Nimusigeho kuzana amaturo y’imburamumaro

Ku wa 1 w’icya XV Gisanzwe B, 16/7/2018

Amasomo: 1º. Iz 1, 11-17; Mt 10, 34-11,1

Amasomo ya none agamije gukebura abantu bose bavuga ko bazi Imana, bayisenga bayitura ibitambo. Cyane cyane abagambiriwe, ni abakora ibyo bakavangamo n’ubugome. Ni ukuduhanurira ko niba dukomeje kuvanga, amasengesho yacu ntacyo azageraho usibye twe kwikururira umuvumo. Abanyarwanda babivuze neza bati: “Wambariza Imana ku ishyiga ikagusiga ivu”. Usenga ativugurura ahinduka akavurivundi, arivangira akavangavanga ibintu akavundira abandi  ababuza gutera imbere.

Twumvise uko abaturage b’i Gomora bagenzaga. Uhoraho yarababwiye ati: “Nimusigeho kuzana amaturo y’imburamumaro…Iminsi mikuru ivanze n’ubugome, singishobora kubyihanganira”. Abantu bahabye bambaza Imana nyamara bagakora ibitandukanye n’ugushaka kwayo. Muri Gomora ubugome bwari bwarimonogoje. Abantu baturaga ibitambo nyamara mu minsi mikuru bakarangwa n’ubugome. Kwinjira mu Ngoro kwabo ni nko kuyivogera. Amasengesho yose bakoraga nta kavuro kuko Imana ngo itashoboraga kuyumva kuko yakoranwaga uburyarya n’ubugome. Muri iki gihe usanga ku isi yose gusenga byarabaye nk’umukino. Nyamara abasenga kandi batubaha Amategeko y’Imana, abo bose basengera kuri zeru. Mu gihe Izayi yatumwe guhanurira Sodoma na Gomora, yababwiye ko amasengesho yabo bungikanya atayumva. Yarababwiye ati: “Iyo muntegeye ibiganza mbima amaso…kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso”.

Nta gucika intege ariko. Abapfuye bahagaze basenga ariko basesa amaraso bashobora guhinduka. Abasenga nibasenge batisengesheje. Nibasabire isi isesa amaraso icukire aho. Yigishwe gukora icyiza ibibi byose bitsindwe. Gukurikira Yezu ni cyo cyonine kiduha icyizere. Kumukomeraho bitera itotezwa. Abamwanze ni bo batoteza abamukurikiye. Ivanjili ya none ni byo yavuze. Abazashyamirana bakabura amahoro mu ngo zabo, ni abazanangira bakanga kwemera Yezu Kirisitu. Kwanga kwakira uwo Mwami w’amahoro, ni ko kwihamagarira umuvundo mu bavandimwe.

Abiyemeje kwamamaza Yezu Kirisitu, tubasabire cyane. Duhore dushimira abakira neza abo yitoreye bakabafasha. Bazagororerwa nk’uko Yezu yabivuze mu Ivanjili.

Bikira Mariya Bwiza bwa Karumeli aduhakirwe. Mariya Madalina Posteli na Elivira, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho