“Nimureke bikure byombi kugeza mu isarura”

Inyigisho yo ku cyumweru cya 16 gisanzwe, A: ku wa  23 Nyakanga 2017

Amasomo: Buh12,13.16-19; Zab86(85),5-6,9ab.10,15-16ab;Rom8,26-27; Mt13,24-43

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Dukomeje kwishimira dushimira Imana Ingabire y’Ubusaserdoti yahaye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, yo ubwayo yemeye kudutoramo abasaserdoti ngo bafashe kwigisha, kuyobora no gutagatifuza imbaga yayo none imyaka ikaba ibaye Ijana imfura z’abanyarwanda zibimbuye mu muzabibu wa Nyagasani. Izo mfura zikomeje gukurikirwa; ejo hashize abari I Kabgayi bamfasha kubihamya. Imana Umubyeyi wa twese udukunda ikomeze kubisingirizwa.

Ubutumwa bw’ibanze Kristu yahaye abasaserdoti ni ukwigisha Ijambo ry’Imana. Iryo jambo niryo funguro duhabwa tukamenya icyo Imana idushakaho.

Uyu munsi turazirikana amasomo yo ku cyumweru cya 16 Gisanzwe A. Ayo masomo akubiyemo inyigisho nyinshi zidufasha mu nzira igana Imana umuremyi akaba n’umugenga wa byose.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’ubuhanga, umwanditsi mutagatifu aradufasha kuzirikana ku ngingo ebyiri z’ukwemera kwacu: ubuhangange bw’Imana budatana n’ubugwaneza bwayo. Mu maso y’abantu, izo ngingo ebyiri zisa nkaho zidahuzwa, kuko akenshi aka wa mugani : ‘ ubuze uko agira agwa neza’, tujya dukeka ko ubugwaneza ari umwihariko w’abanyantege nke. Yezu Kristu, yagiye abigarukaho kenshi mu nyigisho ze, akosora iyo myumvira idakwiye abana b’Imana: “ muzi ko abahawe kugenga amahanga , bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero, siko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu; uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu” ( Mt 20,25-27). Ibyo nibyo isomo rya none ritubwira muri aya magambo “ ….Ariko kuko ari wowe Nyir’ububasha, uca imanza zitabera kandi ugategekana ubwiyoroshye. Kandi koko ubushobozi urabusanganywe igihe cyose.”

Imana mu buhangange bwayo budakomwa mu nkokora, yashatse kutwereka ubugiraneza bwayo burangwa n’ubwiyoroshye kugira ngo itwereke inzira natwe abantu tugomba kwerekezamo. Gutsikamira abandi cyangwa kubakandamiza witwaje imbaraga zawe, bihabanye n’umugambi w’Imana. Ikindi Nyagasani atwereka uyu munsi, ni uko kuba umunyembaraga wiyoroshya bishoboka kuko ari nayo kamere y’Imana. Natwe turasabwa kugenza gutyo: kurangwa n’Impuhwe n’ubugwaneza nkuko Data wa twese uri mu Ijuru ari umunyampuhwe. Ni uko yatwihishuriye kandi ni uko ari iteka ryose rizira iherezo: “ Ndi Uhoraho, Uhoraho Imana igira impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje Ubuntu n’ubudahemuka. Imana igaragariza Ubuntu bwayo ibisekuru, ikihanganira igicumuro, ubwigomeke n’icyaha…. ( Iyim34,6-7). Ibyo yabibwiye Mussa, ubwo we yari kwitotombera imbaga ko yirengagije Uhoraho Imana igasenga ikigirwamana kigicurano.

Uko kwihangana kw’Imana, yirengagiza ibicumuro byacu, nibyo Yezu Kristu agarukaho mu Ivanjili ya none muri aya magambo ati: “ nimureke bikure byombi kugeza mu isarura; igihe cy’isarura nzabwira abasaruzi nti: nimubanze mutoranye urumafu muruhambiremo imiba muyijugunye mu muriro; naho ingano muzihunike mu kigega cyanjye”.

Ayo ni amwe mu magambo ya Yezu dusanga mu mugani wa none w’urumamfu n’ingano. Zimwe mu nyigisho dusangamo: Nyagasani aratwibutsa kutarangara tukaba maso kuko umwanzi wacu shitani arekereje ngo atsembe ineza y’Imana muri twe. Ategereje ijoro ngo aze kubiba urumafu muri twe. Bityo turasabwa guhunga umwijima tukagendera mu rumuri rwa Kristu.

Ntabwo byoroshye gutandukanya abana b’ingoma y’Imana n’abatari bo; kuko akenshi abigaragaragaza ko ari beza, hari ubwo usanga aribo nkozi z’ibibi: ‘ba rwubika ngohe nibo ba rwubura ngezo’; ku rundi ruhande kandi birashoboka ko abo twita ko ari babi, mu byukuri, bashobora kuba ari bo nta makemwa. Tugasabwa kwitonda Roho w’Imana akadufasha gusobanukirwa n’ibitugora ngo hato tutarandura ingano tuzitiranya n’urumafu. Ni muri uwo murongo, dusabwa kwitonda mu gucira abandi imanza, kuko ubucamanza ari ubw’Imana yo ireba mu mutima wa muntu : Nyirugusuzuma imitima ni we umenya igikwiye.

Bavandimwe, icyiza n’ineza yose bikomoka kuri Uhoraho, ntabwo rero Imana yigeze irema ikibi, ndetse nkuko igitabo cy’intangiriro kibitubwira, Imana imaze kurema yitegereje ibyo yari imaze kurema byose isanga ari byiza. Ntabwo rero ikibi tubona cyabarirwa mu mugambi w’Imana ahubwo ni ikimenyetso ko sekibi ari kutwototera. Twirinda gutsindwa kuko hari benshi bari kuba ingaruzwamuheto za sekibi muri iki gihe.

Ukwemera ni imbuto zako biri kugenda bikendera mu mitima ya benshi. Ibya gombaga kuba urukozasoni mu maso y’abantu bigenda bihabwa ibyicaro hirya no hino. Amategeko y’Imana ntabwo yitabwaho uko bikwiye, ndetse hari n’abayarwanya bavuga ko abangamiye uburenganzira bwa muntu. Gusenga mu bantu bigenda bikendera, kugeza n’aho umwanya w’isengesho nk’icyumweru, wasimbujwe ibindi bikorwa rusange: inama, imiko n’imyidagaduro, gutembera no gusabana….ibyo n’ibindi buri wese yatekerezaho bitari kure ye; bitugaragariza uko rya Jambo ry’Imana ryabibwe mu mitima yacu nk’imbuto nziza, rigenda ryototerwa kugeza naho rizimangatanywa n’urumamfu rubibwa n’umwanzi mu ijoro.

Dukwiye rero gushikama nkuko Pawulo mutagatifu yabitwibukije, tugasaba Roho w’Imana ngo aze muri twe atabare integer nke zacu, kuko turazi gusaba ibikwiye uko bikwiye.

Icyo Nyagasani adushakaho uyu munsi, ni uko twaca ukubiri n’imigirire y’urumamfu. Kwibaza ibibazo ku rumamfu ni ngombwa, no kumubaza icyo twakora birakwiye. Icy’ingenzi gikwiye Roho Mutagatifu arakitubwira niba tumwumvira kandi dusaba ibihuje n’ugushaka kw’Imana nk’uko isomo rya kabiri ryabivuze: ni ngomwa kwirwanyamo imbuto n’imizi biranga urumamfu.

Ibikorwa by’Imana bigaragara buhoro buhoro, bijya bisa nkaho ntabyo kuko ikibi kigaragariza bose, ariko nta na rimwe ikibi kizatsinda ikiza. Ya ngemwe ya Sinapisi, ntoya mu mbuto zose yasumbye izindi zose ndetse ibamo igiti kinganzamarumbo inyoni zose ziza kwarikamo. Ibyo ndabisorezaho nzirikana ingabire y’Ubusaserdoti Imana yaduhaye hano iwacu mu Rwanda, imyaka ikaba ishize ari Ijana. Dukomeze gusaba rero Nyirimyaka akomeze kudutoramo benshi kandi beza, bashishikariye gukenura ubushyo yabaragije.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

 Padiri Emmanuel NSABANZIMA,

ukorera ubutumwa muri Paruwasi HIGIRO, Diyosezi ya BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho