Nimureke abana bansange

Inyigisho yo ku wa Gatandatu w’icyumweru cya 19 gisanzwe, A

Ku ya  16 Kanama 2014

Amasomo: Ez 18, 1-10.13b-32; Mt 19, 13-15

Bavandimwe, kuri uyu munsi Yezu Kristu aratwibutsa ko kugira ngo tuzashobore gutunga ingoma y’Ijuru bidusaba guca bugufi tukiyoroshya tukamera nk’abana bato. Abana bato Yezu Kristu atangaho urugero ni abanyantege nke, bakenera abantu bakuru kugira ngo babeho, bakeneye kurerwa, kujijuka, bakeneye inararibonye mu buzima.

Usanga hari henshi abana bahezwa kubera ko nta mbaraga bafite, nta bunararibonye, nta bujijuke buhagije bafite. Imbere ya Yezu Kristu, abigishwa bashatse guheza abana bato ariko Yezu yabyakiriye nabi. Azi ko bakeneye abakuru, bafite amatsiko atuma bunguka ubumenyi. Hejuru y’ibyo byose, bafite ukwizera, nta buryarya bifitemo, umutima wabo nta nzika, nta nzigo. Yezu ati « Ingoma y’Ijuru ni iy’abameze nkabo ». Kureka abana bagasanga Yezu, ni ukubemerera bagahabwa Batisimu utavuze ngo bazihitiramo nibakura. Niba utareka ngo bazihitiremo ururimi, umubyeyi akigisha umwana ururimi na we avuga, ntareke ngo azihitiremo amafunguro yabaye mukuru, ntareke ngo azambare ari uko yamenye kwihitiramo umwambaro umubereye, ntareke ngo azahitemo aho aziga amaze kuba mukuru, no kwegera Yezu ni uko. Umubyeyi afite inshingano zo kwita no kuri roho y’umwana nk’uko yita no ku mubiri we. Kutabuza abana gusanga Yezu ni ukubatoza hakiri kare indangagaciro nkirisitu, bagatozwa imigenzo mboneza Mana na mboneza bupfura.

Kuba Yezu avuga ko Ingoma y’ijuru ari iy’abameze nk’abana bato ni uko bizwi ko bagira urukundo, biyoroshya, bacisha make, batishyira hejuru. Nta na rimwe bumva ko bihagije ubwabo ahubwo bumva ko hari ubabeshejeho. Kuba biringira ababyeyi babo, nibyo Yezu yifuza gutoza abigishwa be ndetse natwe twese ngo tubeho twiringiye Imana kuko ni byo bizaduhesha amahirwe yo kwinjira mu Ngoma y’ijuru kuko Ingoma y’ijuru ari iy’abantu aho bava bakagera bumva ko bakeneye Imana, bakabaho bayiringiye.

Ni ibiki muri iki gihe bibuza abantu gusanga Yezu ? Yezu agaya ubwikunde, inzangano, amakimbirane, intambara, ubwironde, ibishuko by’ubukungu, kwibera mu maraha, gutwarwa n’iby’isi…. Kuko bibuza abantu kumusanga. Yezu yifuza ko byahigikwa ngo bidatesha abana be, abavandimwe be umugisha. Dusabwe kugira umuhate wo kwigizayo ibyo byose bitubuza gusanga Yezu, bitubuza kumuhabwa tubikuye ku mutima, bitubuza kuzirikana neza Ijambo rye. Nidufata umugambi uhamye wo kumusanga na we azadufasha guhigika imbogamizi zose zitubereye mu nzira zishobora kuba abantu cyangwa ibintu. Icy’ingenzi ni ubushake bwo kubona Yezu, ubushobozi arabuduha mu mugisha we. Ni ko guhinduka Umuhanuzi Ezekiyeli yatubwiye mu isomo rya mbere ati « Nimuhinduke mubeho. » koko rero, kwiremamo umutima mushya n’umwuka mushya bibeshaho naho gutera Imana umugongo no kugusha abandi utuma batagera kuri Yezu bikaganisha ku rupfu. Umubyeyi Bikira Mariya akomeze atubere urugero rwiza rwo kwakira Yezu mu mitima yacu no kumushyira abandi.

Padiri Bernard KANAYOGE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho