Nimuticuza muzapfa

Inyigisho yo ku cyumweru cya gatatu cy’Igisibo, Umwaka C

Ku ya 3 Werurwe 2013

Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Nimuticuza muzapfa

Kuri iki cyumweru cya gatatu cy’igisibo, inyigisho ikomeye Kiliziya itugezaho ni iyo guhinduka tukagarukira Imana. By’umwihariko ivanjili iraduhwiturira kumenya no gusobanukirwa n’ibimenyetso by’ibihe kugirango tumenye icyo Imana ishaka.

Ivanjili iratubwira inkuru y’abantu baje gutakira Yezu bamubwira ko Pilato yishe Abanyagalileya maze amaraso y’abo akayavanga n’ibitambo baturaga. Pilato yari guverineri w’intara ya Yudeya, akaba yari ahagarariye ubutegetsi by’abakoloni b’Abanyaroma ku butaka bwa Palestina. Mu by’ukuri abaje kumugezaho iki kibazo bari bamutegerejeho agakiza. Byongeye, bashakaga kumenya niba abapfuye ruriya rupfu ari uko bari abanyabyaha. Nyamara Yezu aho kubasubiza yababwiye indi nkuru irushijeho gutera agahinda y’abantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara wa Silowë maze bagapfa. Inyigisho Yezu ashaka gutanga ni uko baba bariya ba Nyagalileya bazize ubugome bwa muntu, baba se bariya 18 bazize impanuka, bose bari inzirakarengane. Ntaho bavuga ko bapfuye kubera ko bari abanyabyaha.

Mu gihugu cy’u Rwanda n’ibindi byo muri Afrika muri rusange, iyo urupfu n’ibiza bituguye hejuru duhita dushakisha nyirabayazana. Iyo umuntu yitabye Imana atari yasaza, ahenshi muri Afurika baraterana bagashakisha mpaka babonye uwamuhitanye. Niyo ari indwara isanzwe izwi, hari abatabyemera bakavuga ko hari umwanzi wayohereje kugirango izamuhitane. Mbese muri make nta muto upfa urw’ikirago. Haba n’ubwo iyo habuze umuntu ushinjwa, bakadukira Imana bakayishinja.

None se biriya byabaye ku Banyagalileya n’abagwiriwe n’umunara ni iyihe nyigisho biduha ? Ku bwa Yezu twakagombye gushishikazwa n’abakiriho kuko abagiye barangije urwabo rubanza. Mu yandi magambo, abashishikaje Yezu ni Abanyagalileya, abaturage b’i Yeruzalemu, Pilato ubwe ndetse n’Abanyaroma bagifite ubuzima bagomba kwerekeza ku Mana. Abakagombye gushinjwa icyaha ni ababona ibyo biza, izo mpanuka bagakomeza kubaho nk’aho nta kintu kigeze kiba. Nk’aho mbese bo batazapfa. Abakagombye gushinjwa ni abadafata umwanya wo kwisubiraho. Igishishikaje Yezu ntabwo ari ugukora disikuru nziza ku byereke ikibi, gushakisha abanyabyaha cyangwa abatari abanyabyaha. Ikimushishikaje ni uko twagarukira Imana. Nanone kubaho abantu batari mu biza ntibivuze ko abo bantu ari intungane. Twese turi abanyabyaha. Yezu niwe wenyine waciye kuri iyi si bose bagahamyako nta cyaha yigeze akora. Kuba rero turi abanyabyaha, kandi tukaba tuzapfa ku munsi tutazi, tukazabazwa niba ubuzima bwacu bwararanzwe n’urukundo,… ibyo byagombye kuduhwitura tukagarukira Imana kugirango natwe urupfu rutazadutungura. Twakagombye guhora twiteguye, tugirira abandi neza : duha ushonje icyo kurya, utambaye tumuha icyo kwambara, urenganyijwe tumurenganura, ufunzwe tumusura,…

Urupfu rutwereka ko imbaraga zacu, ibikorwa byacu, ibyifuzo byacu,… bigira aho bihagararira. Ibihe turimo (le temps présent) ni ibihe byo guhanga amaso tuyerekeza mu cyerekezo Imana irimo. Ya ndirimbo ivuga ngo « amaso yacu twayahanze Imana kugeza igihe izatugirira impuhwe » ijyanye neza n’amasomo y’uyu munsi. Imana iha agaciro ubuzima bwacu bwa buri munsi. Rimwe mu mabanga y’ibyishimo n’umunezero bya muntu ni ugukora umurimo wacu wa buri munsi twishimye. Ku buryo tutahahamurwa n’uwaza atubwira ati mu minota mike imperuka iraba. Burya imperuka itera ubwoba umuntu udakora icyiza umutimanama we umubwiriza gukora ahangaha n’ubungubu (ici et maintenant). Twirinde rero gushyira ejo icyo tugomba gukora uyu munsi. Niba koko turi mu ishuri twiga, twige koko ntakwiganda. Niba koko turimo kwigisha, twigishe nk’abategereje igihembo cy’Imana. Niba dukora umurimo wo kuyobora abandi, tubayobore koko nk’aho ari Imana irimo kubiyoborera.

Amateka y’umuryango w’Imana twabwiwe mu isomo rya mbere atwereka ko Imana yacu ari Imana y’urukundo, idusanga aho twigunze turi mu mage maze ikatubwira ijambo riduhumuriza. Iyo dutinyutse tukayifungurira umutima wacu, tugasenga twivuye inyuma, ntakabuza iradutabara. Ibyo yabwiye Musa mu gihe cye irabitubwira natwe muri iki gihe : «Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi. Ndamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’Abanyamisiri, maze mbavane muri icyo gihugu, mbajyane ku butaka bw’indumbuke kandi bugari, mu gihugu gitemba amata n’ubuki » (Iyimukamisiri 3, 7-8). Zaburi y’uyu munsi itwibutsa ko Imana yacu itinda kurakara kandi ikagira ubuntu cyane. Iyi nyigisho ya Zaburi ni nayo dusanga mu ibaruwa mutagatifu Pahulo yandakiye Abanyakorenti abibutsa ko Imana yakijije umuryango wayo iwukura mu bucakara bwo mu Misiri, ikawambutsa inyanja itukura, ikawurinda amanywa n’ijoro, ikawugaburira umugati uturutse mw’ijuru n’amazi avuye mu rutare. Ibyabaye icyo gihe byateguraga Pasika ntagatifu ya Yezu.

Igisibo twatangiye kizarangizwa na Pasika ntagatifu izatwibutsa ko Yezu yatanze umubiri we n’amaraso ye kugirango bitubere ifunguro ry’ubuzima. Izuka rye riduha ukwizera gukomeye ko ubuzima bwatinze urupfu, ko n’umwicanyi ruharwa wigize rwishi adashobora kwica urukundo. Ku musaraba, mu rupfu rwe n’izuka rye, Yezu yatweretse urukundo rutagira imbibi. Aka wa muririmbyi waririmbaga Hilariya, natwe twakagombye kugira tuti « kandi byose bizashira hasigare urukundo munyarwanda we ! »

Mu Rwanda rwacu hari abapfuye bazira abandi bantu, hari abapfuye bagwiriwe n’ibiza, hari abahunze batakambira Imana nk’Abayisraheri mu Misiri ngo ibibuke. Mbese wagirango amasomo y’uyu munsi arabwirwa abanyarwanda ku buryo bw’umwihariko. Nyagasani Mana udukunda, ntuhwema kutuburira ngo twisubireho. Ntuhwema kutwohereza mu butayu ngo duhangane na Sekibi, no hejuru y’umusozi nk’intumwa zawe ngo dusenge. Turagusabye ngo uzatwiyereke, tukubone, duhure mu isengesho no mu buzima bwacu busanzwe. Uhe ibyishimo abafite agahinda. Kandi turagusaba dukomeje ngo Kiliziya yawe uzayihe umushumba, umusimbura wa Petero ukunyuze. 

Reba hano indi nyigisho ya Padiri Cyprien, na yo idushishikariza KWICUZA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho