Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze

Inyigisho ku munsi mukuru w’Urugo rutagatifu

Ku ya 30 Ukuboza 2012 

AMASOMO:1º. 1 Sam 1,20-22.24-28 ; 2º. 1 Yh 3, 1-2.21-24; 3º. Lk 2, 41-52

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze 

1.Twizihije umuryango mutagatifu 

Ukwigira umuntu kw’Imana, ni ibanga rihanitse. Kugira ngo tuyimenye muri twe igendana natwe aho dutuye, ni ibintu bidapfa gushyikirwa. Nyuma y’imyaka irenga ibihumbi bibiri ibyo bibaye, turabizirikana tukumva tugiriye imbabazi abantu bo mu ikubitiro batabashije gusobanukirwa n’uko ibyahanuwe byujujwe. Dutekereze ubuzima bwa BIKIRA MARIYA: yagaragaraga nk’umukobwa nk’abandi. Tumwitegereze ari mu rugo hamwe na YOZEFU. Dutangazwe n’ukuntu babanaga bazira inenge n’ubwo ab’icyo gihe batabibonaga. Twitegereze YEZU: ukuntu yabaye umwana nk’abandi mu rugo, uburyo yajyanaga n’ababyeyi buri mwaka i Yeruzalemu gusenga. Tumwitegereze afite imyaka cumi n’ibiri nk’abandi bana b’icyo gihe…Iyo tuzirikanye cyane ubwo buzima bwabo, twiyumvisha ko bitari byoroshye icyo gihe kwemera ko ari Imana ubwayo iri ku isi. 

Muri iki gihe, dukora nk’aho ubwo buzima-mana bwumvikana. Nyamara ntitugaseke cyane abo mu gihe cya YEZU batasobanukiwe, natwe dushobora kuba tutarasobanukirwa. None se twagasobanukiwe, ntitwakwihatiye buri munsi kubaho twumva ko turi kumwe n’Imana ubwayo aho turi hose! Hari abishuka bavuga ngo iyo baba barabayeho muri ibyo bihe bari gukunda YEZU koko! Ibyo ni iby’ururimi rubangukirwa no kuvuga; none se icyatubuza kwemera nyabyo ubu ni iki kandi ari twe twahawe ibimenyetso bitambutse iby’aba kera? 

YOZEFU, MARIYA na YEZU babayeho mu RUKUNDO RUHEBUJE. Ni yo mpamvu urugo rwabo rwabaye rutagatifu. Urugo Rutagatifu rw’i Nzareti, ni ishusho yuzuye y’URUKUNDO RUHEBUJE Imana Data yadukunze. Niba dushaka natwe UBUTAGATIFU, twiyemeze uyu munsi KUREBA URUKUNDO RUHEBUJE IMANA DATA YADUKUNZE. 

2. Twizihije Urukundo Imana Data yadukunze 

Kureba urwo RUKUNDO, ni ukururangamira, ni ukurushengerera, ni ukurwifuza mu buzima bwacu. Ni hehe turwitoreza muri iki gihe? Ese rurangwa muri Kiliziya? Rurangwa mu ngo muri buri wese muri twe se? Rurangwa muri Leta se? Ni he duhurira na rwo? Mu nzira, mu rugo, muri Kiliziya, mu mirimo dukora? 

Aho hose URUKUNDO ni ruke. Aho hose hakeneye URUMURI. Aho hose dukeneye kwakira URUMURI RUTANGAJE. Aho hose tuhasanga abantu bake bacengeye mu ibanga ry’URUKUNDO. Tuhasanga abakunda YEZU bake cyane. Si ukubona ibintu nabi. Ni ukubibona uko biri. Ese URUKUNDO rundimo? Oya, intera ndiho ntihagije. Ngomba buri munsi kwiyemeza gukunda YEZU kuruta byose. Ndabona ko kumutunganira umunota ku munota, isegonda ku isegonda bindi kure. Buri munsi mbona nagirijwe n’icyaha. Abatagatifu babaye muri iyi kandi na bo bakatubwira ko babayeho barwana na Mushukanyi buri munsi, ni bo bandema agatima. Nizeye ko nzatsinda kugeza ku isegonda rya nyuma ry’ubuzima bwanjye hano ku isi nka bo. Ngomba ariko kuvunika nsanga YEZU buri munsi. Ndi umuntu wandujwe n’icyaha cy’inkomoko. Batisimu yarakindokoye. Ariko uburemere bwacyo bwatumye ingaruka zacyo zigaragaza buri munsi mu mubiri wanjye. Ngomba gutakamba buri munsi ndangamiye impuhwe z’Uwampfiriye ku musaraba. 

Isi niyiburamo URUKUNDO izahora imerewe nabi. Isi itarimo URUKUNDO ni nk’umubiri udafite umutima. URUKUNDO ni wo mutima w’isi, ni wo utuma iby’isi bigenda neza nk’uko iyo umutima utera neza umuntu aba agihumeka. Uyu munsi dusabire tubikuye ku mutima inzego eshatu z’ingenzi zadufasha gukura mu RUKUNDO. 

3. Urukundo rukwire hose 

Inzego eshatu z’ingenzi nizakira URUKUNDO, ruzagira imbaraga zo kwigarurira abantu. Igihe tugezemo, abantu babatijwe ni benshi. Aho ubasanga hose, haba harimo ababatijwe kuko muri iki gihe iryo sakaramentu ryumvishwe na benshi n’ubwo biri ku rwego rw’inyuma akenshi. 

Urwego rwa mbere dukeneye ko rwakira URUKUNDO, ni urw’abashinzwe gushyiraho amategeko mu bihugu. Kuki hashyirwaho amategeko asa n’aho arwanya URUKUNDO? Kuki amwe mu mategeko atorwa ari ya yandi adashobora gutunganya uburere bw’abana n’urubyiruko? Nyamara muri abo bayatora bakanayemeza usangamo abitwa abakristu batari bake! 

Urundi rwego ni urwa Kiliziya nyobozi. Igomba guhora iri maso kugira ngo imitekerereze ibangamiye URUKUNDO itayinjirana. Kiliziya iyobowe na Roho Mutagatifu. Ni We ikwiriye gutega amatwi ikirinda kumubangamira. Uwihayimana aho ari hose, cyane cyane abasaseridoti, akwiye kumva ko ahagarariye Kiliziya ya YEZU KRISTU. Ni byiza ko yitoza kurangwa n’ubushishozi akirinda guhuzagurika mu bintu bibangamiye URUKUNDO. Iyo yihatira gukora ubutumwa mu bana no mu rubyiruko, aba atunganya inzira z’URUKUNDO. 

Urwego rwa gatatu, ni urw’abashakanye. Abashakanye bumva neza umugisha bahawe mbere yo kubana, bafite uruhare ndasimburwa mu kurera mu RUKUNDO. Ubutumwa bw’ibanze buhera mu rugo. Kurangamira URUKUNDO rw’Urugo Rutagatifu, ni ko kumva ko n’ubu urwo RUKUNDO rushoboka. Abarezwe neza, bitegura neza umubano w’abashakanye kandi bagatuma wera imbuto nyinshi kandi nziza. Abahuriye mu guhurura batazi neza URUKUNDO, ni bo bisenya kandi bagasenya iyi si bakayihindura nabi. Abashakanye bafite umugambi wo gutera imbere mu RUKUNDO batubera urugero rw’ubuzima. YEZU KRISTU nabasingirizwe. 

4. Urukundo ruhindure bose 

Kwitegereza tutabeshya ruriya RUKUNDO RUHEBUJE Imana Data yadukunze, ni ukurwinjiramo akaba ari rwo ruyobora imibereho yacu yose. Mu Rugo Rutagatifu, Imana yashatse kutwereka ko abana b’abantu bashobora kubaho mu RUKUNDO. Ni ngombwa gusabira tubikuye ku mutima abategetsi, abayobozi ba Kiliziya n’abashakanye kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu kubaka URUKUNDO mu mitima y’abana bato n’urubyiruko. 

Urubyiruko ni rwo rupfa mu iterura. Iyo badatojwe URUKUNDO bakiri bato, bakurana urukundo gusa maze ntibigere bamenya URUKUNDO. Kamere yacu y’inyantege nke, ntishobora kugana ijuru idatojwe URUKUNDO. URUKUNDO ni rwo Rumuri rumurikira abantu. Yohani intumwa yasobanuye ko URUKUNDO ari IMANA mu kutubwira ko IMANA ari URUKUNDO. Ni ngombwa kandi birihutirwa gutoza abana bakivuka gukunda IMANA yo RUKUNDO. Abakura batozwa iyobokamana rishyitse kandi babona n’ingero nziza za bakuru babo, abo ngabo bashobora kubaha IMANA DATA SE WA YEZU KRISTU RUKUNDO RUHEBUJE, bakurikiza Amategeko yayo ntibabe imbata y’urukundo. Urukundo twandikishije inyuguti ntoya, ni imibereho isanzwe y’abantu ibaganisha gusa mu by’isi iby’ijuru bakabasharirira. 

Bitewe n’uburangare bw’ababishinzwe, uburezi bugenda nabi maze hakaba imibabaro myinshi hirya no hino. Iyo tutatojwe URUKUNDO, dukura tuyoborwa n’umubiri wacu ubangukirwa no gucumura. Ingero zigaragaza ko tutazi URUKUNDO ni nyinshi. Twibande kuri rumwe muri zo. 

Amarira y’abana bicwa muri iki gihe bataravuka, ni menshi. Aratabaza! Isi ntizayahonoka niticuza. Abana miliyoni mirongo itanu bicwa buri mwaka bataravuka! Ubwo bwicanyi bukorwa n’abirata ngo barakundana! Bakundana mu cyaha. Kibageza ku rupfu. Abenshi ni abivumbuye ku Mana bikurikirira umubiri wabo. Bene abo n’iyo bubatse ingo zirahirima kuko ziba zubatse ku musenyi. Umuzi w’ubwicanyi bukorerwa abo bana batagira kirengera, ni iharaka ry’ubusambanyi tudashobora gutsinda tutinjiye mu ishuri ry’URUKUNDO. Abashakanye na bo bahora bimirije imbere irari ry’umubiri n’iraha ryawo, ntibasimbuka urwo rupfu rutuma bahitana abo basamiye mu murengwe. Niba udashaka kwica kuri ubwo buryo, reka n’imibonano mpuzabitsina udafitiye uburenganzira (niba uri urubyiruko cyangwa warahisemo kuba ingaragu) cyangwa iyo ukorana akaduruvayo (niba wubatse). Umuntu si nk’inyamaswa, ashobora kwifata. Abantu ntibakwiye gushondana nk’uko inyamaswa zibigenza. 

5. Umwanzuro: Dukurikize urugero rwiza 

Duture abana bacu Imana bakivuka bazabeshweho na Yo. Ni ko Ana muka Elikana yabigenje yegurira Nyagasani umwana we Samweli. Bikira Mariya na Yozefu, ni cyo batwigisha mu kuzamuka buri mwaka bajya gusenga i Yeruzalemu bajyanye n’Umwana YEZU. Nidukurikiza izo ngero, isi yacu izabona abayibutsa URUKUNDO bahagije, maze irusheho kwiyubaka aho guhora yisenya cyangwa yihindanya. 

YEZU KRISTU WATUVUKIYE ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho