“Nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo”

Inyigisho yo ku cyumweru cya gatatu cy’igisibo umwaka C, 24/3/2019

Amasomo: 1º. Iyim 3, 1-8.13-15; Zab 102,1-2.3-4.6-8.11; 1 Kor 10, 1-6.10-12; Lk 13, 1-9.

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bikomoka ku Mana Data na Mwana na Roho mutagatifu!

Dukomeje urugendo rwacu rutuganisha ku guhimbaza ibango-zingiro ry’ukwemera kwacu: Pasika ya Nyagasani Yezu. Ubutumwa shingiro tugezwaho muri iki gihe cyose cy’igisibo uhereye ku wa gatatu w’ivu kugera kuwa gatatu w’icyumweru gitagatifu ni uguhinduka.

Hari ingingo remezo tudasiba kugarukaho muri iki gihe cy’igisibo arizo: gusiba, gusenga no gufasha abakene nyamara zose ziri muri uwo murongo wo kudufasha guhinduka. Guhindura imibereho yacu tukayihuza n’ingendo ya Kristu nk’uko Ivanjili iyitubwira.

Ijambo ry’Imana Kiliziya yatugeneye muri liturujiya yo kuri iki cyumweru cya gatatu cy’igisibo na ryo ntabwo risohoka muri uwo murongo wo kuduhamagarira guhindura imigirire no kugarukira Nyagasani.

Yezu ati: “nimuticuza muzapfa mwese kimwe na bo”. Mu ivanjili tumaze kumva aya magambo Nyagasani Yezu arayavuga inshuro ebyiri. Iya mbere arayahuza n’igikorwa cy’ubugome gishobora kuba gifite aho gihuriye na politiki, ubwo Pilato yicaga abaturaga ibitambo amaraso yabo akavanga n’ay’inyamaswa; iya kabiri arayahuza n’impanuka y’abagwiriwe n’umunara wa Silowe.

Uwaba atasomye Ivanjili yose akagendera kuri aya magambo gusa yagira ngo aba bapfuye bazize ibyaha byabo nyamara Yezu arahakana ko ari bo banyabyaha kuruta abandi. Dukunze kubangukirwa no guca imanza cyangwa se kwemeza ko runaka uhuye n’ingorane izi n’izi ari igihano Imana imuhaye cyangwa se tukabyita ingaruka z’ikibi yakoze. Hari n’igihe turengera tugasa n’abacira Imana urubanza tugira tuti: “nka biriya yabyemereye iki?”

Ibyo ntabwo ari ibyacu gusa kuko n’abigishwa ba Yezu ubwo babonaga umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona yavukanye babajije Yezu  niba ari we wacumuye cyangwa se niba ari ababyeyi be, Yezu abasubiza ko ari we ari n’ababyeyi ntawacumuye ahubwo ari ukugira ngo ibikorwa by’Imana byigaragarize muri we. (Yoh 9, 1-2)

Bavandimwe, mu buzima bwacu huzuye ibimenyetso by’ubutumwa Imana ishaka kutugezaho gusa tukabibona dukoresheje amaso y’ukwemera. Bishobora rimwe na rimwe kuba ingorano za bagenzi bacu kugira ngo Nyagasani abashe kutwigarurira. Ntitubitindeho twibaza icyo yaba aduca kuko inzira ze ni inshobera-muntu.

 Ingorane z’abishwe na Pilato kimwe n’iz’abagwiriwe n’umunara wa Silowe Yezu arazifata nk’ubutumwa buhamwa abanyagalileya n’abantu b’i Yeruzalemu muri icyo gihe, natwe uyu munsi, ko tugomba kugarukira Nyagasani inzira zikigendwa. Icyo Nyagasani ashaka kuvuga ni uko tutagomba gutegereza ejo hazaza kuko dushobora gutungurwa nk’uko byagendekeye aba. Buri wese intungane n’umunyabyaha ni abakandida ku rupfu ariko birumvikana ko imigendere yabo atari imwe.

Nyagasani icyo atwifuriza ni uko twakwera imbuto z’ubutungane. Umugani w’umutini utera imbuto Yezu arawucira abigishwa be abagaragariza uburyo Imana itwihanganira, ikaturwaza igira ngo twisubireho tuve mu nzira y’ikibi tugane ubugingo turonkera muri we. Nyagasani ntiyifuza urupfu rw’umunyabyaha ahubwo yifuza ko yakwisubiraho kugira ngo abeho.

Nk’uko tubibona mu isomo rya kabiri na ryo riduhamagarira guhinduka Pawulo Mutagatifu mu ibaruwa ye ya mbere yandikiye abanyakoronti aributsa amateka y’umuryango w’Imana n’uburyo bapfiriye mu butayu biturutse ku kwijujutira Imana na Musa; akatubwira ko ibyo byabereye kuducira amarenga, kugira ngo tutararikira ikibi. Akomeza agira ati: “ntimukitotombe nk’uko bamwe muri bo binubye, maze umunyacyorezo akaboreka”. Yongera kudusubiriramo ya magambo ko ibyabayeho byari ibyo kuducira amarenga kandi bikandikirwa kutuburira.

Bavandimwe aya magambo ya Pahulo arakomeye cyane. Ni byo koko urupfu rw’umubiri ntawe rutageraho na Yezu ubwe rwamumaranye iminsi itatu ariko kandi ntacyo ruvuze iyo rutubereye inzira igana ubuzima buhoraho. Gusa tuzi neza ko icyaha kituvutsa ubwo buzima nyabwo turonka nyuma y’ubu bw’akanya gato buhita.

Ni byiza ko tuvuga impuhwe z’Imana, ni byiza ku tuvuga ko Imana yanga icyaha igakunda umunyabyaha ariko kandi ni na ngombwa ko tuzirikana ko Imana ari n’umucamanza utabera kandi ko uko bizagenda kose tugomba kuzanyura imbere ye. Ni ngombwa rero guharanira iteka kwirinda icyaha, twanakigwamo kikatubabaza tukagisabira imbabazi kugira ngo twegera Nyagasani tutikanga.

Mbese ninde w’intungane ku buryo yumva guhinduka bitamureba? Pawulo ati: “uwibwira ko ahagaze aritonde atagwa”.

Muri uru rugendo turimo tugana Pasika ya Nyagasani  dusabe Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho kutuba hafi no tudutakambira ngo turonke ingabire ngombwa zizatuma tugera kuri uwo munsi twishimiye guhimbazanya na Kristu intsinzi y’ubuzima ku rupfu!

Mbifurije mwese icyumweru cyiza.

Padiri Oswald SIBOMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho