Nimungane mwese, muzamererwa neza mu mitima yanyu

Umutima Mutagatifu wa Yezu A, 23/06/2017.

Amasomo: Ivug 7, 6-11; Zab 102, 1-10; 1 Yh 4,7-16; Mt 11, 25-30

Umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu, turawumenyereye cyane. Abanyamutima, nibanezerwe. Ariko kandi Yezu ashaka kureshya abantu bose ngo bagane umutima we, bawukunde kuko bawuvomamo Urukundo nyarukundo. Umutima turamya si inyama y’umubiri tuzi, ahubwo ni Yezu wese muzima wapfuye akazuka, ni Yezu Umwana w’Imana wagaragaje imibereho-mana. Ni Imana rwose ariko kandi akaba n’umuntu rwose. Afite umutima wuje ineza ijana ku ijana kuko yunze ubumwe n’Imana Data Ushoborabyose. Kumwegera natwe, ni ko kwiga kwigiramo umutima utuza ukoroshya.

Ubuyoboke bushingiye ku Mutima Mutagatifu wa Yezu, twavuga ko bwatangiye kera kuva abigishwa be bakwiyemeza kumwamamaza aho amariye gutikurwa icumu mu rubavu agahwera ariko nyuma y’iminsi itatu akazuka. Biboneye ko umutima we wakunze kugera ku ndunduro. Bitoje guhora bazirikana inyigisho ze kugira ngo zibafashe gutera agatambwe mu kwegera umutima we w’Urukundo.

Cyakora ku buryo bwumvikana kandi bugaragara, imisengere ifatiye ku Mutima wa Yezu yigaragaje cyane guhera mu gihe twita icyo hagati (guhera mu kinyejana cya 12). Abatagatifu bisunze Umutima Mutagatifu wa Yezu, ni benshi cyane. Muri bo twavuga ba nutagatifu Berinarudo, Bonavantire babaye abahanga mu gusobanura ibya Tewolojiya. Hari kandi n’abandi batagatifu basabanye n’Imana bihebuje nk’abatagatifukazi Lutugarda, Matilida wa Madeburugo, Jerituruda na Matilida bo muri Monasiteri ya Helifta na Gatalina wa Siyena. Ntitwakwibagirwa na Mutagatifu Ludolufo wa Sahoniya. Abo bose n’abandi batabarika, bacengeye ibanga ry’Umutima zwa Yezu. Ni ho basanze ubuhungiro n’ihumurizwa, icyicaro cy’impuhwe z’Imana, aho bahurira na yo. Basobanukiwe ko uwo mutima ari yo soko y’Urukundo ruhamye kandi ruhoraho rwa Nyagasani.

Nyuma y’igihe cyo hagati (Moyen Age), habonetse abatagatifu bakomeye bakomeje kumvikanisha ibanga ry’Umutima Mutagatifu wa Yezu. Muri bo twavuga nka Faransisiko wa Sale,     Marigarita Mariya Alakoke, Yohani Ewudesi, Klode wa Kolombiyeri ndetse na Fawusitina wa vuba aha wabaye intumwa y’Impuhwe z’Imana. Abo batagatifu bose bavomye mu Mutima Mutagatifu wa Yezu inyigisho ihamye y’impuhwe z’igisagirane Data udukunda asesekaza ku bana be bose. Izo nyigisho zatumye abantu bagarura icyizere cyane mu bihe hadukaga inyigisho z’ubukana zatwaraga intambike ubutabera bw’Imana. Nko mu gihe umugabo witwa Yanseniyusi yigishaga bitangaje ariko agahahamura abantu avuga ko nta makiriro usibye guhanwa bikomeye cyangwa kurohwa mu muriro kubera ibyaha, abo batagatifu twavuze bazanye ihumure bigisha urukundo rwuje impuhwe rwuzuye umutima wa Yezu woroshya kandi ugwa neza akagira impuhwe. Iyo ni yo nyigisho ituma abantu basanga Nyirimpuhwe maze akabakiza ibyaha byose aho kwigunga nk’abaciriwe urwa burundu. Ni inyigisho idahahamura cyangwa ihindure abantu ba Tereriyo.

Imana yatoreye muntu kwishimana na yo iteka nk’uko ari cyo yari igamije mu gutora umuryango wayo Isiraheli. Isomo rya mbere ryatubwiye ko uwo muryango yitoreye yawukunze irawutonesha kubera rwa rukundo n’impuhwe byayo. Irya kabiri ryashimangiye ko iyo Mana ari Rukundo maze ivanjili itwereka ko rwigaragaje muri Yezu ufite umutima utuje kandi woroshya uhora ahamagara abaremerewe ngo abaruhure.

Abaremerewe twese, nimucyo tumugane niba dushaka kumererwa neza mu mitima yacu. Erega n’uwaba yumva ataremerewe, nawe ni ngombwa kugana Yezu kuko na we ukugubwaneza mu mutima biturutse ku kumenya Data Ushoborabyose, bizamugeza ku byiza bisumbye ibya hano ku isi.

Yezu Kirisitu Mukiza wacu, imitima yacu yigire nk’uwawe. Bikira Mariya aduhakirwe iteka n’abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho