Nimushake ikiri icyiza, ikibi mukireke. Nimwange ikibi, mukunde icyiza

INYINGISHO YO KUWA GATATU W’ICYUMWERU CYA 13 GISANZWE, ITARIKI YA 4 NYAKANGA 2018

Amasomo: 10 Am 5, 14-15.21-24; 20 Mt 8, 28-34

Bavandimwe, Ivanjili y’uyu munsi iratangaje cyane ! Kumva abagabo babiri bose, bahanzweho na roho mbi, bibera mu marimbi baza bagana Yezu. Ntibakiri abantu basanzwe babaye ibinyamaswa ! Mu muco wa Kiyahudi, mu buvumo, mu marimbi habaga abantu b’amabandi, ibisambo n’abahanzweho bataye sosiyete. Aho ngaho no muri abo ngabo Shitani yabaga yarahafashe icumbi. Ikindi gitangaje kuri bo ni uko bazi Yezu uwo ari we kurusha abazima. Bati: “uradushakaho iki Mwana w’Imana… waje kutudurumbanya igihe kitaragera?”. Kubona amashitani azi ko hari igihe kitaragera kandi ko kizagera! Igitangaje kurusha ibindi ni ukuntu Yezu akiza bariya bagabo bahanzweho, b’ibinyamaswa ariko abatuye umugi bose bagasanga Yezu atari ukugira ngo bamwinginge na bo abakize ahubwo ngo abavire mu gihugu.

Bavandimwe, turagenda duhumwa amaso no kutamenya guhitamo. Guhitamo neza. Umuhanuzi Amosi araturarikira guhitamo icyiza tukanga ikibi. Gushaka ikiri cyiza no kureka ikibi. Ibimenyetso bitatu Ivanjili y’uyu munsi ikoresha: amarimbi, ingurube n’ imbaraga za Shitani zibuza abantu kunyura iriya nzira. Bigaragaza ko kenshi na kenshi umuntu atsindwa agateshuka inzira yarakwiye kunyura, bikamutesha inzira y’ukuri n’ubwo inzira yindi biduhangira igaragara nk’aho ari iy’ibyishimo cyangwa kubaho neza. Tugomba guhora tuzirikana ko turi ku rugamba rurwanya Shitani itubuza kunyura inzira y’ukuri.

Ingurube zaroshywe mu Nyanja bikababaza abantu, nyamara ku Muyahudi yari inyamaswa ihumanye, idakwiye kuribwa n’umuntu wifitemo iyobokamana, ni inyigisho ikomeye Yezu aduha, atwereka ko twihambira ku kibi, tukagitunga, tukabana na cyo tukumva tutakireka kandi amaherezo ikibi kizatsindwa. Ntidukwiye rero guhitamo no kwizirika ku kibi kizatsindwa ahubwo kwibanda ku cyiza kandi kizahoraho. Bavandimwe, nimucyo twihatire gushaka ikiri icyiza, ikibi tukireke. Nitwange ikibi, dukunde icyiza. Ikibabaje muri iki gihe ni uko abantu bamwe babivangavanga. Mperutse guhura n’umunyeshuri ndamubaza nti: “uzi akamaro k’umutimanama?”. Na we aransubiza ati: “umutimanama utuma tubasha guhitamo icyiza n’ikibi”. Nanjye ndamubwira nti wibeshyeho gato umutimanama ntudufasha guhitamo icyiza n’ikibi kuko twaba tubihitiyEemo icyarimwe; ahubwo udufasha guhitamo icyiza no kureka ikibi. Sekibi udutwara uruhu n’uruhande na we arabizi ko azatsindwa burundu, ni igihe kitaragera. Ariko n’ubwo kitaragera Yezu yaje kuyidurumbanya ngo itagira imbata abo yacunguye.

Umubyeyi Bikira Mariya nadukikire dukire ikibi dukunde icyiza!

Padiri Théoneste NZAYISENGA.

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho