Nimushishoze

KU CYUMWERU CYA IV CY’IGISIBO A, 19/03/2023

1 Sam. 16, 1b.6-7; Zab 22 (23); Ef 5, 8-14; Yh 9, 1-41.

Nimushishoze, mumenye ibishimisha Nyagasani

Bavandimwe, nimugire amahoro ya Kirisitu. Iki cyumweru cya kane cy’Igisibo cyitwa icy’ibyishimo: Laetare: Nimwishime. Twishimire iki ubu?

Twishimiye ko igisibo tukigeze hagati. Twishimiye ko Pasika yegereje. Twishimiye inzira twamenye yo gukurikira Yezu Kirisitu. Amateka ye kuva ubwo yinjiye mu mibereho y’abantu, arazwi. Usibye abiraza i Nyanza, umuntu wese wabatijwe atigiza nkana, azi Yezu Kirisitu uwo ari we. Ni we ashingiraho ubuzima bwe bwose. Ni we mizero ye. Amizero ye ntashobora kuyashingira ku bantu no ku binru byo mu isi. Yezu ni we yizeye. Ntiyizeye abami n’abagenga b’iyi si. Ni Yezu ahakwaho, azi neza ko ari we Kuri kudahindagurika. Abantu twe turahindagurika. Ari abategeka ari n’abategekwa, turahindagurika kubera imbuto Sekibi adahwema kubiba mu bantu. Umuntu asa n’uzi ukuri nyamara ejo ukumva aravuga ibihabanye n’ukuri azi. Umuntu abwira undi ko amukunda nyamara ejo akamuhemukira. Umuntu agira muri rusange umutima ufunganye wuzuyemo ubwikunde, ubwibone, ubwikanyize, uburyarya n’ubugome. Ibyo byose Imana iba ibizi. Kera yatoye Umwami wagombaga kuyobora umuryango wayo: yagaragaje ko itagendera ku misusire y’abantu cyangwa ku buriganya bwabo. Yatoye agahungu k’agahererezi mu bana bose ba Yese. Ka Dawudi kari gasuzuguritse mu maso y’abantu, nyamara Dawudi yaratowe asigwa amavuta n’Umucamanza Samweli. Dawudi yabaye igihangange ku bw’ingabire y’Imana n’ubushake bwayo. Koko ni byo, Imana ntireba imisusire y’abantu n’ubuhangange bwabo. Iryo ni rimwe mu masomo dukwiye kugenderaho . Mu gihe isi yagiye igira abantu bayiyobya bakayoreka, ibi bihe turimo bikwiye ubushishozi bwuzuye kugira ngo idashuka benshi bakayoba. Kuba umushishozi, ni ukugendera mu Rumuli. Hari ibintu bitatu Pawulo intumwa yatubwiye ko biranga imbuto y’urumuri.

Icya mbere ni ubugiraneza. Pawulo yadushishikarije kugendera mu rumuli. Yaduhamagariye kugenza nk’abana b’urumuli. Icya mbere kiranga umwana w’urumuli, ni ubugiraneza. Yezu yagiraga neza aho anyuze hose. Abamukurikiye bitwa Abakirisitu na bo bihatira kugira neza uwo bahuye wese akababonamo ineza n’amahoro. Yego isi irimo ubugome bwinshi kandi buturuka kuri Nyamurwanyakirisitu. Iyo nkenya rero ifitiye umujinya aba-Kirisitu. Kimwe mu biranga mwene Nyamurwanyakirisitu, ni isememe umuntu agira iyo abonye aba-Kiristu. Umuntu wese urwanya Imana agatoteza abayo ari n’abaziranenge, burya aba akorera Sekibi Nyamurwanyakirisitu. Abagambaniye Yezu bakamwicisha, burya babitewe na Sekibi yari yarabigaruriye ipfukiranya ubwenge bwabo maze ibuzuza inabi. Mu bice byose by’abantu, hakunze kugaragara abakorera Imana bayikunda cyane n’abandi bibwira ko bayikorera kandi baremeye gupfumbatwa n’inabi. Aho inabi iri, nta rumuri ruhari, nta busabane, nta mwuka mwiza mu bantu. Abategetsi bagiye baduka ku isi bagakemba abantu kubera inabi n’umururumba bari bifitemo n’inyota y’ubutegetsi, abo bakoze ibibi mu isi abantu bahumeka ari uko batakiriho. Iyo twumva nka Hitileri cyangwa Idi Amini, turatangara ntitwiyumvishe ukuntu umuntu yaba umubisha gutyo. Nyamara umuntu wese adashishoje ngo yiranduremo inabi buhoro buhoro ishobora kumukogoteramo akazarangiza nabi ubuzima bwe.

Icya kabiri ni ubutungane. Yezu yadushishikarije kuba intungane nk’uko Data wa twese ari intungane. Ubutungane mu by’ukuri, ni ubutagatifu. Ni amatwara y’ubuyoboke imbere y’Imana, bwa buyoboke butuma umuntu yibombarika akigengesera kugira ngo atava aho akora ikidakwiye mu maso y’Umubyeyi we. Kurangamira Imana Data Ushoborabyose, kubahiriza amabwiriza yayo, kwihatira kurangwa n’urukundo mu bandi, kwirinda amafuti, ubutiku n’ubutiriganya … Ibyo byose n’ibindi nk’ibyo biranga umuntu utagendera mu Rumuli, bigomba kurwanywa.

Icya gatatu, ni ukuri. Umwana w’Imana yatubwiye uwo ari we igihe avuze ko ari we Nzira Ukuri n’Ubugingo. Ugendera mu rumuli wese ahimbazwa n’ukuri. Ushakisha ukuri, arangwa n’ubushishozi. Agira amaso y’umutima ashungura byose. Yezu Kirisitu amufasha kwamaganira kure ibintu byose byashaka kumuyobya bimutandukanya n’inzira nziza. Mu mvugo y’ubu, ugendera mu kuri ahora acanye ku maso. Twavuga ko Yezu aba yaramuhumuye rwose. Nta we upfa kumuzingitirana. Azi gutandukanya akatsi n’ururo. Nta wapfa kumushuka ngo amushore mu nzira y’ikibi. Ahora yihugura ashaka ukuri kw’ibintu. Ibifutamye byose abivumbura kare agashaka inzira yabigororeramo kabone n’aho byamugora.

Dusabirane kwera imbuto z’urumuri zishingiye ku bugiraneza, ubutungane n’ukuri. Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikra Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Amina.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho