“Nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye”

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 26 gisanzwe, B, 2015

Ku ya 01 Ukwakira 2015, Umunsi  wa Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, Umubikira & Umuhanga wa Kiliziya.

AMASOMO: 1º. Neh 8, 1-4°5-6.7b-12; Zb18,8,9,10,11; 2º. Lk 10,1-12

Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye.”

Bavandimwe, bana b’Imana, Kristu Yezu akuzwe!

Kuri uyu munsi dutangiraho ukwezi k’ukwakira, kwahariwe Umubyeyi Bikira Mariya, twongeye kuzirikana Ijambo ry’Imana ridukangurira kuba abogezabutumwa b’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Iyo Nkuru Nziza tugomba kwamamaza ni iy’Izuka ry’Umukiza n’Umwami wacu Yezu Kristu. Koko rero Kristu : Yaraje-yarababaye-yarapfuye-Yarazutse none ni Muzima aganje ijabiro – kandi azagaruka. Iyo Nkuru Nziza igomba kuba ikimenyetso-ndanga k’Umukristu wese, akayamamaza mu mvugo no mu ngiro, aho ari hose, uko ari kose no mu byo arimo byose ku buryo bwose. Ibyo kandi birashoboka kuko hari benshi babishoboye mbere yacu, muri bo tukavuga Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu duhimbaza none, tudashidikanya ko atubereye umutoza mwiza mu gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza, duhereye mu two twita ko ari utworoheje, tugasubira kuba nk’abana bato, bamwe dusabwa kwisanisha nabo ngo tuzabone kwinjira mu Bwami bw’ijuru: Ndababwira ukuri, nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, ntabwo muzinjira mu ngoma y’ijuru (Mt18,3).

Ijambo ry’Imana rirakomeretsa kandi rikanomora

Mu isomo rya mbere rya none ryo mu gitabo cya Nehemiya, turabwirwa uburyo imbaga ya Israheli yakoranye igasomerwa ibyanditswe bitagatifu ihuje umutima kandi ishyize hamwe, ni intangiriro ya liturjiya y’Ijambo ry’Imana duhimbaza natwe mu makoraniro yacu byumwihariko mu Gitambo cya Misa.

Nuko kuva mu museke kugeza ku manywa y’ihangu, Ezira asomera icyo gitabo aho ku karubanda…, ijambo ry’Imana rigomba guhabwa umwanya uhagije mu makoraniro yacu, kandi rigatangazwa ku buryo bwumvikana kuri bose, rigahabwa icyubahiro rikwiye.

Nimuceceke kuko uyu munsi ari umunsi mutagatifu, kandi mwikomeza kugira agahinda.” Ijambo ry’Imana rirakomeretsa kandi rikomora kuko turihuriramo n’Imana, rikatubera indorerwamo tuboneramo neza abo turi bo, kandi rikatumurikira nk’itara tukabona aho tugomba kwerekeza haboneye. Bityo tukegukira kuribera abahamya twerekeza mu mirima yeze nk’abasaruzi nkuko Nyagasani Yezu yabiduhayemo ubutumwa mu ivanjili ya none.

Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake

Yezu Kiristu nyuma yo kohereza ba cumi na babiri mu butumwa, yohereje abandi mirongo irindwi na babiri, abaha ubutumwa bwo gukiza abarwayi no gutangaza Inkuru Nziza y’uko ingoma y’Imana ibari hafi. Arabwira imyitwarire nyayo igomba kuranga umwogezabutumwa, uko bagomba kwambara, ndetse n’ibyo bagomba kwitwaza n’ibyo batagomba kujyana ngo bitazababere imbogamizi mu butumwa. Ni koko Yezu arabona neza ko ahakenewe kwamamazwa Inkuru Nziza ari hagari kandi hakaba ingorane nyinshi, niyo mpamvu ababurira ababwira ati: nimugende; mbohereje nk’abana b’intama mu birura.

Ubwo butumwa none, ni twebwe twese ababatijwe, turi kubuhabwa, ngo duhaguruke tugende, tujye kubwira bose kugera ku mpera z’isi ko Ingoma y’Imana iri muri twe kandi dusabwa kuyakira. Tugahamiriza bose ko Yezu Kristu ari Muzima kandi ko akiza, ko ari we uruhura abarushyushye akabasubiriza umutima mu gitereko; ko ari we Mahoro uhosha intambara z’imbere mu mitima n’izinyuma agatanga ibyishimo bihoraho. Ko ari we Funguro umara inyota n’inzara y’ibyo duhora turarikira agatima kagahora karehareha ko ari we Gisubizo; turatumwa kujya kubwira bose ko ari we Ushoboye, we Soko y’ibyiza byose, Umukiza Rukumbi iteka n’iteka.

Aratuburira ko ubwo butumwa atari ko bose bazabwakira, hari benshi bazaburwanya, ariko Nyagasani aradutoza kudacika intege, gukomera no gukomeza kugera ku ndunduro.

Hari umukecuru mu minsi ishize witegereje uburyo abantu bagenda bagabanuka mu kwitabira iyogezabutumwa, akabona imiryango y’Agisiyo Gatolika imwe n’imwe irenda gusibangana, Misa ntiyitabirwa….. kandi amasoko n’utubari byuzuye, nuko bari kubyibazaho mu nama atanga impamvu abantu batakitabira, agira ati: ‘ burya ubu butumwa dukora ntibutana n’umusaraba kandi abantu ba none ntibashaka ikibarushya.’

Hari benshi muri iyi minsi bacogoye ku murimo wa gitumwa, hari n’abandi bitagize icyo bigwiye bumva bitabareba, abo bose tubasabire kugira ngo bahugukire kwamamaza Inkuru Nziza, maze isi yose imenye Umukiza, kandi ironke amahororo atanga. Tubisabe tuniyambaza Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu duhimbaza none, ngo aturonkere ingabire zidufasha gutwaza muri uru rugendo rugana kandi ruganisha abandi ku Mana Umukiza wacu.

Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa, udusbire.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Emmanuel NSABANZIMA, muri Paruwasi Higiro, Diyosezi ya BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho