Nimureke abana bansange (Mk 10,13-16)

Inyigisho yo ku wa gatandatu – Icyumweru cya 7 gisanzwe, giharwe, C, 2013

Ku wa 25 Gicurasi 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Nimureke abana bansange (Mk 10,13-16)

Bakristu bavandimwe,

Yezu yakunze kwigisha ku buryo umuntu aba umwigishwa we. Uyu munsi arerekana abana ngo batubere urugero rwo kwakira Ingoma y’Imana.

Bamuzanira abana bato ngo abakoreho”. Abigishwa ntibabyakiriye neza. “Nuko abigishwa barabakabukira”. Iyi myifatire y’abigishwa iratangaje nako irababaje. Ese impamvu bitwaye kuriya yaba ari iyihe ? Impamvu twayishakira mu myumvire n’imibanire y’abantu muri kiriya gihe. Mu gihe cya Yezu, umwana yari asuzuguritse. Muri iki gihe twavuga ko uburenganzira bw’umwana butitabwagaho. Ni nk’aho ntabwo yagiraga. Kubera ubukene bwariho, abana bafatwaga nk’umutwaro ku babyeyi babo bagombaga kubashakira ibibatunga. By’umwihariko mu Bayahudi ho abana babaga batazi Itegeko ry’Imana yahaye Musa. Bafatwaga nk’abatagendera ku mategeko. Bari rero mu cyiciro cy’insuzugurwa hamwe n’abarwayi n’abacakara. Mwibuke ko hari aho ivanjili itubwira ko Yezu yagaburiye abantu ibihumbi bine, batabariyemo abagore n’abana ! (Mt 15,38). Mbese ni nk’aho abana atari abantu byuzuye. Nicyo cyatumye abigishwa babirukana nk’uwirukana inyamaswa.

« Yezu abibonye ararakara ati “Nimureke abana bansange ». Si kenshi ivanjili itubwira uburakari bwa Yezu. Ntiyishimiye ko abana basuzugurwa kariya kageni. Nabo kimwe n’abandi basuzugurwa kuri iyi si, bafite umwanya w’ibanze mu Ngoma y’Imana.

« Kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nkabo ». Murabizi Ingoma y’Imana niyo Yezu yigisha. Arerekana abana n’abameze nkabo ko ari bo bafite umurage w’Ingoma y’Imana. Kubera iki ? Abana Yezu abashima iki bafiteho umwihariko ? Si uko abana badakora ibyaha. Yezu yabatanzeho urugero abakuru bagomba gukurikiza ahereye ku myumvire y’icyo gihe : umwana ni muto, aciye bugufi, ni umukene, ntacyo azi, nta mwanya afite aho abantu bateraniye. Mbese nk’uko abigishwa babigaragaje. Mu gihe cya Yezu umwana ni « umukene ». Ntacyo ari cyo imbere y’umuntu mukuru, ntacyo afite, ntacyo ashobora… muri byose agengwa n’abantu bakuru.

Umwana kandi atega amatwi, akizera. Ibi abakuru biratugora. Tworoherwa no kuvuga kurusha kumva icyo undi avuga, n’icyo Imana itubwira. Umwana Samweli yabwiye Uhoraho ati “Vuga Nyagasani umugaragu wawe arumva”. (Soma 1 Sam 3,1-10) Twe hari ubwo tubicurika tuti « Tega amatwi Nyagasani, umugaragu wawe aravuga » !

Uko kwitegura kwakira, kubwirwa, kuyoborwa, gufashwa nibyo bituma umwana aba urugero mu kwemera no kwakira Ingoma y’Imana. « Ndababwira ukuri : umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho ». Yezu akomeje gahunda yo gukosora abigishwa, abarera, abategura kuzakora ubutumwa bunyuranye muri Kiliziya harimo no kuyobora. Bagomba kureka ibyo kwikuza no kwiyemera, bakigira bato kugira ngo bakire Ingoma y’Imana mu bwiyoroshye n’umutima wagutse, wakira bose, ukubaha bose nta kuvangura.

Nagize amahirwe yo kujya i Betelehemu, aho Yezu yavukiye mu rugendo nyobokamana. Hari Bazilika y’Ivuka rya Yezu nziza cyane. Natangajwe n’uko kuyinjiramo ari ukunyura mu karyango gato gafite nk’uburemure bwa metero n’igice. Ni ukujya ku murongo umwe, kandi umuntu aca bugufi kugira ngo yinjiremo. Bifasha kumva neza ukuntu Yezu, Jambo w’Imana yihinduye ubusabusa ; kumusanga bisaba guca bugufi. Abana binjiramo bitabagoye.

« Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza». Yezu ntiyigisha mu magambo gusa. Ibyo avuze abishyira mu bikorwa. Kuri we imvugo niyo ngiro. Guhoberana urugwiro bariya bana badakunzwe na mba (abigishwa barabakabukiye nk’ukabukira inyamaswa) bisobanura byinshi. Ubwabyo birimo inyigisho yuzuza ibyo yari maze kubabwira. Umugisha abaha ukomoka ku Mana usobanura ko Yezu ahise abafungurira amarembo y’Ubwami bw’Imana.

Guheza abakene no kubakabukira na n’ubu biracyariho. Abakristu basabwa kuba maso ntibakurikize buhumyi gahunda zimwe na zimwe ziheza « abakene ». Umukene kandi si umuntu udatunze ibintu byinshi gusa. Ni uwo wese abanyabubasha bafata nk’aho ntacyo ari cyo, ntacyo afite, ntacyo avuze, ntacyo ashobora… Kiliziya ya Kristu amarembo yayo ahora afunguye. N’umukristu agomba guhora afunguye amarembo y’umutima we.

Dusabe Roho Mutagatifu akomeze adusendereze ingabire y’ubuhanga, iduha kuryoherwa no kwakira neza abo bose bahezwa mu buryo bunyuranye.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho