Nimutangire imirimo kuko ndi kumwe namwe

Inyigisho yo ku wa gatanu, icyumweru cya 25 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 27 Nzeli 2013 – Mutagatifu Visenti wa Pawulo

Inyigisho yateguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Hag 2, 1-9; Lk 9, 18-22

Dukomeje kumva ubutumwa umuhanuzi Hagayi yatumwe gusohoza mu muryango w’Imana. Abayahudi bamaze gushira impumu z’ubuhunzi, bamaze gutekana mu byabo, bashishikarijwe guhagurukira kubaka Ingoro yabo yari yarasenyutse. Mu gihe bibazaga byinshi bashidikanya, bibukijwe ko Uhoraho yari kumwe na bo.

Nimutangire imirimo kuko ndi kumwe namwe. Ni bwo butumwa bwumvikana Hagayi yabagejejeho ahagana mu mwaka wa 520 mbere ya YEZU KRISTU. Bahagurukiye kubaka maze Ingoro yuzura mu wa 515, Ingoro isubirana icyubahiro n’ubwiza yahoranye kera. Ubwiza bwayo, nta kindi bwagenuraga usibye guhamagarirwa kugira umutima mwiza uhuje n’ugushaka k’Uhoraho.

Abayahudi binjiraga mu Ngoro y’Imana baririmba za zaburi z’ibisingizo by’uwabaronkeye amahoro kuva igihe abavanye mu bucakara bwa Misiri. Nta bwo bigeze bareka kwibutswa iyo neza Imana ya Isiraheli yabagiriye. N’igihe babwerabweraga ku nkombe z’ibiyaga by’i Babiloni, ntibigeze bareka kuririmba indirimbo zo gusingiza Uhoraho. Abakuru b’umuryango n’ab’abaherezabitambo, bose bari bunze ubumwe mu kuyobora imbaga ku mahoro. Ingoro iganjemo amahoro atembera mu mitima yabo, yari ikimenyetso cy’Amahoro Imana yakwirakwije mu muryango wayo wose. Yarayabasezeranyije: aha hantu ngiye kuhagwiza amahoro, ni ryo humurizwa Hagayi yatangarije abaturage bose.

Natwe twemere ko Nyagasani turi kumwe maze duhore dutangira imirimo yacu dufite amizero yo kuzayisoza neza. Twemere ko icyo ashaka ari uko twakubaka neza ingoro ye nyayo y’umutima asingirizwamo. Ni yo nzira ya ngombwa mu gukwiza amahoro ku isi. Abatware n’abakuru b’umuryango biyemeje kurwanya YEZU KRISTU, nibamenye ko nta cyo bashobora kugeraho cyaronkera isi amahoro. Umwana w’umuntu YEZU KRISTU yavuze ababaye ko abo bakomeye ari bo bazanangira maze bakaroha rubanda rwose mu bwigomeke. Yarabatsinze azuka mu bapfuye. Dusabire ab’ubu, kutigera biyumya ngo bararwanya Imana kuko ababyiyemeje na kera mu gihe cya YEZU ntacyo byabamariye usibye gusenyuka. Dusabire kandi dufashe abifitemo inyota y’iby’Imana gukomera ku rugamba rw’amahoro nyayo atangwa na Yo. Imirimo yacu twese ibanzirizwe no kwiyambaza Imana Data Ushoborabyose ihorana natwe iteka ryose.

YEZU KRISTU asingizwe, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none ari bo Visenti wa Pawulo, Kayo (Cayo), Adolufo na Yohani wahowe Imana, badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho