Nimusabe muzahabwa

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA,

19 GICURASI 2012 

AMASOMO:

1º. Intu 18, 23-28

2º. Yh 16, 23b-28 

Nimusabe muzahabwa 

Amasomo matagatifu y’uyu munsi aje atwizeza ko nidusaba tuzahabwa. Mbere y’uko YEZU arangiza ubutumwa bwe kuri iyi si, yahaye impanuro nyinshi abigishwa be. Ntiyibagiwe no kubahamagarira guhora basaba ibyo bakeneye byose Data Ushoborabyose. Ni byo koko, uwemera Imana Data Ushoborabyose hamwe n’uwo yatumye YEZU KRISTU, ntashobora kwizingira mu ngorane ze gusa. Ahora yizeye ko uwamuhaye ubuzima yamuha n’andi mazimano akeneye mu buzima bwa buri munsi. Ariko se aho ntidukwiye kwibaza uburyo dusaba? Ese icy’ingenzi dukwiye gusaba, ni ikihe? Hanyuma se ubuzima bwacu tubuganisha he?

UBURYO BWO GUSABA. YEZU KRISTU aratubwira ati: “Nimugira icyo musaba Data mu izina ryanjye, azakibaha”. Hari abakristu benshi usanga binubira uburyo bahora basenga bagira icyo basaba Imana ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Icya mbere bakwiye kwibaza kugira ngo basobanukirwe, ni iki: Ese dusaba mu izina rya YEZU KRISTU? Usaba wese mu izina rya YEZU KRISTU, ni we uhabwa. Ese gusaba mu izina rya YEZU bivuga iki? Mbere yo kugira icyo dusaba, ni ngombwa kubanza gutekereza neza tukibaza niba icyo dusaba dukeneye koko, ari ikintu simusiga kugira ngo twinjire mu Ngoma y’Imana. Gusaba mu izina rya YEZU, ni ukubanza kumenya niba icyo twifuza kugeraho YEZU KRISTU ubwe mu buzima bwe tuzi yabayemo hano ku isi yaba yaragishakashatse. Kuba YEZU abwira abigishwa be ko abona ko nta cyo bigeze basaba mu izina rye, natwe bikwiye kudukangurira kureba niba ibyo dushaka gusaba tubisaba mu izina rye. Dukomeze dutsindagire ko gusaba mu izina rya YEZU ari ukubanza gutekereza tukareba niba ibyo dushaka bizubahisha izina rya YEZU. Ndamusaba gukira indwara y’igifu…Ariko se niba abona ko umunsi nakize igifu nzarushaho gucura abandi, urumva kunkiza iyo ndwara bimariye iki roho yanjye? Cyangwa turamusaba ngo akize abarwaye sida…Ese niba umunsi nayikize nzarushaho gusambana, murumva uko gukizwa bizamarira iki roho yanjye? Uramusaba amafaranga, imodoka, inzu nziza n’ibindi…Niba se ibyo bizanyongerera umwirato, murumva kubimpa byaba bimariye iki roho yanjye? Uramusaba kwiyegurira Imana…Ese niba nuba umusaseridoti cyangwa uwihayimana wundi uzibera mu maraha, ukaba uwo kwirira no kwinywera, urumva kuguha iyo nzira byamarira iki roho yawe n’iz’abandi? Ni ngombwa gutekereza neza icyo “gusaba mu izina rya YEZU” bisobanura. Aho ni ho twamenyera icyo dukwiye gusaba.

ICYA MBERE DUKWIYE GUSABA. Iyi ngingo tuyumve twifashishije ijambo YEZU atubwira mu Ivanjili yanditswe na Matayo 7, 7-11: “Musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa. Kuko usaba wese ahabwa; ushakashatse akaronka, n’ukomanze agakingurirwa. Mbese ni nde muntu muri mwe, umwana we yasaba umugati, akamuhereza ibuye? Cyangwa se, yamusaba ifi, akamuhereza inzoka? Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha ibyiza abamusabye?”. Arangije avuga ko Data uri mu ijuru azaduha ibyiza igihe tubimusabye. Ubanza erega hari igihe tutamusaba ibyiza. Bityo iyo tutamusabye ibyiza byagirira akamaro roho yacu, birumvikana ko tutategereza kubihabwa. Hari igihe twibwira ko ibi n’ibi dusaba ari byiza ariko tutazi ko nyamara nta cyo bimariye roho yacu. Nta mubyeyi utekereza neza ushobora guha umwana we ibyo amusabye byose. Iyo dusaba twifitemo amatwara nk’ay’umwana usaba ibyo ashatse byose, birumvikana ko Umubyeyi wacu udukunda adashobora kwemera kuduha ibitagize icyo bimariye roho yacu. Arikose YEZU ashaka kuvuga iki mu ijambo ngo nimusabe muzahabwa? Mu Ivanjili yanditswe na Luka twasangamo igisubizo gisobanutse: “Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye?” (Lk 11, 13). Aha turasobanukiwe: burya icyo YEZU ashaka ko dusaba mbere na mbere ni imbaraga za Roho Mutagatifu.

UBUZIMA BWA ROHO. Ibintu byose byo ku isi bibereyeho kudufasha kunga ubumwe n’Imana Data Ushoborabyose muri YEZU KRISTU. Iyo bitadufasha muri ubwo buryo, nta kamaro kabyo. Umuntu ntagomba kumva ko akeneye gusa ibimufasha kwinyagambura muri iyi si. Hari ibindi bisumbyeho. Ni byo YEZU KRISTU aganishaho. Ni byo tugomba gusaba mbere na mbere. Nta wabitugezaho, nta wabidushoboza usibye YEZU KRISTU ubwe. Roho we Mutagatifu ni we akoresha mu kutuyobora muri byose byatugirira akamaro kuri roho. Iyo Roho Mutagatifu adutuyemo aduha n’ubuzima bwiza. Ubuzima bwiza ntibusobanura imibereho yo kudamarara bya gikire. Ubuzima bwiza, ni ukwigiramo amahoro aturuka ku Mana Data Ushoborabyose. Birazwi ko no mu bicika Roho Mutagatifu adukomeza. No mu bukene, ni uko, ndetse no mu zindi ngorane. Roho Mutagatifu, ni We udusobanurira ibidufitiye akamaro byose. Ni na We watubwiriza gusaba neza. Ni We uduha ubuzima bwa roho buzira umuze. Ni We uduha imbaraga zo gukurikira YEZU no mu nzira ifunganye ku buryo bwose. Hari abatubanjirije benshi twibuka tugatangazwa n’ukuntu banyuze mu ngorane zitagira ingano ariko ntibigere batezuka ku rukundo YEZU yaturaze. Twahera no ku ntumwa ubwazo. Uko zanyuze mu bitotezo no mu bukene ariko ntizigere zitandukanya na YEZU KRISTU. Twatekereza nka Mutagatifu Rita waburagijwe n’umugabo we ariko akamuhindura akoresheje urukundo rwa KRISTU yakomeyeho. Twavuga nka Padiri Pio watotejwe bikomeye agahagarikwa gusoma misa, akababazwa n’ibikomere bya KRISTU ariko muri ibyo byose ntiyigere acogora mu buzima bwa roho. Tumenye neza ko icyo YEZU ashaka ko dusaba mbere na mbere ari ROHO MUTAGATIFU. Nituyoborwa na WE tuzatambuka muri iyi si dukeye. Dushimire YEZU KRISTU wavuguruye Kiliziya akwiza hose Ivugururwa muri Roho Mutagatifu. Amatsinda y’Ivugururwa yagaragaje imbuto nyinshi. Ni ngombwa kuyashyigikira no gushishikariza buri mukristu wese gusaba isenderezwa muri Roho Mutagatifu. Uyu munsi ni uwa kabiri wa Noveni ya Pentekositi.

Dusabirane guhora dusaba mu Izina rya YEZU, tuzahabwa. Nta gushidikanya.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA