Nimusabe Nyir’imyaka

Ku wa kabiri w’icya 14 Gisanzwe A, 7/7/2020

Amasomo: Hos 8, 4-7. 11-13; Zab 115 (113B), 3-4, 5-6, 7-8a, 9.11, Mt 9, 32-38.

NIMUSABE NYIR’IMYAKA YOHEREZE ABAKOZI

Bavandimwe,

Kuri uyu wa kabiri w’Icyumweru cya 14 gisanzwe, ijambo ry’Imana riradusaba gutega amatwi ugushaka kwayo, tukarangwa n’ukwemera kutajegajega maze tugahinduka abantu bashya. Twumvise umuhanuzi Hozeya atubwira uburyo Uhoraho yinubira imigirire y’umuryango we wikorera ibyo wishakiye utitaye ku gushaka kwe. Nyamara ibyo byose bizabagiraho ingaruka: “babibye umuyaga, bazasarura serwakira”, ibitambo byabo ntibinyura Uhoraho ahubwo bazaryozwa ibyaha byabo.

Twumvise mu ivanjili, Yezu yirukana roho mbi yari yararitse mu muntu ikamutera kuba ikiragi. Mu babonye icyo gitangaza, harimo ibice bibiri: Rubanda baratangara bati: “Nta bintu nk’ibi byigeze biba muri Israheli”. Abafarizayi bo banze kuva ku izima, baracyanangiye umutima kugeza basobanya mu gusobekeranya ibiterekeranye: “Sekibi, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi”. Iyo mbaga y’abantu isonzeye ubutungane mu gihe abafarizayi, abigishamategeko n’abakuru b’umuryango mbese ibyo bikomerezwa byibwira ko byaheraheje agasongero k’ubutungane! Baribeshya kuko bashukwa n’ububasha hamwe n’ibishashagirana bya hano ku isi.

Yezu agiriye impuhwe iyo mbaga y’abantu kuko barushye, bakaba bashonje kandi bafite inyota y’ubutungane ariko bakabura ababayobora ku Mana. Ni yo mpamvu asaba abigishwa be gusenga: “nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye”. Zabuli iraduhamagarira kwiringira Uhoraho aho gushyira amizero yacu mu bigirwamana bidafite shinge na rugero. Uhoraho ni We muvunyi wacu n’ingabo idukingira. Ese tutari kumwe na We hari icyo twakwigezaho?

Bavandimwe,

Yezu arashaka kudukiza roho mbi itubuza kuvuga. Iyo roho mbi itubuza gusingiza Imana; ntishaka ko tubwira abandi ibyiza by’Imana. Iyo roho mbi ni yo idutera guceceka imbere y’akarengane gakorerwa abandi. Niba ubona ako karengane ukinumira, nawe uri kimwe n’uyu muntu wari warahanzweho na roho mbi. Ntukarebere ikibi gikorwa ngo wicecekere kuko gukingira ikibaba umugiranabi ari ukuba umufatanyabikorwa we bityo ukaba ubaye umwambari wa Sekibi, ukaba indiri ye maze akakwarikamo.

Duhamagariwe gusenga dusaba abakozi benshi kandi beza mu murima w’Imana. Iri ni isengesho rikomeye tugomba kuvuga buri munsi. Tujye twibuka gusabira abantu bose biyemeje kuba ibyihare kubera Inkuru nziza kugira ngo bace ukubiri n’imigenzereze ya “gifarizayi” ahubwo bakurikire kandi bakurikize Uwabatoye. Tujye dusabira n’abari muri iyo nzira ngo batsinde ibicantege byose. Muri iki gihe ni ngombwa gusenga dushikamye dusabira Kiliziya yo yahawe ubutumwa bukomeye bwo kwamamaza iyo Nkuru nziza mu bantu. Abayamamaza bagomba kuba aba mbere bayakiriye by’ukuri maze twese hamwe tugafatanya muri uwo mugambi w’Imana wo gukiza isi nta n’umwe utereranye undi cyangwa wishyize mu kato kuko hari bamwe bigira abacamanza b’abandi bagahugira mu gucira abandi imanza bagahera muri ibyo aho gufatana urunana bagakosora ibikocamye ndetse n’utsikiye bakamwegura, bakamusindagiza ariko byose bikoranywe urukundo, ukwemera n’ukwizera.

Nidusabe Nyir’imyaka yohereze abasaruzi isi yose imenye Imana nyakuri maze twese hamwe tuzabane na Yo ubuziraherezo uko amasekuruza azagenda abisikana n’amasekuruza. Amen.

Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho