Mu izina rya Yezu: Nimureke Imana ibigarurire

Inyigisho yo ku cyumweru cya 4 cy’Igisibo, C,

Ku ya 10 werurwe 2013

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Yoz 5, 10-12; 2º. 2 Kor 5, 17-21; 2º. Lk 15, 1-3. 11-32

Mu izina rya Yezu: Nimureke Imana ibigarurire

1. Inyigisho ya YEZU KRISTU n’Intumwa

Mu gisibo twibutswa by’umwihariko gukomera ku Mana Data Ushoborabyose. Ni ukubaho dushingiye kuri YEZU KRISTU waje mu nsi aje kudukiza. Ntiyigeze yitarura abanyabyaha. Ahubwo yashimishwaga n’uko bamwegera bashaka kumva UKURI yazaniye isi. Abamwegeraga bose bagaragazaga ukwiyoroshya kandi ijambo rye ryabageraga ku mutima bagahinduka abagenerwamurage b’Ingoma y’Imana. “Abasongareri” n’abirasi bareberaga ku rutugu abo bitaga abanyabyaha maze babona basanze YEZU bakabareba ay’ingwe bahekenyera amenyo YEZU KRISTU. Nyamara abo bakene babaga biyinjiriye mu Isezerano Rishya indangare zikiziritse ku dutegeko twahimbwe n’abantu. Kumva YEZU KRISTU no kumusanga, kwemera inyigisho z’intumwa ze, ni ko kwigarurirwa n’Imana Data Ushoborabyose. Ni ko kureka kuba ingaruzwamuheto za Sekibi. Ni ko guca ukubiri n’uburoroge butuma turaragira aho tuzicirwa n’inzara nk’uko byagendekeye umwana w’ikirara twumvise mu mugani YEZU yaduciriye.

2. Tureke Imana itwigarurire

Aho kwicwa n’umudari iyo twahabiye, YEZU KRISTU ashaka ko tuba abayoboke be. Iyobokamana nyakuri ritwongeramo ubuyoboke. Abana bafite inshingano zo kugaragaza ubuyoboke mu mubano n’ababyeyi babo. Ni yo mpamvu babumvira mu mirimo myiza babatoza bakabahora iruhande babigiraho. N’iyo bamaze gukura, imbaraga biyumvamo za kimuntu ntizibaturumbura mu rugo ngo barinde kugwa ku gasi kure y’urugo rw’ababyeyi babo. Ahubwo bahama mu rugo bakabafasha mu mirimo y’imbere ndetse n’indi igomba ingufu hanze mu mirima. Igihe cyo kubaka iyo kigeze bahabwa umugabane. Ntibawakiririra kuwutagaguza mu maraha. Ahubwo bawubyaza umusaruro kandi bagakomeza kugenderera ababibarutse.

Ubwo buyoboke bwo mu isi, ni ishusho yumvikanisha ubuyoboke butwerekeza mu ijuru. Kurangwa n’ubwo buyoboke, ni ko kureka Imana ikatwigarurira. Kwigarurirwa n’Imana ni uguhorana na Yo. Ni ukuyumvira iminsi yose y’ukubaho kwacu. Ababyeyi bo ku isi bagize amahirwe yo kwemera, batureze gikristu kuva batubatirisha. Gukomeza umurage wabo mwiza, ni byo bituma n’abacu ejo hazaza bazira ibizazane bakwikururira bataye inzira y’UKURI. Dutewe ishavu ry’uko ubu hari abana benshi bavukira mu burara bitewe n’uko ababyeyi bababyariye mu mihana kure y’urugo rw’UMUBYEYI. Umuco tugenda dutozwa w’ubwigomenke ku Mana, nta kindi uzatuzanira uretse inzara n’ubutindahare bw’uriya mwana w’ikirara tubwirwa mu mugani YEZU aducira Twakwirinda dute uwo muhora?

3. Twirinde, turinde abandi uburara 

3.1. Gufasha urubyiruko

Kwigarurirwa n’Imana, ni ukwirinda uburara ubwo ari bwo bwose. Iyo umuntu ahindutse icyigenge agasohoka mu nzu ya Se, umutima mubi ajyanye ni wo umukururira ubutindi. Icya mbere uriya mwana w’ikirara yakoze, ni ugutagaguza umutungo w’umugabane we mu buraya. Yashimishwaga n’amaraha bituma atagaguza umutungo we mu ndaya. Ibi tubibona buri munsi: urubyiruko rudatozwa inzira ya Data wo mu ijuru, ntirushobora gucika imitego ya Shitani. Ikintu cya mbere iyo kabutindi izirikisha abantu, ni iraha ry’umubiri rituma umuntu atakaza amafaranga menshi ayatera inyoni mu bimushimisha byose: itabi, inzoga, ubusambanyi n’ibindi byose birangaza.

YEZU KRISTU afite imbaraga nyinshi zo gutahura abataniye iyo mu matabi, mu tunywero no mu tubyiniro. Byakorwa bite? Igaruka ry’uriya mwana w’ikirara twabwiwe mu mugani, risa n’aho nta muntu n’umwe wundi wariteye. Yageze ahakomeye inzara imurumye, aribaza arataha. Hari benshi batana ariko ntihigere hagira icyago kibatera gutekereza. Abafite amafaranga bahora bayasehera indaya cyangwa abagore b’abandi, ni benshi kandi nta cyo bikanga. Abana b’abakobwa na bo bishora mu gushakira ifaranga mu busambanyi, abenshi ntibabura “abakiliya” kugeza bakecuye. Ese abo bose bakomeze kononekara kandi benshi muri bo barabatijwe? Dukore iki?

3.2. Guhagararira KRISTU koko

Icya mbere ni ukwiyumvisha ubutumwa dufite twe duhagarariye KRISTU. Pawulo Mutagatifu yaduhaye urugero mu butumwa bwe. Yabusohozaga yiyumvisha ko ahagarariye KRISTU. Ni byo rwose kuko yihatiraga buri munsi kwishushanya na We. Twese ababatijwe tubabajwe n’abavandimwe bacu bakomeje kuraragira, dukwiye mbere na mbere gusabira abahagaze mu kigwi cya KRISTU. Nibishushanya na We bagakora ubutumwa bwabo nta mariganya, abararagiye bazagaruka na bo bahazwe ibyiza byo mu Ngoro y’imana. Ese ko ibihe byahindutse, ubwo butumwa burashoboka?

3.3. Dufite ubuhamya

KRISTU ni muzima ejo hashize, none n’ejo hazaza. Arakigaragaza kandi agatanga amahoro agahabura abahabye akabohora abari ku ngoyi ya Sekibi agakiza indwara za roho n’iz’umubiri. Mu bihugu tugifite amahirwe yo kugira abayoboke benshi b’ingeri zose, dukwiye kwibanda cyane ku iyogezabutumwa ry’urubyiruko. Ni bo baziha Imana ejo, ni bo bazubaka ingo, ni bo bazatora amategeko atabangamiye ubuzima mu gihe kiri imbere. Amajyambere cyangwa iterambere, si byo bihumisha umuntu ahubwo bituma abaho neza iyo afite umusingi w’ubuzima bw’ukuri muri YEZU KRISTU.

Abakunze gukora ubutumwa mu rubyiruko barabyumva neza. Dutange ingero ebyiri. Mu butumwa bwa Paruwasi, hamwe n’abo twafatanyaga, twakunze kugira amahuriro y’urubyiruko. Iyo ihuriro ryabaga rihumuje, buri wese yatahanaga umugambi wo kuzazana undi musore cyangwa umukobwa umwe mu ihuriro ry’ukwezi gukurikiraho. Buri wese yakoraga ubutumwa maze buri kwezi hakaboneka ubuhamya bushya bw’abiyemeje kugarukira KRISTU. Ubwo butumwa busaba imbaraga nyinshi za roho n’umubiri. Igihe cyose byabaga ngombwa kwiriranwa n’urubyiruko umunsi wose, ibyo gusamura bikaza nyuma kuko abenshi babaga bafite inyota yo gusobanukirwa n’inyigisho y’uwo munsi, abandi bakeneye Isakaramentu ry’imbabazi, abandi bakeneye gutegwa amatwi. Ubutumwa bwa none ntibwashoborwa n’abantu b’abadabagizi (bon-vivants). Busaba kwizirika umukanda, ubwitange n’ubwizige.

Urundi rugero ni urwa Padiri Emiliyano Tardif wagize amahirwe yo guhura na YEZU nyuma y’imyaka yari amaze ari Padiri. Amaze guhura na YEZU KRISTU akemera ko ari MUZIMA bitari amagambo gusa, yatangiye gukora ubutumwa bwo guhuza abatannye na YEZU KRISTU. Yahereye ahitwa Pimentel na Nagua ho muri Repubulika Dominikana. Aho hose hari abakobwa bari bariyemeje uburaya. Amaze kuhageza URUMURI RWA YEZU KRISTU, barahindutse maze benshi muri bo baba abogezabutumwa (abakateshisiti). Uwo muhamya wa YEZU KRISTU yaje no mu Rwanda mu myaka ya za 1990.

4. Buri wese, nareke Imana imwigarurire

Umwanya Pawulo intumwa yatorewe, tubisubiremo, usaba ubwitange n’ubwizige kugira ngo tuwuhagararemo twinjira mu ijuru kandi dufasha n’abandi kuryinjira nta n’umwe tubujije kwinjira. Ngaho rero buri wese niyihatire gukunda YEZU KRISTU by’ukuri maze kandi akore ubutumwa amwegereza abo bagendana cyangwa abo bahura. Abana b’ibirara bazagaruka bitewe n’uko tubakunze tubabwira uko bishoboka kose Inkuru Nziza y’Umukiro twazaniwe na YEZU KRISTU. Ni ryo banga ryo kwinjira muri Pasika tukazimanirwa amafunguro arenze mana abasokuruza bacu bariye mu butayu.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho