Inyigisho yo ku wa 23 Ukuboza 2013, Adiventi
Isomo rya mbere: Malakiya 3, 1-4.23-24; Ivanjili: Lk 1, 57-66
Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Bavandimwe, Yezu akuzwe!
Turimo turasoza igihe cya Adventi. Ejo ku wa kabiri nimugoroba tuzinjira mu birori bya Noheli, duhimbaza igitaramo cya Noheli.
Ni umwanya mwiza rero duhawe wo kwibaza, tukisuzuma, tukareba uko twabayeho muri iki gihe kidutegurira guhimbaza ukwigira umuntu kwa Jambo n’ihindukira rye yisesuyeho ikuzo. Mu ntangiriro y’iyi Adventi, twihaye migambi. Twayitunganyije dute? Hari icyo twasezeraniye Nyagasani. Twagisohoje dute? Nta gushidikanya; twari twaremereye Nyagasani kwisubiraho. Ese koko twisubiyeho? Twarahindutse? Ubuzima bwanjye bw’isengesho bumeze gute? Ibyo ni bimwe mu bibazo byadufasha kongera kwisuzuma kugira ngo koko Umukiza azavukire mu mutima umutunganiye.
Nimureke ariko dufate n’akanya gato tuzirikane amasomo y’uyu munsi.
1. Isomo rya mbere: Uhoraho araje, ariko azabanzirizwa n’intumwa ye
Bavandimwe,
Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Malakiya arahanura ko umunsi w’Uhoraho wegereje, umunsi azaziraho gucira urubanza umuryango we. Ariko si urubanza rutuma uwo muryango worama, uhubwo ni urubanza ruwusukura, rukawuzanira amahoro n’ubutungane. Ariko mbere y’uko Uhoraho aza, azabanzirizwa n’intumwa ye. Malakiya yise iyo ntumwa Eliya cyangwa umuhanuzi. Iyo ntumwa izaza nyine gutunganya inzira y’Uhoraho no gutegura imitima y’umuryango we kuzamwakira.
Bavandimwe,
Ubwo buhanuzi bwa Malakiya bwuzurijwe muri Yezu Kristu no muri Yohani Batisita. Koko rero, muri Yezu Kristu, umunsi w’Uhoraho waraje. Nk’uko twabyibukijwe ejo n’umuhanuzi Izayi mu isomo rya mbere, Yezu Kristu ni Emanuweli, ari byo kuvuga Imana-turi-kumwe. Muri Yezu Kristu, ingoma y’Imana yaje muri twe. Muri Yezu Kristu, Imana yaje kudusura; yatashye iwacu. Yezu Kristu ni we Mukiza twari dutegereje. Ariko nk’uko twagiye tubizirikana muri iki gihe cyose cya Adventi, mbere y’uko aza, yabanzirijwe n’integuza ye; ari we Yohani Batisita. Koko rero, igihe Yohani Batisita atangiye ubutumwa, ni we wasubiye mu magambo y’umuhanuzi Izayi, agira ati “Nimutegure inzira za Nyagasani, nimuringanize aho azanyura”.
Na Yezu ubwe yatubwiye ko Yohani Batisita ari we banditseho ngo “Dore nohereje intumwa yawe, kugira ngo izagutegurire inzira” (Mt 11, 10). Yezu Kristu yahamije kandi ko Yohani Batisita ari we Eliya wagombaga kuza. Koko rero, igihe Yezu abwira rubanda ibya Yohani Batisita, yagize ati “Niba mushaka kunyemera, ni we Eliya wagombaga kuza” (Mt 11, 14). Igihe kimwe kandi abigishwa be baramubajie bati “Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza?” Yezu yabashubije agira ati “Ni koko, Eliya azaza kandi atunganye byose; ariko mbabwire: Eliya yaraje, nyamara ntibamumenye, ahubwo bamugiriye nabi uko bishakiye. N’Umwana w’umuntu bazamubabaza batyo.” (Mt 17, 10-12). Umwanditsi w’ivanjili akongera ho ati “Nuko abigishwa bamenya ko ari Yohani Batisita yababwiraga” (Mt 17, 13).
2. Ivanjili: Ivuka rya Yohani Batisita n’ibyishimo ryateye
Bavandimwe,
Uwo Yohani Batisita, waje ari integuza y’Umukiza, ni we Ivanjili y’uyu munsi igarukaho, itubwira iby’ivuka rye.
Icyo twavuga ni ibyishimo uwo mwana yateye igihe avutse. Mbere na mbere yateye ibyishimo ababyeyi be, Zakariya na Elizabeti. Ibyo byishimo byageze ndetse no kubaturanyi.
Ikindi twazirikana ni ukuntu ibyo byishimo byo kuvuka kwa Yohani Batisita ari byo byatumye ururimi rwa Zakariya rwari rumaze amezi icyenda yose rwaragobwe (Lk 1, 20) rugobodoka, maze akongera akavuga, asingiza Imana (Lk 1, 64). Ibyo ni byo byatumye rubanda bibaza bati “Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?”
Bavandimwe,
Uku kuvuka kwa Yohani Batisita na ko ni integuza y’ukuvuka kwa Yezu Kristu. Koko rero, igihe Yezu avutse, yasakaje ibyishimo hose. Nubwo yavukiye ahantu hadakwiye, yateye ibyishimo Mariya na Yozefu. Yateye ibyishimo ab’ijuru n’isi. Mutagatifu Luka ni we utubwira mu ivanjili ye ko igihe Yezu avutse, Umumalayika wa Nyagasani yasanze abashumba, arabahumuriza ababwira ati “Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. None mu mugi wa Dawudi mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani” (Lk 2, 10-11). Malayika amaze kubagezaho iyo nkuru nziza, ngo ako kanya inteko y’ingabo zo mu ijuru yifatanya na we, basingiza Imana (Lk 2, 13-14). Ndetse n’abashumba bamaze kujya kureba uruhinja nk’uko bari babibwiwe na Malayika, batashye iwabo bakuza Imana, bayisingiza, babitewe n’ibyo bari babonye kandi bumvise bihuje n’uko bari babibwiwe (Lk 2, 20).
Bavandimwe, nanjye nta kindi mbifuriza kuri Noheli, kitari ibyishimo biturutse mu kirugu mu kurangamira Jambo wigize umuntu. Ndabifuriza ibyishimo byuzuye, ibyishimo bisendereye bisesekara no ku bo muzahura bose. Tuzafatanye n’ab’isi n’ijuru, dusingize Nyagasani kubera urukundo ruhebuje yatugaragarije, yemera kutubera Emanuweli, Imana turi kumwe.
Muzagire Noheli nziza.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA