na busa.
Nibyo ko twiyemeje gukurikira Nyagasani ariko ni ngombwa kwemera ko tumukurikira tutari abantu badasanzwe, turi abanyantege nke, turi abanyabyaha bakeneye impuhwe z’Imana. Rimwe na rimwe iyo twitegereje uburyo dukora ibyaha, tukabyicuza bugacya tukabisubira, bishobora kuduca intege no kuba byatuviramo kwiheba. Uyu munsi Nyagasani araduhumuriza akatubwira ko icya ngombwa ari ukwemera izo ntege nke zacu no kurangamira impuhwe ze. Ati “n’aho umuntu yacumura, dufite umuvugizi imbere y’Imana Data, ariwe Yezu Kristu intungane.”
Mu guhimbaza Mutagatifu Gatarina w’i Siyena, twongere kuzirikana no kwishimira ko dufite abavandimwe batsinze muri ubu buzima bakaba batuvuganira ku Mana, tubisunge tunabigana, tuzirikana ko umutagatifu ari umunyabyaha wababariwe.

Padiri Oswald SIBOMANA

Vic/ESPAÑA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho