Nimutegure amayira ya Nyagasani ari bugufi!

Inyigisho yo ku wa gatandatu, icyumweru cya 1, Adiventi. Ku wa 05  Ukuboza 2015

Amasomo: 10. Iz 30, 19-21. 23-26; 20. Mt 9,35-10,1.6-8

Interuro n’inyikirizo yo muri iki gihe cya Adiventi ni nimutegure amayira ya Nyagasani cyangwa nimwitegure umukiza atahe imitima! Ni byo koko ari bugufi. Yaraje ngo aducungure, ahora aza buri munsi mu Ijambo rye, mu Ukuristiya: umubiri n’amaraso bye, mu masakramentu duhabwa kandi agahora atwigaragariza muri Kiliziya. Ariko kandi azagaruka gucira urubanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Mu kwitegura uwo Mukiza, Umucunguzi n’Umucamanza utabera nidusukure imitima kugira ngo azasange dushishikariye gusenga kandi duhimbajwe n’ibisingizo bimurata.

Tuzirikana iki mu gihe cya Adiventi

Bavandimwe, tugiye kumara ibyumweru bine, duhamagarirwa gutegereza Umukiza, twishimye, twambaza, twihana kugira ngo avukire mu mitima yacu. Ku cyumweru cya 1 cya Adiventi twumvise imvugo ishushanya kandi ihishura ibihe bya nyuma: amaza n’ihindukira rya Nyagasani. Mu cyumweru cya 2 n’icya gatatu, Ibyanditswe bitagatifu bizagaruka cyane kuri Yohani Batista integuza ya Yezu Kristu. Tuzazirikana cyane aya magambo: « Habayeho umugabo woherejwe n’Imana izina rye rikaba Yohani, yazanywe no guhamya iby’urwo rumuri kugira ngo bose bamukeshe kwemera » (Yh 1, 6). By’umwihariko bya byishimo dusabwa gutegerezanya Umukiza tuzabihimbaza ku cyumweru cya gatatu : icyumweru cy’ibyishimo (gaudete dominica).

Kwishimira ko Nyagasani ari hafi kuza rwagati muri twe. Naho mu cyumweru cya 4, amasomo matagatifu azagaruka cyane ku ivuka rya Yezu, bikagaragazwa n’Umumalayika usura Yozefu na Mariya muri aya magambo: « Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi aramubwira ati: ‘Yozefu mwana wa Dawudi witinya kuzana Umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bwa Roho Mutagatifu ’» (Mt 1,20).

Bavandimwe, igihe cya Adiventi muri uyu mwaka kirihariye. Ku itariki ya 8 ukuboza ku munsi mukuru wa Bikira Mariya utarasamanywe icyaha, tuzagirirwa ubuntu bugeretse ku bundi twinjira muri Yubili idasanzwe y’impuhwe z’Imana. Koko rero Imana yatugiriye impuhwe itwoherereza Umwana wayo ngo twoye kuzacibwa(Yh 3,16). Uko Yeruzalemu, kera, yishimiye kubona umukiro maze igatera akamo k’ibyishimo igira iti: « Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho, umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye, kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane » (Iz 61,10), natwe dushyigikiwe n’Umubyeyi Bikira Mariya tuzakire impuhwe z’Imana muri Yezu Kristu, Umukiza wacu twishimye, dukindikije umukiro kandi twiteye ubutungane.

Umucunguzi, Umukiza n’Umucamanza utabera twitegura arangwa n’iki?

Bavandimwe, Ivanjili yo kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru cya 1 cya Adiventi iratwereka ibiranga Umukiza w’isi: Yazengurukaga imigi yose n’insisiro. Tumusabe azenguruke imigi yacu n’insisiro zacu. Cyane cyane inguni zose z’imitima yacu. Natwe kandi adutoze kumufasha gukiza isi. Yarigishaga kandi agakiza indwara, ubumuga, agakiza ababembe, akazura abapfuye, akirukana roho mbi…. Mbega ibikorwa byiza! Nitwakire inyigisho n’umukiro atanga. Nitumwereke uburwayi bwacu, ntitumuhishe ubumuga bwacu, nidushyire ahabona ububembe bwacu kuko ujya gukira igisebe akirata. Natuzure aho twazikamye mu cyaha no mu ngeso mbi. Niyirukane roho mbi zitwigabije za Sekinyoma, Sebusambo, Sebusambanyi, Kareganyi.

Nadutoze kwigisha no gukiza abandi. Yezu Umukiza yababajwe n’intama zitagira umushumba azigirira impuhwe. Nadutoze kuba abashumba beza batari abacancuro, ba bandi batirira iz’imishishe, batarushaho gukomeretsa izakomeretse, aturinde kuba babandi izavunitse barushaho kuzikubitira mu ivi, izatatanye bakarushaho kuzigusha ruhabo aho kuzunga.

Nadutoze kumva ko imyaka yeze ari myinshi kugira ngo buri wese agaragaze umutahe we mugufasha Nyirimyaka gusarura. Yezu,Umucunguzi yatangazaga ko Ingoma y’Imana iri rwagati mu bantu. Natwigije natwe kuvuga Inkuru nziza aho gukwirakwiza ibinyoma n’ibihuha bitatanya imiryango. Bavandimwe ndumva nabatura akaririmbo k’uyu muhanzi: Nimutegure inzira z’Umutegetsi, urukundo n’impuhwe n’ubutabera ni yo nziza yadutoje ngo tuyikomeze.

Bavandimwe, nidutegereze Yezu Umucunguzi, Umukiza n’Umucamanza utabera mu byishimo, turangwa n’isuku y’umutima. Nguwo araje bidatinze. Nguwo arakomanga ku muryango w’umutima wawe. Yaraje, ahora aza kandi azagaruka gucira urubanza abazima n’abapfuye.

Bikira Mariya Umwamikazi w’isi n’ijuru naduhakirwe kuri Yezu, tumushimishe mu byo dukora, tubonereho kwakira no kwamamaza uwo Mukiza, kandi tumufashe gukiza isi. Amen!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho