“Nimutakambire Uhoraho, nimwitagatifurishe gusiba kurya”

Inyigisho yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 27 gisanzwe B.

Tariki ya 09 Ukwakira 2015

Amasomo : Yoweli 1,13-15 ; 2,1-2 ; Luka 11, 15-26

Bavandimwe, iyi mpanda y’Umuhanuzi Yoweli yahamagariraga umuryango w’Imana kwisubiraho no kwanga icyaha, dukwiye kuyitega yombi kuko itureba by’umwihariko.

Ese kuki muri iki gihe ndetse no mu gihe cyashize iyo abantu bumvise inkuru y’irangira ry’isi bakangarana, bakabura amerekezo bakibuka gusenga? Ni uko tuzi neza ko tudakereye gusanganira Umugeni ari we Yezu Kristu. Ariko kandi ibyo ntawe uzi igihe bizabera. Muvandimwe, dore igihe ngiki, igihe kirageze niwumva iri jambo ufate icyemezo ureke icyaha ukore igishimisha Imana.

Yezu ati: Utari kumwe nanjye aba andwanya, n’utarunda hamwe nanjye aba anyanyagiza. Bavandimwe, mbega ngo abantu turaba impumyi, mbega ubuyobe, mbega uguhitamo kubi benshi bafite bibwira ko bashyikiriye. Mu mahitamo menshi tugira, twihakana abo atuva indimwe, ababyeyi bakihakana abana babo, abana na bo bityo,… benshi barahemuka bagahemukira ko Kristu.

Mbega ubuhumyi; ubonye umuntu akugirire neza ubyite inabi, ubonye Yezu akize abahanzweho na roho mbi bamwe bagire bati arakoresha umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi? Ibyo nta handi bikomoka ni ku ishyari n’inzangano bituma tureba nabi icyari icyiza tukakita ikibi; ikibi kigahinduka icyiza. Ngayo amacakubiri y’ubwoko bwose, ngizo inzangano zishyira ndetse ku rupfu,…Ingero ni nyinshi mu miryango yacu: Dore kanaka cyangwa nyirakanaka arankiranye, dore abonye akazi kandi atandusha amashuri, dore umwana wabo arize kandi uwanjye aheze aho, n’ibindi n’ibindi bisenya ubuvandimwe dufitanye.

Bavandimwe, tugarukire Kristu, duharanire kurunda hamwe nawe kuko ahandi hose twibwira ko duhunika tutari kumwe na we tuba tunyanyagiza. Tumusabe aturinde ikidutandukanya na We cyose, ibidutandukanya n’abo tuva indimwe cyane cyane ibyo turundarunda twibwira ko ari byo munezero twifuza ko ari byo bizaduha gutekana.

Umubyeyi Bikira Mariya aturinde kandi aduhe gutsinda imitego y’umwanzi, gatanya ushaka kudutanya n’abavandimwe ngo ngaha turaronka.

Nyagasani Yezu nabane namwe iteka!

Padiri Joseph UWITONZE, wa Diyosezi ya Kibungo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho