Nimutegure inzira ya Nyagasani

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 2 CY’ADIVENTI, A, KU WA 6 UKUBOZA 2020

AMASOMO: IZ 40,1-5.9-11; 2Pet 3, 8-14; Mk 1, 1-8

‘‘NIMUTEGURE INZIRA YA NYAGASANI’’

1.Adiventi nibe umwanya wo kwitegura tutajenjetse

Bavandimwe tugeze ku cyumweru cya kabiri cy’Adiventi. Uko buri mwaka duhimbaza umunsi mukuru wa Noheli, ubuzima bushya bwa gikristu tuwukesha buterwa n’imyiteguro tuba twakoze. Dusaba Imana ngo nibanguke idukize ari na ko dusabwa kubyitegura koko. Uko Adiventi itwibutsa amaza ya Nyagasani mu gihe yinjiye mu mateka ya muntu akavukira i Bethlehemu ya Yudeya, ikatwibutsa Nyagasani uhora aza mu buzima bwacu, ikatwibutsa kandi ko azagaruka mu  ikuzo, twibuke ko uburangare bwa muntu muri ibyo byiciro uko ari bitatu ari bwo bushobora kumubuza guhura n’Imana kandi yaje imusanga  ngo imukize. Koko rero kubaho muri Adiventi mu buryo bw’umuhango bidushyitsa muri Noheli y’umuhango nk’izindi zose maze tukiburamo ubuzima bushya dukesha kuzirikana ibyiza by’Imana yigize umuntu. Turabe maso rero muri iki gihe cyiza Imana iduhaye ngo tuyakire maze idukize.

2.Uhoraho araduhumuriza kuko turi umuryango we

Muri Adiventi twumva amagambo y’ihumure. Mu isomo ryo mu  gitabo cy’umuhanuzi Izayi, turazirikana amagambo y’Imana ubwayo avuganywe impuhwe kandi atangaza ihumure ryuzuye: ‘‘Nimuhumurize umuryango wanjye nimuwuhumurize’’. Nyirubutagatifu wa Israheli  arahoza umuryango we, arawuhumuriza kuko warushikamiwe na byinshi byawubuzaga ibyishimo by’ukuri aho wari warajyanywe   bunyago i Babiloni.  Mu gihe cya Adiventi kumva isomo nk’iri biduhe kureba natwe ibyatujyanye kure y’ibyishimo nyakuri bimwe bitangwa n’Imana yonyine. Dutakambire Imana mu isengesho ryacu, yewe nidushaka turire ariko dufite amizero y’uko Imana isubiza kandi izasubiza. Inyikirizo ya Zaburi y’uyu munsi ni yo igira, iti: ‘‘Uhoraho twereke impuhwe zawe maze uduhe umukiro wawe’’. Muri kamere yayo nyampuhwe, Imana ntijya itenguha abayo bayitabaza, icyakora ibasubiza igihe yigeneye kigeze, ni na yo mpamvu ibyiza by’Imana byakirwa n’abazi kwihangana.

3.Adiventi nitubere igihe cyo gutegereza mu bwihangane kandi twizeye

Bavandimwe, nk’uko ibaruwa ya 2 ya Mutagatifu Petero yabitwibukije, Nyagasani ntatinze kuza kandi uko agena imigambi ye kose biba bifite aho bihuriye n’ineza agirira muntu. Nyagasani yaduhishe igihe azazira ariko aduhishurira akomeje ko ukuza kwe nta kizakubuza, ubundi adusaba kwitegura. Igihe cy’Adiventi ni icyo gutegereza, ni igihe icy’ihumure n’amizero, ibyo kandi uko ari 3 ni indatana. Niba Nyagasani aduhumuriza atubwira ko umukiro wegereje ni ngombwa gutegerezanya amizero iyuzuzwa ry’iryo sezerano, kandi koko duhumure kuko atajya atenguha, akwiye kwizerwa kurusha byose na bose.

Bavandimwe, nk’uko bigaragara ku batuye isi yacu mu bihe bya none hari imigenzo  igenda iducika. Urugero ni nko kwihangana, gutegereza ndetse n’icyizere tugirira abagize icyo badusezeranya. Ibyo bijyanye n’ubuhemu bw’amoko yose. Abantu barashaka ibyihuta, bamwe baravuduka cyane batabanje no gutekereza aho bagana, bakunda ibishya yewe batabanje no kumenya icyo birushije ibisanzwe. Ni umuvuduko muri byose nta gihe cyo gutuza, kwihangana no gutegereza. Indwara yo kutamenya gutegereza no kwihangana ni yo ituma abantu batagikunze kuramba mu bucuti kuko agatotsi n’inenge  bigaragaye ku wo mwari mubanye neza, usanga nta gihe cyo kwihangana ngo tukamutokore tugifite. Ni n’uko bigenda mu isenyuka ry’ingo hirya no hino aho ibitagenze neza kuri umwe, hataboneka umwanya wo kumwihanganira ngo afashwe guhinduka, mbese nk’uko Nyagasani abidukorera. Kuri twe abakristu twibuke ko hatabayeho kwihangana, gutegereza, kwizera, ubukristu bwaba bwamaze guta igisobanuro cyabwo. Muntu ahava akagera ntiyishoboye, ntiyiha ibyo akeneye mu gihe abishakiye, ahora akeneye abandi ariko cyane cyane agakenera Imana, imugenera igihe n’isaha ishakiye. Ibyiza by’Imana abayo babitegereza bihanganye kandi bizeye. Muri Adiventi twikuzemo umugenzo wo kwihangana, kwihanganira abandi, gutegereza twizeye ko uje atugana byose azabisubiza mu buryo ariko nitumukundira. Twabishaka tutabishaka muntu ntiyishoboye muri byose ahora hari icyo ategereje, ni ukuri tudakwiye kwiyibagiza. Barahirwa abihangana, bagategereza. Turahirwa twe abakristu dutegereje mu bwihangane  ibyiza byisumbuye tugabirwa na Kristu wigize umuntu. Gutegereza rero ni ngombwa, adiventi nikomeze kutubera igihe gikwiye cyo kwitoza kwakira no kubana n’ Imana ije itugana kandi izaza igihe yagennye.

4.Na n’uyu munsi Yohani Batista aradusaba gutegura amayira

Yohani Batista wari integuza yarategereje Umucunguzi nka bene muntu bose nyamara hejuru y’ibyo yabaye intumwa ikomeye y’Imana yagombaga gufasha abantu gutegura amayira, kuyaringaniza neza ngo Imana ibone aho izanyura.

Mu bwiyoroshye bwinshi Yohani Btista yashishikarije abantu kwakira Umucunguzi wari ugiye kuza mu ikuzo n’icyubahiro bidasanzwe. Umushyitsi ukomeye kandi udasanzwe, yagombaga kwitegurwa mu buryo bukomeye kandi budasanzwe. Uwo mucunguzi ni we twitegura, ariko se imyiteguro tuyigeze he kuri iki cyumweru cya kabiri cy’Adiventi?

Bavandimwe Noheli twitegura turamenye ntitukayiteshe agaciro tuyihindura umunsi mukuru wo kurya no kunywa by’agatangaza, kumarana umwanya uhagije n’inshuti zacu n’imiryango yacu, ariko icy’ingenzi twagEiteye umugongo. Iyo myumvire mu isi  ya none iragenda yototera benshi.  Ni uguhimbaza Noheli ariko nta yobera rya Jambo wigize umuntu riyirimo. Ni uguhimbaza Noheli tutumva uburemere bwayo. Niba Yohani Batista yaramamazaga  mu bantu batisimu yo kwisubiraho kugira ngo bakire ibyaha maze babone kwakira umukiza, twe tugeze he tujya guhabwa isakramentu rya penetensiya benshi bavuyeho muri ibi bihe? Ese uheruka kurihabwa ryari? Ese ugira ngo ni iryo sakramentu riri mu bibazo (muri crise) nk’uko bamwe babikeka? Oya, ibyo ni ukwibeshya. Bavandimwe, nta byago kuri twe bisumba kutamenya uburwayi bwacu ndetse no kumeya aho twabwivuriza. Nta handi icyaha kivurirwa atari muri iryo sakramentu Yezu yashatse kuturamiriramo twe abanyantege nke. Ni byo koko twarabatijwe ndeste yewe twahawe batisimu iruta iyo Yohani yatangaga dore ko twabatijwe mu mazi na Roho Mutagatifu, tukagira uruhare ku busaseridoti, ubuhanuzi n’ubwami bya Kristu. Nyamara dukomeje kuba abanyabyaha. Twihunga inzira yo gutuza umukiza mu buzima bwacu. Tumubwire abanguke adutabare, ariko tumutumire dufite n’aho tumutuza, mu mitima isonzeye ubutungane, yiteguye kuzibukira ikibi gihora gishaka kutwigarurira.

Mukomeze kugira Adiventi nziza!

Arakabaho uje atugana yoherejwe n’Uhoraho.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho