KU WA 3 W’IVU, 17/02/2021
Amasomo: Yow 2, 12-18; Zab 51 (50), 3-4, 5-6ab,12.13, 14.17; 2 Kor 5, 20-6,2; Mt 6, 1-6.16-18.
Nimureke Imana ibigarurire
Bavandimwe, inyigisho yo kuri uyu wa Gatatu w’ivu ihuje n’uwa 17 Gashyantare uyu mwaka wa 2021, amagambo tugize umutwe w’inyigisho ni aya: Nimureke Imana ibigarurire. Ahuje n’icyo umukirisitu wese akwiye kwihatira gukora cyane cyane mu gihe cy’Igisibo. Ubusanzwe, uwitwa umukirisitu wese akora buri munsi ibituma ubuzima bwe buturwamo n’Imana y’ukuri. Yihatira kumva icyo Yezu Kirisitu Umwana w’Imana amubwira mu Ivanjlili kandi akihatira kumva ijwi rya Roho Mutagatifu maze amajwi y’umwanzi Sekibi akayatahura akayazibya.
Igisibo, ni igihe cy’iminsi mirongo ine. Ni igihe kitwibutsa imyaka mirongo ine umuryango w’Imana wamaze mu butayu ushakisha inzira igana mu Gihugu cy’isezerano. Twibuka n’igihe Yonasi yabwiraga Abanyaninive ati: “Hasigaye iminsi mirongo ine, Ninive ikarimbuka”. Twibuke na ya minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine Yezu yamaze atarya atanywa asenga cyane yiteguye gutangira gutangaza Ingoma y’Imana. Umubare 40, ushushanya igihe gihagije uwemera Imana afite kugira ngo yitegure guhura na yo. Kuva kera, igisibo kimara iminsi mirongo ine: kuva ku wa Gatatu w’ivu kugera kuri Mashami. Ni iminsi 40. Ni igihe gihagije cyo kwitegura guhimbaza Pasika yo pfundo ry’ugucungurwa kwacu. Ni mu mutsindo wa Kirisitu natwe dutsinda. Kirisitu yatsinze urupfiu azukira kubaho iteka. Natwe twihatira gutsinda urupfu kugira ngo tubane na Yezu igihe cyose. Urupfu rubi ni uruzindaza roho igahora ku ngoyi y’icyaha. Urupfu rubi kandi, ni uruduta kure y’ijuru. Na ho urupfu rw’umubiri rwo, ni inzira tugomba kunyuramo kugira ngo twinjire mu ijuru kwa Data Ushoborabyose. Abatagatifu benshi bakunze kutwigisha ko urupfu rw’umubiri ari inzira igana icyiza kiruta ibindi. Ni byo rwose, ibyo kuri iyi si biraturyohera nyamara ariko mu ijuru hari ibiryoshye kurushaho. Udapfukama ngo asenge asabe gusabana na Yezu Kirisitu, Ivanjili irasomwa ntagire icyo yivaniramo, inyigisho z’abatagatifu na zo zimunera ibintu bitumvikana.
Igisibo tugitangiza umuhango ugomba na wo kutwigisha. Gusigwa ivu. Uyu mwaka Kiliziya yahinduye gato uko uyu muhango ugomba gukorwa. Guha umugisha ivu byo ntagihinduka, ariko Padiri avuga rimwe gusa ya magambo adushishikariza guhinduka no kwemera Inkuru Nziza. Ashobora no kuvuga ya yandi atwibutsa ko turi igitaka kandi ko tuzasubira mu gitaka: [Nimugarukire Imana, maze mwemere Ivanjili cyangwa Muntu, ibuka ko uri igitaka, kandi ko uzasubira mu gitaka]. Ivu ni icyo ritwibutsa: ko mu by’ukuri nta mikomerere yindi, umubiri wacu uzasubira mu gitaka ushanguke n’ubwo uzahindurwa ukundi ku munsi w’izuka rusange ry’abapfuye bose mu ndunduro y’ibihe n’amateka.
Mu myiteguro ya Pasika, dushishikarizwa ibintu bitatu bya ngombwa.
1). Gusenga: Mu ivanjili, Yezu yatwigishije uburyo bwo gusenga. Si ukwibonekeza, si ukwirata, si ugusukiranya amagambo nk’indryarya. Gusenga ahubwo ni ukwiyinjiramo ukarangamira Data Ushoborabyose. Gusenga, ni ukwemera ukuri kwawe n’ibyaha byawe ukabimenya ukabyicuza. Umuhanuzi Yoweli yahamagariye Isiraheli kwicuza no kwitegura ibihe bishya birangwa n’ubutabera, uburumbuke n’amahoro asesuye. Zaburi ya 50 ni ijwi ry’umuyoboke wamenye icyaha cye atakambira Imana ngo imugirire impuhwe. Isengesho rigororotse, rituma umuntu yoroshya Imana ikamwigarurira ineza yayo ikamwuzura. Isengesho ryiza, ni ryo ritugeza kuri Pasika ya Nyagasani.
2). Gusiba kurya: Gusenga bijyana no kwigomwa. Gusiba kurya ni ukwigomwa amafunguro. Ni ukwitoza gutegeka kamere yacu tukayitoza kumenya ko umuntu adashyira imbere amafunguro y’umubiri kuko aya roho ari na yo y’ingenzi afite umwanya ukomeye mu rugendo rugana Pasika. Uburyo bwo gusiba kurya na bwo butandukanye n’ubwo indryarya zigaragaza mu gihe zigenda zigondetse ijosi ngo isi yose imenye ko zizi gusiba. Umukirisitu nyawe ntasiba agamije gushimwa n’abantu. Ibanga afitanye na Nyagasani ni ryo ry’ibanze.
3). Gufasha abakene: Gusenga no gusiba kurya no kwigombwa mu buzima bwacu, ntacyo byamara mu gihe tutitaye ku bakene. Rya sengesho rituma ugira imbaraga z’urukundo. Mu gusiba, ugira ibyo wigomwa ukabifashisha abakene. Na none ariko ntawe ufasha agamije gushimwa n’abantu. Tuzafasha abatishoboye kubera ko twifitemo urukundo n’ubumwe na Data Udukunda. Urukundo rwacu rugomba kugera ku bandi tubafasha mu byo bakeneye bya buri munsi. Urukundo ni rwo rutuma kandi twegera ubabaye wese tukamuhumuriza. Uwapfukiranywe, uwarenganyijwe uwo ari we wese, twihatira kumuba hafi.
Muri iki gisibo, dusabe Imana Data Ushoborabyose yigarurire imitima yacu koko. Imana nitwigarurira koko, urukundo nyarwo rwa Yezu ni rwo ruzaturanga igihe cyose. Kirisitu yatugaragarije urukundo yemera kudupfira afite imyaka 33 gusa. Abamubambye ku musaraba, ni abahakanye urwo rukundo yatozaga bose. Kubera kutumva Ivanjili ye, ibyiza yabagiriraga babihinduyemo inabi. Yezu yaberetse ineza bo banangira umutima bamugirira nabi. N’ubu inabi iracyariho, duhore dukereye kuyirwanya twitwaje intwaro z’ukwemera, ukwizera n’urukundo. Pawulo intumwa ati: “Nimureke Imana ibigarurire. Turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo”. Muri iki gihe cy’Igisibo, dusabe imbaraga za Yezu zituzemo kugira ngo tuzakomere ku rukundo nyakuri rugera ku bantu bose, rwa rundi rutavangura, rwa rundi rubabarana n’ababaye bose rukishimana n’abishimye bose nta n’umwe dushyize ku ruhande. Tuzarugeraho uko turushaho kunga ubumwe na Yezu Kirisitu we utubwira ati: “Murahirwa nibabatuka bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari njye babahora” (Mt 5, 11). Intumwa ze n’abakirisitu ba mbere n’abatagatifu bose baremeye Imana irabigarurira baheka umusaraba aho gutatira urukundo nyarwo rwa Yezu Kirisitu.
Uyu munsi twibutse gusabira Kizito Mihigo. Twamenye ko yavuyemo umwuka kuri iyi tariki dore umwaka urashize. Ababanye na we batanga ubuhamya bw’urukundo rwuzuye yagaragarije umuntu wese nta kuvangura. Hariho Umuryango Remezo Mpuzamahanga wiyemeje kwigana imigirire ye wiyita Kizito Mihigo. Tubasabire bakomeze kwera imbuto nyinshi bakurikije urugero rwa Kizito Mihigo.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Cyprien Bizimana