“Nimurebe… Nimunkoreho”: Koko Yezu ni muzima

Inyigisho yo ku wa Kane w’Icyumweru cya mbere cya Pasika 2014

Ku ya 24 Mata 2014

Nimurebe… Nimunkoreho”: Koko Yezu ni muzima

Intero y’iki gihe cya Pasika nta yindi atari iyi: Yezu Kristu ni muzima. Yezu Kristu yarazutse koko. Amasomo yo kuri uyu wa kane w’icyumweru cya mbere cya Pasika ni cyo agarukaho. Yezu ni muzima. Petero arabihamya mu isomo rya mbere. Ndetse na Yezu Kristu ubwe arabihamya akomeza kubonekera abigishwa be, abereka ko ari muzima koko. Ni bwo buhamya natwe duhamagariwe, twe twemera Yezu Kristu wapfuye akazuka.

1. Ubuhamya bwa Petero

Mu isomo rya mbere, twateze amatwi inyigisho ikomeye ya Petero nyuma y’uko we na Yohani bakiza ikirema.

Mu mbaraga za Roho Mutagatifu, Petero arahamya ashize amanga imbere ya rubanda ko Yezu Kristu, Umutagatifu, Intungane n’Umugenga w’ubuzima, bo batanze, bihakanye kandi bicishije, Imana yamuzuye mu bapfuye. Yezu ni muzima kandi ni we soko y’ubuzima. Byityo ni izina rye n’ukwemera kumukomokaho byasubije ubuzima ikirema.

Imana rero yazuye mu bapfuye “Umugaragu wayo”, yuzuza ityo ibyo yari yaravugishije Musa n’Abahanuzi. Ibyo rero bigomba kubera rubanda impamvu yo kwisubiraho no kugarukira Imana, cyane ko ibyo bakoze babitewe n’ubujiji kimwe n’abatware babo.

Ubu buhamya bwa Petero n’iyi nyigisho ye biratwereka rwose ko Petero yumvise neza kandi yakiriye ibyo Yezu Kristu yababwiye abahugura igihe abiyeretse nyuma yo kuzuka kwe.

2. Ubuhamya bwa Yezu Kristu ubwe

Koko rero, nk’uko twabyumvise mu Ivanjili y’uyu munsi, ubu buhamya bwa Petero ntibwatwibagiza ko byafashe abigishwa ba Yezu Kristu igihe kirekire kugira ngo bemere koko ko Nyagasani yazutse. Ibyo ni byo byatumye Yezu Kristu, nyuma yo kuzuka na mbere yo gusubira mu ijuru, na we yafashe umwanya uhagije w’iminsi mirongo ine yiyereka abigishwa be, abahugura umutima n’ubwenge, kugira ngo bashire ugushindikanya, bemere, maze bamubere umuhamya.

Mu Ivanjili y’uyu munsi rero, twumvise ukuntu Yezu wazutse yabonekeye ba Cumi n’umwe, arabiyereka kugira ngo abakomeze mu kwemera.

Mbere na mbere yabanje kubifuriza amahoro. Koko bari bayakeneye, kuko imitima yabo yari yarahungabanyijwe n’urupfu rubi rwa Nyagasani kandi yari yarakangaranyijwe n’ibyavugwaga icyo gihe byerekeye izuka rye.

Abonye bakomeje gukangarana no gushidikanya bakeka ko ari umuzimu, Yezu abamara ubwo bwoba abiyereka ndetse abasaba no kumukoraho: ”Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki? Kandi muterwa n’iki gushidikanya mu mitima yanyu? Nimurebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye: ni jyewe ubwanjye. Nimunkoreho, maze mumenye ko umuzimu atagira umubiri cyangwa amagufwa nk’uko muruzi mbifite” (Lk 24, 39). Kugira ngo ashimangire rwose ko atari umuzimu ahubwo ari muzima, arira imbere yabo igice cy’ifi yokeje.

Nuko, nk’uko yabikoreye abigishwa bajyaga Emawusi, na ba Cumi n’umwe aherako arabigisha, ahugura ubwenge bwabo n’umutima wabo, abereka ko Iyobera rya Pasika ye ryujuje rwose Ibyanditswe Bitagatifu.

Hanyuma abasaba kuba abahamya b’ibyo biyumviye n’ibyo biboneye kugira ngo abantu bo mu mahanga yose bigishwe, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Ndetse abasezeranya imbaraga zivuye mu ijuru kugira ngo bazasohoze neza ubwo butumwa. Izo mbaraga nta zindi; ni Roho Mutagatifu Yezu Kristu yari yarasezeranyije abigishwa be na mbere y’urupfu rwe.

Murumva rwose ko ya nyigisho ya Petero yo mu Isomo rya mbere ihuye mu ngingo zayo n’iyi Yezu Kristu yahaye ba Cumi n’umwe igihe ababonekeye nyuma yo kuzuka kwe.

3. Ubuhamya bwacu

Yezu koko ni muzima. Natwe rero dukomeze turangamire Yezu Kristu wapfuye akazuka. Tumutege amatwi aduhugure; adusobanurire Ibyanditswe Bitagatifu. Tumukoreho. Dusabagizwe n’ibyishimo bya Pasika kandi tubisangize abandi. Dushire ubwoba, dushire amanga. Tureke gushidikanya. Yezu ni Muzima. Ni we koko Mugenga w’ubugingo. Twakire ubwo bugingo atuzaniye. Tube inkunzi n’ababibyi b’amahoro amukomokaho. Natwe tubere iyi si yacu dutuye abahamya batajegajega kandi batajorwa b’izuka rya Nyagasani.

Ibyo tuzabigeraho tubanje natwe kwakira impuruza yo kwisubiraho n’iy’ibabarirwa ry’ibyaha. Twisubireho, tugarukire Imana, twicuze ibyaha byacu kugira ngo twakire imbabazi, ihumure, umugisha n’ubugingo bikomoka kuri Nyagasani Yezu wapfuye akazuka.

Bityo ubu buhamya bwa Yohani buzabe n’ubwacu: “Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesheje. Koko Ubugingo bwarigaragaje turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza. Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu. Kandi ibyo tubibandikiye kugira ngo ibyishimo byacu bisendere” (1Yh 1, 1-4).

Mukomeze mugire ibyishimo bya Pasika.

Mwayiteguriwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho