Nimusenge igihe cyose kandi muri byose

Ku wa 6 w’icya 7 gisanzwe, B, 26 gicuransi 2018

Yk 5, 13-20; Zab 140, 1-2; Mk 10, 13-15.

Nshuti z’Imana namwe mwese bantu b’umutima uyishakashaka! Amahoro n’imigisha bya Nyiringabo bibasakareho kandi bihorane namwe iteka.

Bantu b’Imana, kuva ku Cyumweru ku mugoroba twogeye gusubira mu bihe bisanzwe bya liturujiya. Ntibivuze ko dufashe akaruhuko mu myitozo yo gushakashaka Imana. Ahubwo bivuze ko nta banga rihambaye ry’ubuzima bwa Kristu duhimbaza, uretse kumwitegereza mu buzima bwe busanzwe bwa gitumwa tukagerageza uko dushoboye kumwiga no kumwigana ingendo tugamije kunoza umubano wacu n’Imana ndetse na bagenzi bacu. Ni yo mpamvu liturujiya y’ijambo ry’Imana idahwema kubidufashamo.

Muntu w’Imana, uyu munsi wongeye kwibutswa imbaraga z’isengesho! Isengesho rifite ububasha bwo kwigarurira umutima w’Imana, rifite ububasha bwo gusana umutima wawe, bwo gukomeza abababaye, guhumuriza abarwayi n’indushyi, isengesho rifite ububasha bwo gutanga ihumure, isengesho ritanga ububasha bwo kuryoherwa n’ubuzima. Ngibyo ibituma Mutagatifu Yakobo asaba abagize ikoraniro yari ashinzwe ko bagomba gusenga no kuririmbira Imana mu bihe byose: mu byishimo, mu kababaro, mu mihangayiko, mu burwayi, kubera ko isengesho rivuganywe ukwemera n’ukwizera rikiza kandi rihumuriza. Yakobo arashishikariza abe kwita cyane ku mugenzo wo gusabira abarwayi no kubatabarisha amavuta y’agakiza kugira ngo bagirirwe imbabazi z’ibyaha kandi bahabwe ihumure.

Muntu w’Imana, izi nama za Yakobo nkwifurije kuzigira izawe: senga igihe cyose, shima Imana igihe cyose kandi uyishimire ibikubayeho byose! Ntuzagwe mu mutego w’abiyemeje kwimura Imana mu buzima bwabo, basigaye batoza abandi kwihakana ubuvunyi bwayo, bababwiriza kwishingikiriza imbaraga za muntu! Mbese uwo muntu wishingikirijeho utekereza ko izo mbaraga umubonaho yazikuye handi hehe hatari ku Mana nzima? Ko iziva kwa RUREMANKWASHI cyangwa kwa ILLUMINATI ziyoyoka nka Nyomberi? Muntu w’Imana nongeye kukwibutsa ko kubaho kwawe ugukesha Imana yonyine! Yihe umwanya wayo na yo izita ku byawe.

Muntu w’Imana kugira ngo uryoherwe n’isengesho Yezu yaguhaye inzira: gira umutima wiringira Imana nk’uko umwana yiringira ububasha bw’ababyeyi be. Aragutumira ngo umusange agukoreho maze ryake. Uramwemerera kumusanga se?  Ngwino, wikwihinda kubera abakubwira ko Imana itigeze ikuba hafi, kubera abafunga umuryango bakanga kwinjira kandi bakakubera intandamyi! Ngwino Yezu agutegeye amaboko ngo akwakire akuramburireho ibiganza maze akuzahure. Ngwino aguhundagazeho imbaraga z’ukuri kwe kuko ni cyo cyamuzanye ku isi we Nzira Ukuri n’Ubugingo. Hata inzira ibirenge rero kandi uruhuke ari uko umushyikiriye. Roho Mutagatifu abigufashemo.

Padiri THÉOPHILE NKUNDIMANA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho